English

Kugurira imiti kuri internet

Internet igaragaraho ibicuruzwa bitandukanye bicuruzwa ku isi hose. Kugura imiti kuri internet biri gutera imbere cyane, ariko imiti si nk’ibicuruzwa bisanzwe, bityo ukwiye kwitonda cyane niba uhisemo kubigura kuri internet. Iyi paji iragufasha kumenya ibibazo birimo ndetse n’inama zakurinda wowe  n’umuryango wawe ngo mudahabwa imiti idafite ubuziranenge cyangwa ishobora guteza ikibazo ndetse n’uko wakwirinda uburiganya.

Ibyago bishoboka

Imiti yaguriwe ku mbuga za internet zitizewe  ntishobora kwizerwa  ko yagira  ubuziranenge, umwimerere ndetse n’ubushobozi bwo gukiza indwara. Kugurira imiti kuri izo mbuga  byongera ibyago byo guhabwa imiti itujuje ubuziranenge, mibi cyangwa yagira ingaruka mbi ku buzima.

Ukwiye gufata imiti wandikiwe na muganga wagusuzumye, uzi uburwayi bwawe kugira ngo udafata imiti itizewe ikaba yaguteza ibyago. Mu kwandika imiti, umuganga yirinda kuvanga imiti y’ubwoko butandukanye isanzwe itagendana cyangwa yakugiraho ingaruka.

Ibyago byihariye byo kugurira imiti kuri internet harimo:

  • Gufata imiti utandikiwe n’umuganga.
  • Gufata imiti ishobora gutuma indi miti wari usanzwe ufata idakora  cyangwa ikagira ingaruka mbi ku kibazo cy’ubuzima usanzwe uzi ko ufite cyangwa icyo utari uzi.  
  • Nta bugenzuzi ku ireme, ubuziranenge n’imikorere by’iyo miti wohererejwe.
  • Imiti itujuje ubuziranenge irimo ibyangiza ubuzima. Ingero zabyo harimo nk’umuti wica imbeba, ndetse n’amarangi asiga amabara mu muhanda.
  • Ushobora gufata imiti ifite ibikenewemo bike cyangwa byinshi cyane  cyangwa nta na zo.
  • Gufata imiti yarengeje igihe, bituma ita ubushobozi bwo gukora.
  • Kugura udukingirizo tutizewe cyangwa tudatanga umutekano mu kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina n’inda zidateguwe.
  • Gufata imiti yakorewe ahantu hadafite isuku akenshi yanakozwe n’abantu batabifitemo ubumenyi.
  • Kwisuzuma maze ukibeshya bigatuma ufata imiti idakwiriye  bitewe n’uko utabonanye n’umuganga.
  • Kuba nta mategeko akurengera mu gihe havutse ikibazo.

Ibindi byago byo kugurira imiti kuri internet harimo:

  • Ubumamyi ku ikarita yo kwishyura.
  • Kwibwa umwirondoro.
  • Kwishyura imiti ku giciro kiri hejuru kuruta icyo muri farumasi isanzwe, kandi baba babyamamaje bavuga ko “bihendutse”
  • Spyware n’izindi virusi bikomoka ku mbuga z’uburiganya, waba wazisuye cyangwa zikoherereje ubutumwa  bushukana  kuri email.

Gukomeza kugira umutekano

  • Buri gihe, ukwiriye kugisha inama umuganga cyangwa umukozi wa farumasi ubyemerewe mu gihe ugize ikibazo cy’uburwayi ndetse n’uburyo wakwivuza.
  • Sigaho kugerageza kwisuzuma.

Kimwe n’ubundi buguzi bwo kuri internet, ita  kuri ibi bikurikira:​​​​​​​

  • Irinde gusubiza cyangwa gukanda kuri link ziri muri email utazi cyangwa wohererejwe utabishaka zivuye  ahantu utazi cyangwa utizeye.
  • Mbere yo gushyira  amakuru y’ikarita yawe yo kwishyuriraho ku rubuga runaka, hari uburyo bubiri wamenya niba link  ifite umutekano:
    • Hari ikimenyetso cy’ingufuri muri browser, igaragara igihe ugerageje gufungura cyangwa kwiyandikisha. Reba neza ko iyo ngufuri itari ku rupapuro nyiri izina…bishobora kuba ari urw’abajura.
    • Urubuga rugomba kuba rutangizwa na ‘https://’. Inyuguti ‘s’ igaragaramo ihagarariye ijambo ry’Icyongereza ‘secure’ risobanura ko urubuga rwizewe.
  • Ibivuzwe haruguru bigaragaza ko hagati yawe na nyiri urubuga hari umutekano wizewe, ntibivuga gusa ko urubuga ubwarwo rwemewe. Urasabwa gukora ibi ugenzura neza niba aderesi y’urubuga, andi magambo ndetse n’inyuguti byose byanditse neza ndetse n’utundi tuntu dushobora kuba duteye impungenge.
  • Ongera ugenzure neza amakuru y’ibyo  waguze mbere yo kwemeza kwishyura.
  •  Hari imbuga zimwe zishobora kukuyobora ku bundi buryo bwo kwishyura (nka WorldPay). Menya neza ko izo mbuga zizewe mbere yo kwishyura.
  • Cunga neza kandi uzirikane ijambo-banga wahisemo mu buryo bwo kuba wagenzura biruseho  imbuga zimwe na zimwe, nk’urugero rwa Verified by Visa.
  • Genzura uburyo bwo kubika ibanga bw’umucuruzi cyangwa uburyo bwo kugaruza ibyaguzwe.
  • Ugomba kwibuka gusohoka ku mbuga zose winjiyemo cyangwa wandikishijemo  amakuru yawe. Gufunga browser uri gukoreramo gusa ntibihagije kugira ngo wizere umutekano w’amakuru yawe.
  • Bika neza inyemezabwishyu.
  • Ibuka ko kwishyura ukoresheje ikarita ari byo byizewe kurusha ubundi buryo, mu kwirinda ubumamyi, ubuziranenge ndetse n’igihe utashyikirizwa ibyo wishyuye.
  • Genzura neza credit card yawe ndetse n’amakuru ya banki,  kugira ngo urebe neza niba havuyeho amafaranga yagombaga kuvaho unarebe kandi niba nta bujura bwabayeho buturutse ku ihererekanywa ry’amafaranga ryakozwe.
  • Genzura niba ufite porogaramu ikumira virusi ivuguruye kandi ikora neza ndetse ko na firewall iri gukora neza  mbere y’uko ujya kuri internet.

Gutanga amakuru ku miti y’imyiganano

Niba waguze imiti cyangwa ibikoresho by’ubuvuzi ukemanga ubuziranenge  cyangwa ufite amakuru yafasha mu gutahura ubucuruzi n’ikorwa by’imiti itujuje ubuziranenge, bwira inzego za Polisi.

ibisobanuro-byamagambo

A Glossary of terms used in this article:

Kwibwa umwirondoro

Icyaha cyo kwiyitirira undihifashishijwe amakuru ye bwitehagamijwe ubujura.