English

Kohereza ubutumwa bugufi Ubutumwa bw’ubusambanyi

 

Inama zigibwa mu koherezwa ubutumwa bugufi zinajyanye no kohereza email no gukoresha imbuga nkoranyambaga: abana bashobora gushukwa ngo bari kwandika ubutumwa bugufi (no kwandikirwa ubutumwa) n’umuntu bazi, kandi mu by’ukuri ari umuntu batazi bari kwandikirana. Si ibi gusa, ariko koherereza amashusho na videwo bidasobanutse inshuti mwiganye, n’abandi uzi bishobora kugira ingaruka zikomeye zirimo kumva usebye n’isoni, niba ibi bishyizwe hanze.

Imvugo ‘ubutumwa bw’ubusambanyi’ isobanuye igihe ifoto cyangwa videwo by’ibitsina byoherejwe mu butumwa. Birumvikana, ni ngombwa gusobanurira abana bato ko niba gufata, kohereza no kwakira amafoto y’ubusambanyi cyangwa ay’abantu bambaye ubusa ari iby’abakuru gusa, kandi bakayakira cyangwa bagashishikarizwa kuyohereza, bishobora kugira ingaruka mbi zirimo kubuzwa amahwemo, ihohoterwa cyangwa gukangisha gusebanya.