Telefone zigezweho na tablet utagikeneye zigomba kubikwa bikoranywe ubushishozi bwinshi. Amakuru ari ku gikoresho cyawe ashobora kuboneka mu buryo bworoshye waba ukigurishije, ugishwanyaguje, ugitanze cyangwa ugifashishije abakene, kandi n’amakuru ‘wasibye’ abanyabyaha bashobora kuyagarura mu buryo bworoshye.
Uretse n’ibyo, kubika telefone na tablet mu buryo bwizewe neza bigabanya ingaruka byagira ku bidukikije kandi ukaba uzi neza ko utari kwica amategeko.
Ibyago bishoboka
- Amakuru bwite abitse ahantu hatandukanye muri mudasobwa yawe arimo nimero z’abantu, amafoto, amavidewo n’inyandiko ziba ku migereka (attachments) ya email bishobora kuboneka zikaba zakifashishwa mu gukora ibyaha.
- Amagambo-banga yose abitse kuri mudasobwa yawe ashobora gutuma bagera ku mbuga zirinzwe zibitse amakuru yawe bwite n’ajyanye n’imitungo yawe.
- Igikorwa cyose wakoze ukoresheje internet gishobora kuboneka.
- email zibitse muri mudasobwa yawe zishobora kuboneka.
- Guta igikoresho cyawe utabanje gukuraho amakuru ushobora kuzakenera nyuma bishobora guteza ibibazo utateganyaga cyangwa akangirika.
Kureka ibikoresho bitagikoreshwa mu mutekano
- Reba neza ko amakuru yose wayakuye ku gikoresho cyawe uyahuza n’ayo ufite muri mudasobwa yawe cyangwa ugakora kopi ngoboka (backup) kuri cloud hanyuma igikoresho cyawe ukagisubiza ku magenamiterere (setting) yavanye ku ruganda.
- Kuri telefone zikoresha ikoranabuhanga rya Android, urabanza ukemeza uburyo bwo guhisha hifashishijwe kode (encryption) mbere yo kwemeza amagenamiterere (settings) y’uruganda. Kuri telefone z’ubwoko bwa iPhones zikorwa n’uruganda rwa Apple porogaramu ya “encryption” ihora ifunguye, iyi porogaramu nyiri telefone ntashobora kuyifunga. Nyamara, kugira ngo umenye neza ko amakuru yawe yose wayasibye, ugomba gushyiramo porogaramu igufasha gusiba amakuru ukaba ari yo ukoresha.
- Niba igikoresho kimaze gusaza kandi ukaba udateganya kukigurisha cyangwa kugitanga, ugomba kukijyana ahantu byagenewe kujugunywa (niba hahari), bizatuma uba uzi neza ko cyashwanyagujwe kandi ko ibice byacyo babijyanye kubikoramo ibindi byuma mu buryo nyabwo kandi bwitondewe.