English

Kujugunya mudasobwa zitagikoreshwa ahantu hafite umutekano

 

Mudasobwa utagikoresha zikwiye kubikwa bikoranywe ubushishozi bwinshi. Amakuru ari kuri mudasobwa yawe ashobora kuboneka mu buryo bworoshye waba uyigurishije, uyishwanyaguje, uyitanze cyangwa uyifashishije abakene, kandi n’amakuru ‘wasibye’ abanyabyaha bashobora kuyagarura mu buryo bworoshye.

Uretse n’ibyo, kubika mudasobwa zitagikoreshwa mu buryo bwizewe neza bigabanya ingaruka byagira ku bidukikije kandi ukaba uzi neza ko utari kwica amategeko.

Amakuru amwe n’amwe kuri uru rupapuro kandi areba telefone zigendanwa, tablets  n’utwuma bakoresha bakina imikino yo kuri mudasobwa (consoles). Ukeneye ibindi bisobanuro wasura ahantu hari amakuru ajyanye na byo kuri uru rubuga.

Ibyago bishoboka

  • Amakuru bwite abitse ahantu hatandukanye muri mudasobwa ashobora kuboneka akaba yakifashishwa mu gukora ibyaha.
  • Amagambo-banga yose abitse kuri mudasobwa yawe ashobora gutuma bagera ku mbuga zirinzwe zibitse amakuru yawe bwite n’ajyanye n’imitungo yawe.
  • Igikorwa cyose wakoze ukoresheje internet kibitse muri mudasobwa yawe gishobora kuboneka.
  • Email zibitse muri mudasobwa yawe zishobora (kuboneka) kugerwaho.
  • Guta mudasobwa yawe utabanje gukuraho amakuru ushobora kuzakenera nyuma bishobora guteza ibibazo utateganyaga cyangwa akangirika.

Kubika ibikoresho bitagikoreshwa ahantu hafite umutekano

  • Kuraho amakuru yawe yose uzongera gukenera uyashyire kuri mudasobwa yawe nshya cyangwa ikindi gikoresho babikaho amakuru, cyangwa ukore kopi ngoboka (backup) kuri cloud (mu kirere).
  • Siba burundu ibiri mu bubiko bwa mudasobwa kugira ngo amakuru yawe bwite yose aveho burundu. Gusiba ububiko bw’amakuru gusa ntibihagije ngo abe yavuyemo burundu. Ahubwo, wakoresha porogaramu cyangwa serivisi yagenewe gusiba ububiko bw’amakuru cyangwa ugafata akuma ka mudasobwa kabikwamo amakuru (hard drive) ukagashwanyaguza ku buryo katabasha kongera gukoreshwa. Ubundi buryo wakoresha, niba ako kuma kabikwamo amakuru kagishobora gukoreshwa kandi kakaba kizewe, ushobora kongera ukagafunika ukagashyiraho uburyo kajya kakira amashanyarazi no kuba wagacomeka kuri mudasobwa hanyuma ukakifashisha ukora ububiko bw’ingoboka (backup) cyangwa wimura amakuru yawe.
  • Banza urebe neza ko ama CD n’ama DVD yose ariho amakuru yawe wayakuye muri mudasobwa
  • Ntiwibagirwe ko ama CD, DVD, memorikadi, furashi disike n’ibindi byuma bicomekwa kuri mudasobwa bishobora kuba bibitse amakuru yawe y’ingenzi na byo bikaba bigomba kubikwa mu buryo bwizwe neza.
  • Niba mudasobwa  yawe imaze gusaza kandi ukaba udateganya kuyigurisha cyangwa kuyitanga, ugomba kuyijyana ahantu byagenewe kujugunywa, bizatuma uba uzi neza ko cyashwanyagujwe kandi ko ibice byacyo babijyanye kubikoramo ibindi byuma mu buryo nyabwo kandi bwitondewe.