English

Kugura amatike

Kureba amashusho y’abacuranzi ukunda, ikipe cyangwa abanyarwenya ukunda wicaye iwawe ni byiza cyane ariko ntiwabigereranya no kuba uhibereye imbonankubone, ku munsi byabereyeho.

Amatike yo kwitabira ibitaramo cyangwa imikino ahita ashira, ibyo bikakubangamira mu gihe wari witeguye kwitabira ibyo birori. Ibi bishobora gutuma wakumva ushaka kugurira amatike ku mbuga rimwe na rimwe zitari izibishinzwe.

Na none ariko, abantu benshi bagiye bagira ibyago byo kugura amatike atari yo bayahawe mu buriganya  kuri internet, bakishyura amatike atabaho, bakangirwa kwinjira mu bitaramo kubera amatike y’amahimbano, cyangwa se imyirondoro y’ikarita ye yo kwishyuriraho igahishurirwa abajura cyangwa abariganya.

Ibyago bishoboka

  • Ubutubuzi butewe no kwishyurira ku mbuga zitizewe.
  • Imbuga za baringa zitanga amatike, imbuga zitabaho na email zitanga amatike atabaho.
  • Inyandiko z’ubujura zinyuzwa ku mbuga z’abafana, bivamo kuguriraho amatike atabaho.
  • Kutakira amatike waguze, kandi wohereje amafaranga kuri banki z’abariganya
  • Kwakira amatike adahuye n’imyirondoro y’umucuruzi.

Kugura amatike mu mutekano

  • Gurira amatike ahantu hazwi, ku bantu bamamaza, aba-agenti bemewe n’amategeko cyangwa imbuga zizewe zitangirwaho amatike.
  • Ibuka ko kwishyura ukoresheje ikarita ari byo byizewe kurusha ubundi buryo, mu kwirinda ubumamyi, ubuziranenge ndetse n’igihe utashyikirizwa ibyo wishyuye.
  • Ongera ugenzure neza ibyerekeye amatike waguze mbere yo kwemeza kwishyura.
  • Ntusubize ubutumwa bwoherejwe n’abacuruzi utazi kandi mudafitanye gahunda.
  • Mbere yo gushyira  amakuru y’ikarita yawe ku rubuga ngo wishyure, banza ugenzure ko urubuga (link) rwizewe, mu buryo butatu:
    • Hari ikimenyetso cy’ingufuri muri browser, igaragara igihe ugerageje gufungura cyangwa kwiyandikisha. Reba neza ko iyo ngufuri itari ku rupapuro nyiri izina…bishobora kuba ari urw’abajura.
    • Urubuga rugomba kuba rutangizwa na ‘https://’. Inyuguti ‘s’ igaragaramo ihagarariye ijambo ry’Icyongereza ‘secure’ risobanura ko urubuga rwizewe.
  • Ibivuzwe haruguru bigaragaza ko hagati yawe na nyiri urubuga hari umutekano wizewe, ntibivuga gusa ko  urubuga ubwarwo rwemewe. Urasabwa gukora ibi ugenzura neza niba aderesi y’urubuga, andi magambo ndetse n’inyuguti byose byanditse neza ndetse n’utundi tuntu dushobora kuba duteye impungenge.
  • Hari imbuga zimwe zishobora kukuyobora ku bundi buryo bwo kwishyura (nka WorldPay). Menya neza ko izo mbuga zizewe mbere yo kwishyura.
  • Cunga neza kandi uzirikane ijambo-banga wahisemo mu buryo bwo kuba wagenzura biruseho serivise ukoresha ku imbuga zimwe na zimwe, nk’urugero rwa Verified by Visa.
  • Niba wahisemo kwishyura amatike ku muntu ku giti cye (nko kuri eBay), irinde kohereza amafaranga kuri konti ye ya banki, ahubwo koresha uburyo bwizewe nka PayPal, aho amafaranga yoherezwa hagati ya konti ebyiri kuri internet.
  • Genzura amabwiriza agenga kubika ibanga umucuruzi agenderaho ndetse n’amabwiriza agenga kugarura mu iduka igicuruzwa cyamaze kugurwa.
  • Ugomba kwibuka gusohoka ku mbuga zose winjiyemo cyangwa wandikishijemo  amakuru yawe. Gufunga browser byonyine ntibihagije ngo wizere umutekano wawe.
  • Bika impapuro wishyuriyeho.
  • Reba neza ibyakorewe ku ikarita na banki yawe nyuma yo kwishyura ibyo waguze, umenye niba amafaranga yavuyeho ari yo, unamenye ko nta buriganya bwabayeho.
  • Genzura neza ko mudasobwa yawe ifite ubwirinzi bwa virusi n’ibindi bibi mbere yo kujya kuri internet.