English

Kurambagiriza-kuri-internet

Imbuga barambagirizaho kuri internet zafashe uburyo bwari busanzwe bwo guhuza abantu bubuhindura guhuza abantu hifashishijwe internet, abenshi muri abo bibaviramo umubano umara igihe kirekire.

Abenshi mu bakoresha imbuga zo kurambagirizaho bavugisha ukuri kandi bibavuye ku mutima iyo batanga amakuru cyangwa impamvu zatumye bajya kuri izo mbuga. Icyakora, hari ibinyuranye n’ibi kandi ugomba kubimenya kugira ngo wirinde, urinde konti yawe ya banki n’ubwizigame igihe uhura n’abantu kuri internet.

Ibyago bishoboka

  • Umutekano wawe bwite iyo ugiye guhura n’umuntu imbonankubone, mwaramenyaniye kuri internet.  
  • Kubuzwa amahwemo no gutotezwa.
  • Uburiganya, iyo abantu bitwaje umutima mwiza ugira bakagusaba kuboherereza amafaranga kugira ngo ubakure mu kaga barimo.
  • Abantu bigira abo batari bo.
  • Ubutumwa budakenewe, kugira ibyo bakugurishaho cyangwa uburiganya, cyane cyane uburiganya mu rukundo.
  • Gukangisha gusebanya, aho abakora uburiganya bafata amashusho y’ibintu ukorera kuri kamera y’igikoresho cy’ikoranabuhanga cyawe noneho bagakoresha ayo mashusho bashaka kukwambura amafaranga.
  • Email z’uburiganya bugamije kumenya amakuru y’undi muntu zivuga ko ziturutse ku rubuga rwo kurambagirizaho kuri internet kandi zigushishikariza gusangiza abandi amakuru bwite.
  • Gukorerwa uburiganya ukoresheje imbuga ziyitirira kuba imbuga zo kurambagirizaho z’ukuri.
  • Gushobora kwibwa amafaranga yawe igihe ukoresheje umurongo utizewe ugiye kwishyurwa.
  • Gukoresha imbuga zo kurambagirizaho zitari inyangamugayo:
    • Zishyiraho imyirondoro mihimbano cyangwa y’ikinyoma aho umuntu utekereza ko wahuye nawe ari mu by’ukuri umuntu wahawe akazi n’urubuga kugira ngo akore ku buryo ugumaho … kandi wishyura amafaranga
    • Zirekera aho kukohereza ama nimero n’ubutumwa ukimara kwishyura umusanzu ngo ubyakire

Kurikira izi nama kugira ngo urambagirize kuri internet wizeye umutekano

Gukora umwirondoro wawe ku rubuga rwo kurambagirizaho: Rinda umwirondoro n’amakuru bwite byawe

Ntushyireho izina ryawe

– Koresha izina ritatuma abantu bamenya uwo uri we. Ntushyire mu mwirondoro wawe izina ryawe wiswe n’ababyeyi cyangwa andi makuru yatuma bakumenya nk’ahantu ukorera cyangwa igihe wabonekera.

– Wibuke ko amazina avuga mu buryo bweruye ubusambanyi, ashotorana cyangwa atavugwaho rumwe ashobora kugukururira abantu batari abo ushaka.

– Amakuru ajyanye n’uburyo umuntu yakubona uyagire bwite. Ba ari wowe ugenga uburyo amakuru atangwamo n’igihe atangirwa. Ntugashyire email, aho utuye, cyangwa nimero ya telefoni mu mwirondoro wawe cyangwa mu makuru utanga ku rubuga. Genza ibintu gake kandi utange amakuru yisumbuyeho igihe wumva ubohotse kubikora. Gusubiza inyuma amakuru wamaze gutanga ntibishoboka igihe wamaze kuyatanga.

– Rekera aho kuvugana n’umuntu wese uri kugerageza kugushyira ku gitutu ngo umuhe amakuru yawe bwite cyangwa ajyanye n’imari cyangwa se uri kugushukira kuyatanga. Ibi nibiba, uhite ubimenyesha nyiri urwo rubuga ako akanya kugira ngo utirinda ubwawe wenyine ahubwo urinde n’abandi.

Ijambo ry’ibanga & umutekano

– Witonde igihe ushatse kwinjira kuri konti yawe ukoresheje mudasobwa rusange cyangwa usangiye n’abandi kugira ngo abandi batabona cyangwa ngo babike ijambo ry’ibanga cyangwa amakuru byawe bwite.
– Witondere gufungura imigereka (attachments) kuri email zaturutse ku bantu muba mukimara kumenyana

– ukore ku buryo porogaramu zawe z’umutekano kuri mudasobwa zihora zigendanye n’igihe.
 

Guhura n’abantu bashya kuri internet

Menyana n’abantu, fata umwanya wawe kandi ugendere ku byo ubwenge bwawe bukubwira. Gira amakenga kandi wige neza umuntu mbere y’uko muhurira hanze y’urubuga rwo kurambagirizaho. Serivisi zo kurambagiza zikurikirana email n’ibiganiro kugira ngo bigufashe kumenya abantu mu buryo butekanye kandi mu buryo bukurikiranwa kandi bugenzurwa. Babikora kugira ngo bakurinde, si amafaranga baba bashaka kunguka. Koresha urubuga rwabo n’umutekano wiyongera batanga muri serivisi zabo. Niba utekereje gusangiza undi email yawe tekereza ku buryo warema itandukanye kandi ihisha umwirondoro wawe.

Fata umwanya wawe

– Rimwe na rimwe iyo wishimiye umuntu, amarangamutima yawe ashobora kukubuza gutekereza neza. Itondere kandi ufate umwanya igihe uri kwivuga. Ntukeneye kuvuga ubuzima bwawe bwose umunsi wa mbere utangiriyeho kuvugana n’umuntu kandi ntutegetswe  kubikora. Hari umwanya munini uzabona wo kumusangiza ayo makuru uko umubano wanyu uzagenda ukura.

Kora ibintu bisobanutse kandi ukore ubushakashatsi bwawe

– Hari aho ubushobozi bw’abatanga serivisi zo kurambagiza kuri internet bugarukira mu bijyanye no kumenya amakuru y’abazikoresha ndetse no kugenzura amakuru batanga. Ntibashobora kugenzura abazikoresha bose ngo bamenye abafunzwe n’abatarafunzwe. Kandi umuntu ashobora kuba ikibazo kandi yari asanzwe atabizwiho.  Bityo rero, ntukajye wishyiramo ko utekanye rwose kuko uri ku rubuga rwo kurambagirizaho, kora ubushakashatsi bwawe umenye byisumbuyeho umuntu kandi ufate ibyemezo ushingiye ku makuru ufite mbere y’uko ufata icyemezo cyo guhura nawe. Reba niba uwo muntu ari ku zindi mbuga nkoranyambaga nka Facebook, koresha urubuga urebe niba hari andi makuru kuri uwo muntu kuri internet, kandi niba bishoboka koresha “google image” unakore ubushakashatsi ku ifoto ye y’umwirondoro.

Abagusaba amafaranga bakagombye gutuma ugira amakenga

– Ubwo se ni iki cyatuma umuntu aguza amafaranga umuntu bataziranye, cyangwa bakimenyana? Nta mpamvu umuntu yashingiraho agusaba amafaranga cyangwa amakuru ku mari, uko inkuru ye yaba ibabaje cyangwa igukoze ku mutima kose. Amakuru kuri banki na konti byawe bijye bihora ari ibyawe bwite. Hita uhagarika kumuvugisha ako kanya kandi umenyeshe icyo kibazo urubuga rwo kurambagirizaho.

Menyesha imyitwarire itemewe cyangwa idahwitse

– Nta muntu ugomba gukomeza kwihanganira imyitwarire irimo gushyogozanya, gutukana no gukanga abantu kuri internet cyangwa ngo babikore igihe bavuganye n’umuntu mu kabari cyangwa mu runywero rw’ikawa. Izere icyo umutima wawe ukubwira kandi uhite uhagarika ako kanya kuvugana n’umuntu uwo ari we wese washaka gutuma wumva utisanzuye cyangwa ugira ubwoba. Ntukigere wumva biguteye ipfunwe kumenyesha ikibazo serivisi zo kurambagirizaho. Uba uri kubafasha kandi ufasha n’abandi bakoresha urwo rubuga.

Witwararike igihe mwahuye imbonankubone​​​​​​​

Gira ubwenge kandi ugire umutekano. Gusohokana n’umuntu mushya, ni intambwe ishimishije mu kubaka umubano, gusa komeza witonde. N’ubwo waba wumva uwo muntu wararushijeho kumumenya kuri email cyangwa kuri telefone, ugomba gukomeza kwibuka ko uwo muntu utazi byinshi kuri we. Rero ni ngombwa ko igihe uhuye n’uwo muntu imbonankubone, byaba ari ubwa mbere cyangwa ubwa gatanu musohokanye, witwararika kandi ukubahiriza ibikorwa n’ibizira.

1. Bitegure. Bivuge. Bikore.

Ni gahunda yanyu yo gusohoka. Mwemeranye mwembi icyo mushaka kuyibonamo mbere y’uko muhura. Ntiwumve uhatiwe guhura mbere y’uko wumva witeguye cyangwa utarumva bikurimo neza, guhura bwa mbere mukamarana akanya gato nabyo ni byiza.

2. Muhurire ahantu hahurira abantu benshi. Mugume ahantu hahurira abantu benshi.

Gahunda itekanye yo guhura ni uguhurira ahantu hahurira abantu benshi no kuguma ahantu hahurira abantu benshi. Ugereyo kandi uveyo kandi ntiwumve ko ari itegeko ko uwo mwasohokanye mujyana no mu rugo.  Niba wumva mwiteguye kujya ahantu ha mwenyine, ukore ku buryo ibyo utegereje kubonerayo bihuye n’iby’uwo mwasohokanye ashaka.

3. Shaka uko wamenya umuntu, irengagize icyo umwirondoro uvuga.

Uburyo abantu baganira kuri internet si ko buri gihe baba baganira imbonankubone. Ntiwumve biguteye ikibazo kubona uwo musohokanye avuga make iyo mwahuye imbonankubone. Cyangwa igihe ibintu bitihuta mwahuye imbonankubone.

4. Urumva utameze neza? Musobanurire uko bimeze ubundi ugende.

Ntiwumve biguteye ikibazo kuba mucikirije ikiganiro hagati igihe wumva udahari mu bitekerezo. Ntacyo umugomba, igihe mwaba mumaze muvugana cyose cyangwa ibyo mwaba mwaravuze byose. 

5. Niba bagufashe ku ngufu cyangwa bakagukorera ihohoterwa rishingiye ku gitsina umunsi wasohotse, ubufasha burahari.

   Uko byaba bimeze kose, igikorwa cyo kuryamana kandi utabishaka gifatwa nk’icyaha. Polisi n’imiryango ifasha bibaho kugira ngo bigufashe kandi bigushyigikire.

Irinde abatekamutwe​​​​​​​

Birababaje, kuba abantu biyerekana uko batari. Imbuga zo kurambagirizaho, imbuga nkoranyambaga n’izindi serivisi zo kuri internet zikunze guterwa n’abatekamutwe.Abatekamutwe barashaka ikintu kimwe kandi ikintu kimwe gusa,  amafaranga. Izi ni ingero zimwe mu ngero z’imyitwarire y’ubutekamutwe bukunze gukorwa ugomba kwirinda kandi ukamenyesha:

1. Gutangariza umuntu ko umukunda – Umuntu muri kuvugana natangira kugutangariza uburyo agukunda mu gihe cy’ibyumweru (cyangwa se iminsi cyangwa amasaha), mumaranye ujye ugire amakenga. Ugomba kubanza kumenya umuntu mbere y’uko utangira kumukunda. Ubutumwa bunyaruka bw’urukundo bushobora kuba ari ubw’umuntu ushaka kwinjira mu buzima bwawe, yenda ku mpamvu zitari nziza. Koresha ubwenge kandi ntutinye kubwira inshuti ngo ikubwire icyo ibitekerezaho.

2. Gusaba amafaranga – Ibi bigomba ubundi kukubera ikimenyetso cyo kugukangura hatitawe ku buryo  ubusabe bukozwemo. Abatekamutwe baba bategereje ko uza kugira impuhwe bamaze kukubwira ikibazo cyabo.

3. Umuntu uguha amafaranga – Ubundi se ni nde muntu uha amafaranga umuntu atazi bahuriye ku rubuga rwo kurambagirizaho? Ibi ni ubutekamutwe. Ibi ni kimwe na bwa buryo bukubwira ngo gira gutya urahita ukira vuba kandi byizewe. Umuntu uzakirira muri ibyo ni umutekamutwe wenyine kuko ari we uzakwiba amakuru yawe ya banki ndetse n’ajyanye n’imari.

4. Gukanga no gukangisha gusebanya – Aya ni amagambo mabi. Ariko abatekamutwe bamwe bagerageje gukanga abantu babakuramo amafaranga kugira ngo badashyira hanze amashusho, ibyo bafashe na kamera y’igikoresho cy’ikoranabuhanga, cyangwa ubutumwa batwaye ba nyirabwo kuri internet.

Inama mu kwirinda abatekamutwe

– Ntuzigere usubiza ubusabe bw’amafaranga.

– Ntuzigere utanga amakuru kuri konti ya banki cyangwa andi makuru.

– Witondere inkuru zigukora ku mutima – umuntu ukubwira ko ashaka kugusura cyane ariko ko akeneye ko umuguriza kugira ngo yishyure itike/viza. Cyangwa inkuru ku muntu wo mu muryango urwaye cyane ukeneye ubufasha kugira ngo yishyure amafaranga yo kwa muganga.

– Ni kimwe n’ibintu by’ubucuruzi bimeze nk’inzozi aba akubwira ko arimo ariko wumva bitashoboka, gusa ko akeneye andi mafaranga yakongeraho kugira ngo abigereho..

– Witondere imyirondoro ihita ituma umutima wawe ugira impuhwe – uwahoze ari mu gisirikare, cyangwa abavuga ko batandukanye n’abo bashakanye vuba kugira ngo ubagirire icyizere n’impuhwe.

– Ntutume umwanya mumarana utuma unanirwa gutekereza neza. Ubu buryo bwo kwerekana ibintu bushobora gutwara umwanya mbere y’uko buza mu butumwa, umwanya ushobora kuba ufite kugira ngo wizere kandi uhe agaciro uwo mubano n’uwo muntu mwamenyaniye kuri internet. Ibyo ariko ubundi ntibikibuza kuba ikinyoma.

– Integuza zacu n’ubundi zijyanye n’abantu basaba ubufasha bwihutirwa – ku mafaranga akenewe mu gihe gito. Umuntu ugusaba gukoresha serivise z’umuyoboro w’ikoranabuhanga ngo umwohererezer amafaranga nta kintu cyiza aba agamije.

– Witondere umubano w’iya kure ndetse n’uwo kuba uri kumwe n’umuntu uba hanze: Bishobora kuba ariko biba bigoye ko umubano utangira uri kumwe n’umuntu, ubwo rero ukwiriye kwirinda cyane igihe ari  kuri internet.

– Urebe niba uwo muntu atari gufatika: Abantu batanga nimero zo hanze ko ari zo wababoneraho, abantu ubona batazi ibintu biri kubera mu gihugu cyacu, ibikorwa, iteganyagihe n’ibindi, abantu bashaka cyangwa bakeneye kohereza ubutumwa amasaha adasanzwe.

– Witondere umuntu utakubwira neza icyo agushakaho, cyangwa usubiramo ibintu cyangwa uvuga nk’aho adahari. Bashobora kudasubiza ibibazo cyangwa bagashaka impamvu yatumye badahura nawe cyangwa batakuvugisha kuri telefoni. Umwirondoro wabo cyangwa ibyo bandika bishobora kuba birimo amakosa y’imyandikire n’ay’ikibonezamvugo.

– Ntukajye wohereza umuntu amafoto cyangwa amakuru kuri wowe cyangwa abandi byatuma uwo muntu akubuza amahoro. Ubuzima bwawe bwite bugomba kuguma ari ubuzima bwite kugeza igihe umenyeye uwo muntu neza kandi wumva ushobora gutangira kumugirira icyizere cyo kumufungukira.

– Nubona umuntu agushyira ku gitutu ngo agukuremo amafaranga, ntukabikore, kuko aba azahora agaruka akagusaba andi. Bimenyekanishe; n’ubwo icyo gihe waba ubikoze wakumva bikubabaje. Polisi ifite amatsinda ashinzwe kurwanya abatekamutwe. Bemerere bakurinde kandi barinde n’abandi.

– Ntutinye kubaza inshuti igihe waba utangiye gukundana n’undi muntu kuri internet cyangwa hanze yayo hari igihe biba bigoye gufata icyemezo utabogamye. Nubona uwo muntu atangiye kwitwara mu buryo buteye amakenga cyane cyane igihe hatangiye kuzamo ibintu byo gukenera amafaranga ushobora kubaza inshuti cyangwa umuntu wo mu muryango mu gihe wumva atari igihe cyiza cyo kugaragaza izo mpungenge kuri ba nyiri urubuga rwo  kurambagirizaho. Nibakugira inama yo kuvaho … ubumve.

Menyekanisha ikiguteye impungenge cyangwa ikibazo​​​​​​​

Ntukishyiremo ko abatekamutwe ari abantu b’inkandagirabitabo z’abantu utazi  ku buryo wowe n’abandi mwahita mubimenya ako kanya. Ubutekamutwe ni ubucuruzi buteye ubwoba ariko ni ubucuruzi kuri bo. Bakoresha uburyo bakora ku mutima wawe, bakwereka ubugwaneza cyangwa uburyo bagukeneye. Babwira abantu ibyo bashaka kumva.

Niwumva uketse ko umuntu muri kuvugana ashobora kuba ari umutekamutwe, hita urekera aho kuvugana nawe kandi uhite umenyesha ababishinzwe ako kanya. Ntukigere wumva ko wasaze cyangwa ngo ugire  isoni zo kuba umenyesheje ababishinzwe. Si wowe wakagombye kugira isoni cyangwa ngo uhagarikwe ku bw’amafuti y’abandi.

Igikorwa cyose cy’ihohoterwa cyangwa gufata ku ngufu kigomba kumenyeshwa ibiro bya polisi bikwegereye.