English

Kurinda amagambo-banga

Amagambo-banga y’umwana wawe ni urufunguzo ku buzima bwe bwo ku ikoranabuhanga, mbese nk’uko ayawe ameze. Uzi akamaro ko guhitamo amagambo-banga atekanye … kandi ntugire undi uyabwira. Ku mwana wawe, wasanga atari uko abifata.

Gukorana n’umwana wawe kugira ngo ugenzure neza ko ahitamo amagambo-banga undi muntu wese atafindura, kugira ayo ku mbuga nkoranyambaga n’iryo kuri email ni ingirakamaro kurusha ayandi. Igisha umwana wawe amenye ko ari ngombwa kwirinda kugira undi muntu abwira amagambo-banga ye kabone n’iyo baba ari inshuti z’akadasohoka cyangwa abo bava inda imwe, ariko ni byiza kuyabwira Mama na Papa.

Hari inama yumvikana mu guhitamo no gukoresha amagambo-banga kuri uru rubuga, wageraho ukanze hano.