English

Kwandika ku mbuga

Urubuga bashyiraho amakuru ruzwi nka blog , akaba ari impine ya Web log, ni urubuga rwo kuri internet  rwandikwaho amakuru agezweho, rwenda kumera nk’agakayi umuntu yandikamo ibyo yakoze buri munsi. Serivisi nka Blogger, WordPress na MSN Spaces zorohereje abantu ku giti cyabo n’ibigo gushyiraho imbuga zabo zo gushyiraho amakuru.

Ibyago bishoboka

  • Ibikuranga byamenyekana kabone n’iyo waba wanditse inkuru ku rubuga ukoresheje andi mazina mahimbano cyangwa utayagaragaje.
  • Ushobora kwandika inkuru ku rubuga nyuma ukazicuza. Nk’urugero, ushobora kwimwa akazi bitewe n’ibintu by’amafuti wigeze gushyira ku rubuga, cyangwa ukarakaza inshuti yawe, umuvandimwe cyangwa umukunzi.
  • Izi mbuga zirebwa n’itegeko rihana gusebanya . Gushyira ku rubuga amakuru atari ukuri kandi asebya undi muntu cyangwa ikigo runaka bishobora kubyara ibihano bikakaye.
  • Wibuke ko ibyo wandika kuri internet bigumaho…ibyo wanditse biguma ku karubanda kandi umuntu akaba yabibona igihe cyose. Kabone n’iyo wasiba ibyo wanditse, bishobora kuba byarangije kwibika mu mashakiro cyangwa mu bubiko bwa internet, cyangwa ubw’ikigo gishinzwe kubika amakuru yo kuri internet.
  • Ushobora kwibwira ko ukurikirwa n’abantu bake, ariko inkuru zanditswe ku rubuga ziba ziri ku karubanda kandi byakorohera abantu kubibona bakoresheje imbuga zifashishwa mu gushakisha .
  • Umwanya wahariwe ibitekerezo ku mbuga nyinshi  ushobora kubyazwa umusaruro n’abatekamutwe harimo n’aderesi z’imbuga bashaka kwamamaza, abibisha ikoranabuhanga harimo na aderesi z’imbuga z’abatekamutwe, cyangwa abantu bakoresha imvugo ikomeretsa cyangwa itukana.
  • Abana bashyira hanze amakuru yabo bwite batabigambiriye cyangwa bagashyira ku rubuga amafoto yabo batabishaka.

Kwandika ku  rubuga mu mutekano

  • Buri gihe ujye uvugurura  ibijyanye n’ushobora kujya ku rubuga rwawe kandi ukore impinduka niba ubona ari ngombwa.
  • Amakuru agaragaza ibikuranga yagumane wenyine hamwe n’abantu wizeye.
  • Ntugashyire ku rubuga amakuru yawe y’ibanga ashobora gukoreshwa mu kukwiba umwirondoro nka nimero z’amakarita yawe ya banki, impapuro z’inzira cyangwa ibiranga aho utuye.
  • Koresha irindi zina niba wifuza kugira ibikuranga ibanga ku bw’umutekano wawe, impamvu za politiki cyangwa umutekano w’akazi kawe.
  • Itondere amakuru utangaza nka aderesi zawe, ishuri, aho ukora cyangwa itariki y’amavuko.
  • Itondere amafoto ushyira hanze kuko ashobora gushyira ahabona bimwe mu bikuranga utakifuje ko abantu bamenya.
  • Itondere amarangamutima yawe usangiza abandi ku rubuga.
  • Menya neza inkuru inshuti zawe zikwandikaho, cyangwa ibitekerezo zandika ku byo utangaza, by’umwihariko amakuru yawe bwite n’ibikorwa byawe bwite.
  • Itondere guhura amaso ku maso n’umuntu mwamenyaniye gusa ku nkuru wohereza ku rubuga.
  • Genzura niba abana basobanukiwe n’ingaruka zo kwandika ibintu bibonwa n’abantu benshi.
  • Niba uri mushya mu bijyanye no kwandika inkuru ku rubuga, tangira witonze. Sobanukirwa n’ikoranabuhanga urimo gukoresha n’imikorere y’abantu bandika inkuru ku mbuga (‘blogosphere’), harimo n’uburyo bwo kuyungurura ibitekerezo.
  • Witangaza ikintu wumva gishobora kuzagutera ibibazo mu gihe kiri imbere.