English

Kwemera amategeko & amabwiriza

Igihe urimo gukoresha murandasi, usabwa buri gihe cyose kwemera mategeko & amabwiriza mbere yo kugira icyo ugura, icyo ukora ku kijyanye na banki, kugira icyo ukuri kuri internet  ndetse n’ibindi wakora.

Rimwe na rimwe ibi ubisabwa inshuro imwe gusa. Urugero nk’igihe wamaze kubona konti uzajya ukoreramo. Ikindi gihe, nyamara, uba usabwa gukanda ahanditse ‘Emeza’ cyangwa ‘Komeza’ igihe cyose urimo kugira icyo ukora, urugero nk’igihe urimo kugira amakuru mashya ushyira kuri mudasobwa cyangwa telefone yawe ngo ubijyanishe n’igihe.

Igikorwa cyo kwemera amategeko & amabwiriza ntibisobanuye, birumvikana, ko wabanje kuyasoma.  Abantu benshi ntibakunze kubikora kubera ko ahari amategeko & amabwiriza aba ari maremare cyane, cyangwa se gusa kubera ko bibwira ko aboneye kandi yubahirije amategeko.

Ni ngombwa kwibuka ko iyo wemeye amategeko & amabwiriza uba usinye amasezerano mu rwego rw’amategeko, bikaba rero ari mu nyungu zawe kubanza kubisoma mbere. Nukora ibi bizatuma unyurwa ko amasezerano winjiyemo akubereye yaba wowe cyangwa uguha serivisi cyangwa nyiri urubuga.

See Also...