English

Kubikirwa umwanya igihe utegura ibiruhuko n’urugendo

Igihe uri gukoresha internet ushaka cyangwa uri gusaba kubikirwa umwanya igihe utegura ibiruhuko n’urugendo, isi yose iba imeze nk’aho iri mu ntoki zawe. Icyakora, hari n’ingorane zijyana n’ibyo, zimwe zireba by’umwihariko gusaba kubikirwa umwanya igihe utegura ibiruhuko n’urugendo izindi ni iza rusange mu bijyanye no guhahira kuri internet.

  • Uburiganya buturuka ku kwishyura ku nkuta z’imbuga zidafite umutekano.
  • Ubutekamutwe ku ngendo z’indenge:
    • Aho usaba kubikirwa umwanya mu ndege utegura urugendo bakaguha itike ya baringa, cyangwa ukishyura itike ntikugereho.
  • Uburiganya mu biruhuko:
    • Imbuga za baringa na email bikubwira aho wafatira ibiruhuko cyangwa amazu meza waruhukiramo kandi bitabaho.
  • Bigusaba kugira ayo wishyura, hanyuma ntiwongere kuzibona ukundi.
  • Amarushanwa ya baringa atabaho aho bagushuka ngo wishyure umusanzu runaka kugira ngo utsindire aho wafatira ibiruhuko.
  • Ababeshya bakamamaza ko inzu yawe izaba irimo ubusa uzaba udahari, bakabishyira ku mbuga nkoranyambaga n’iz’ingendo. Bimwe mu bigo by’ubwishingizi biri kwanga kwishyura ubwishingizi bw’amazu yo kubamo mu gihe yibwemo n’abajura  ba nyirayo babaga badahari, kuko baba barabanje  kubitangaza ku mbuga nkoranyambaga.

Gusaba kubikirwa umwanya mu buryo bwizewe

  • Banza ukore ubushakashatsi kuri internet urebe niba ikigo ubona utazi gikora ibijyanye n’ibiruhuko n’ingendo koko cyizewe. Urebe neza niba ari ikinyamuryango cy’urwego rwemewe rushinzwe iby’ingendo, ibi byafasha mu kurinda amafaranga yawe cyangwa mu gutanga ikirego mu gihe ibintu bitagenze neza.
  • Aho bishoboka, wishyure ibiruhuko n’urugendo byawe ukoresheje ikarita yo kwishyura kuko ibi nabyo bitanga umutekano w’amafaranga yawe kurusha ubundi buryo. Wibuke ko ikigo kigufasha gutegura ibiruhuko cyangwa urugendo gishobora kugira umusanzu kiguca mu gihe wishyura ukoresheje ikarita yo kwishyura.
  • Genzura neza amakuru arimo itariki yo kugenderaho, inzira uzacamo, aho ugiye n’ikigo kigutwara mbere y’uko wemeza ubwishyu, kuko wakwishyuzwa igihe ukeneye ko bagukorera impinduka.
  • Fata ubwishingizi bujyanye n’urugendo rwawe, ibikorwa muzakora ndetse n’abantu bose muri kumwe.
  • Ntugasubize email utazi ziturutse ku bigo utazi.
  • Niba ugiye gukodesha inzu nziza yo kubamo, ihamagarire nyirayo cyangwa uwo yashyizeho ngo ayishakire isoko kugira ngo umenye neza ko ari byo. Niba bataguhaye nimero, bandikire email ubasabe iyo nimero. Reba icyo babavugaho kuri TripAdvisor cyangwa izindi mbuga.
  • Shaka aderesi yuzuye y’iyo nzu kandi ukoreshe ikarita ya Google (Google maps) urebe aho iherereye kandi ko ari ukuri.
  • Mbere yo kwishyura, baguhe amasezerano agaragaraza neza amategeko n’amabwiriza bijyanye no gukodesha, kwishyura, uburyo bwo kwishyura n’ibindi.
  • Mbere yo kwinjiza ku rubuga amakuru ajyanye n’ikarita yo kwishyura, reba neza niba uwo murongo wizewe, mu buryo bubiri:
    • Hagomba kuba hari akamenyetso kameze nk’ingufuri ahantu bandikira izina ry’urubuga, kagaragara igihe ugerageje kwinjira cyangwa kwiyandikisha. Reba neza niba ingufuri itari ku rukuta nyir’izina … ibi bishobora kukwereka urubuga rw’abatekamutwe.
    • Izina ry’urubuga rigomba gutangizwa na ‘https://’.  ‘s’ irimo ivuga  “secure” bisobanuye ‘gutekana’.
  • Ibi byavuzwe haruguru bigaragaza gusa ko umurongo uguhuza na nyir’urubuga utekanye, ariko ntibisobanuye ko urubuga ubwarwo ari urw’ukuri. Ibi wabireba ugenzura witonze ko ntaho bigaragara ko bibeshye mu myandikire y’urubuga, amagambo n’inyuguti byiyongeramo n’ibindi bintu ubona bidasobanutse.
  • Zimwe mu mbuga zizakuyoborera kujya ku rundi rubuga rutanga serivisi zo kwishyuriraho (urugero: WorldPay). Ukore ku buryo ugenzura ko izi mbuga zifite umutekano mbere y’uko wishyura.
  • Rinda kandi wibuke ijambo-banga wahisemo ryagufasha kongera kugenzura serivisi zakoreshejwe ku mbuga zimwe, urugero nka “Verified by Visa”.
  • Igihe uri kwishyura umuntu, ntukigere uhita wohereza amafaranga kuri konti ye ahubwo koresha imbuga zo kwishyuriraho zizewe nka PayPal, aho amafaranga anyuzwa kuri konti ebyiri mu buryo bw’ikoranabuhanga.
  • Ujye uhora usohoka ku rubuga winjiyeho cyangwa wandikishijeho amakuru. Gufunga idirishya ry’urubuga wakoreragaho gusa ntibihagije mu kurinda amakuru y’ibanga.
  • Bika inyemezabwishyu zose wakoresheje mu gusaba kubikirwa umwanya igihe wateguraga ibiruhuko n’urugendo ku bwishyu wakoreye kuri internet.
  • Genzurana ubwitonzi ibyakorewe kuri konti yawe nyuma yo gusaba kubikirwa umwanya kugira ngo urebe niba amafaranga yishyuwe ari yo, kandi ko nta buriganya bwabayeho mu gihe wasabaga kubikirwa umwanya.
  • Mbere yo gushyira amakuru  ajyanye n’urugendo rwawe ku mbuga nkoranyambaga cyangwa imbuga z’ingendo, urebe neza niba umutekano w’amakuru y’ibanga wizewe.
  • Kora ku buryo uba ufite antivirusi/porogaramu nzitirantasi (antispyware) bikora neza kandi bivuguruye ndetse n’urukuta rwa firewall  ikora mbere y’uko ujya kuri internet.