English

Kohereza amafaranga yibwe

Uko abagizi ba nabi barushaho gushaka amayeri mashya yo guhisha ibikorwa bakora binyuranyije n’amategeko, kohereza amafaranga yibwe nabyo biri kugenda birushaho kwiyongera.

Uwohereza amafaranga yibwe ni umuntu wohereza amafaranga yibwe mu bihugu bitandukanye, akenshi akanamenya ko ari gukoreshwa mu buriganya. Ni ubwoko bumwe bw’iyezandonke.Ijambo ‘uwohereza’ rikomoka ku ‘gucuruza ibiyobyabwenge’, umuntu utwara ibiyobyabwenge mu izina rya nyir’ukubicuruza.

N’ubwo uwo muntu wohereza amafaranga yibwe ataba yagize uruhare mu cyaha cyavuyemo ayo mafaranga – kandi atazi ko ari gutwara amafaranga yabonywe mu buryo bunyuranyije n’amategeko – n’ubundi aba ari gukora icyaha.

Ibyago

  • Gusabwa gushyira amafaranga kuri konti yawe ukayohereza ku yindi (ubusanzwe mu gihugu gitandukanye), waba uri bukuremo komisiyo cyangwa babiguhase.
  • Guhabwa ‘akazi’ karimo kohereza amafaranga ukoresheje konti yawe ya banki.
  • Abakora uburiganya babona uko binjira kuri konti yawe kugira ngo bohereze ayo mafaranga yibwe.
  • Gukurikiranwa no kuregwa icyaha. Banki na polisi bamaze kubona abantu benshi bakoresha uburyo bwo kohereza amafaranga yibwe kandi ibihano bishobora kuba bikaze, birimo no gufungwa. Uhamwe n’icyaha cyo kohereza amafaranga yibwe bishobora kugira ingaruka zikomeye ku mahirwe y’akazi n’ay’ishuri byawe, ndetse n’igipimo cy’ubushobozi bwo kwishyura mu gihe kiri imbere.

Irinde kohereza amafaranga yibwe

  • Witondere abantu baguha akazi karimo kohereza amafaranga y’abandi ukoresheje konti yawe ya banki. Reba niba umuntu wese uri kuguha akazi yemewe n’amategeko.
  • Witondere imeli n’ubundi buryo bukoreshwa bukubwira ko ari ikigo gikorera hanze y’igihugu kandi bakeneye ‘ababahagararira muri icyo gihugu’, ‘abashinzwe kohereza amafaranga’ cyangwa ‘abashinzwe ubwishyu’ bakora mu izina ryabo mu gihe runaka, rimwe na rimwe bashaka kwirinda amafaranga menshi bacibwa bo bayohereje cyangwa imisoro yo muri icyo gihugu.
  • Ntukigere wemera ko konti yawe ya banki ikoreshwa n’undi muntu.
  • Ntukigere uha amakuru ajyanye n’uko winjira kuri konti yawe ya banki – izina, ijambobanga n’ikikuranga – umuntu uwo ari we wese waba ubikoreye kubasangiza amakuru cyangwa kuko utitaye ku ibanga ry’ayo makuru.
  • Kuba inshuti cyangwa umuntu wo mu muryango ari kohereza amafaranga y’abandi bantu, ntibisobanuye ko ari cyo kintu cyiza cyo gukora.
  • Uko waba ukeneye amafaranga kose, ntuzigere winjira mu bikorwa byo kohereza amafaranga yibwe. Kandi wibuke ko igihe ubonye ikintu kimeze nk’inzozi, birashoboka ko cyaba ari inzozi nyine.

Nukeka ko hari umuntu wakuvugishije ashaka ko umufasha kohereza amafaranga yibwe​​​​​​​

  • Ntubijyemo.

Andi makuru​​​​​​​

  • Abanyeshuri bakunze kuba ari bo abakora uburiganya bavugisha iyo bashaka umuntu wohereza amafaranga yibwe. Niwumva ushidikanya, vugana n’umujyanama wawe mu bijyanye n’amafaranga.

Niba wamaze gutanga amakuru ajyanye na konti yawe ya banki cyangwa wakiriye kuri konti amafaranga kandi ugatekereza ko ashobora kuba ari aya gahunda yo kohereza amafaranga yibwe ​​​​​​​

  • Hita uhamagara banki ako kanya.
  • Bimenyeshe polisi

 

See Also...