English

Kubika ibikoresho bitagikoreshwa ahantu hafite umutekano

 

Telefone zigezweho  na tablet  utagikeneye zigomba kubikwa bikoranywe ubushishozi bwinshi. Amakuru ari ku gikoresho  cyawe ashobora kuboneka mu buryo bworoshye waba ukigurishije, ugishwanyaguje, ugitanze cyangwa ugifashishije abakene, kandi n’amakuru ‘wasibye’ abanyabyaha bashobora kuyagarura mu buryo bworoshye.

Uretse n’ibyo, kubika telefone na tablet  mu buryo bwizewe neza bigabanya ingaruka byagira ku bidukikije kandi ukaba uzi neza ko utari kwica amategeko.

Ibyago bishoboka

  • Amakuru bwite abitse ahantu hatandukanye muri mudasobwa yawe arimo nimero z’abantu, amafoto, amavidewo n’inyandiko ziba ku migereka (attachments) ya email bishobora kuboneka zikaba zakifashishwa mu gukora ibyaha.
  • Amagambo-banga yose abitse kuri mudasobwa yawe ashobora gutuma bagera ku mbuga zirinzwe zibitse amakuru yawe bwite n’ajyanye n’imitungo yawe.
  • Igikorwa cyose wakoze ukoresheje internet gishobora kuboneka.
  • email  zibitse muri mudasobwa yawe zishobora kuboneka.
  • Guta igikoresho  cyawe utabanje gukuraho amakuru ushobora kuzakenera nyuma bishobora guteza ibibazo utateganyaga cyangwa akangirika.

Kureka  ibikoresho bitagikoreshwa mu mutekano​​​​​​​

  • Reba neza ko amakuru yose wayakuye ku gikoresho  cyawe uyahuza n’ayo ufite muri mudasobwa yawe cyangwa ugakora kopi ngoboka (backup) kuri cloud hanyuma igikoresho cyawe  ukagisubiza ku magenamiterere (setting) yavanye ku ruganda.
  • Kuri telefone zikoresha ikoranabuhanga rya Android, urabanza ukemeza uburyo bwo guhisha hifashishijwe kode (encryption)  mbere yo kwemeza amagenamiterere (settings) y’uruganda. Kuri telefone z’ubwoko bwa iPhones zikorwa n’uruganda rwa Apple porogaramu ya “encryption”  ihora ifunguye, iyi porogaramu nyiri telefone ntashobora kuyifunga. Nyamara, kugira ngo umenye neza ko amakuru yawe yose wayasibye, ugomba gushyiramo porogaramu igufasha gusiba amakuru ukaba ari yo ukoresha.
  • Niba igikoresho  kimaze gusaza kandi ukaba udateganya kukigurisha cyangwa kugitanga, ugomba kukijyana ahantu byagenewe kujugunywa (niba hahari), bizatuma uba uzi neza ko cyashwanyagujwe kandi ko ibice byacyo babijyanye kubikoramo ibindi byuma mu buryo nyabwo kandi bwitondewe.

ibisobanuro-byamagambo

A Glossary of terms used in this article:

Android

Ikoranabuhanga ryifashishwa muri telefoni nyinshi zigezweho na tablet. Ni ikoranabuhanga ryifashishwa cyane ku isi.