English

Kohereza amafaranga

 

Umubare wa serivisi ziguha ubushobozi bwo koherereza amafaranga abandi bantu ukoresheje nimero yawe ya telefone igendanwa uri kugenda wiyongera ku buryo udakenera gutanga amakuru ya konti ya banki.

N’ubwo porogaramu z’ibikoresho bigendanwa ziguha ubushobozi bwo kohereza amafaranga ziboneka ku mbuga za telefone zifite ikoranabuhanga rigezweho gusa, umuntu wese ufite telefone igendanwa ashobora kwiyandikisha kugira ngo yakire amafaranga aciye kuri iyo serivisi. Kumenyeshwa amakuru ku biri gukorerwa kuri konti kuri izo serivisi akenshi bikorwa biciye mu butumwa bugufi.

Ibyago bishoboka

  • Kohereza amafaranga kuri nimero ya telefone itari yo (urugero, wayanditse nabi).
  • Email z’uburiganya bugamije kumenya amakuru y’undi muntu cyangwa ubutumwa bugufi buvuga ko buturutse kuri serivisi yo kohereza amafaranga ukoresheje telefone ariko mu by’ukuri byagutwara ku rubuga rw’abakora uburiganya cyangwa bagusaba kohereza amafaranga ku yindi nimero ya telefone bakoresha.

Uburyo butekanye bwo koherezamo amafaranga

Serivisi ubwayo ifite umutekano nk’uw’izindi serivisi izo ari zo zose zo gukoresha banki kuri internet, kandi irinzwe na kode yo kwinjira igizwe n’imibare itanu yihariye ya buri muntu kuri porogaramu y’ibikoresho bigendanwa ubwabyo.
Turagushishikariza gukuriza inama zo kwirinda zikurikira:

  • Ukore ku buryo kode yo kwinjira yawe itoroha gufora, ubwo wirinde itariki y’amavuko n’isabukuru, imibare izamuka n’imanuka (urugero 54321 cyangwa 12345), imibare yisubiramo (nka 11111) cyangwa iyoroshye kumenywa bitewe n’uko imibare ipanzwe (nka 14789).
  • Ntukajye ubika kode yawe yo kwinjira kuri telefone yawe igendanwa, cyangwa se ku rutonde rwa nimero za telefoni.
  • Rindisha telefone yawe urufunguzo rw’umutekano (nka PIN).
  • Reba niba wanditse neza nimero ya telefone mbere y’uko wemeza igikorwa cyo kohereza amafaranga.
  • Umutekano w’aho iri nawo ni ingenzi.
  • Witondere porogaramu z’inyiganano z’ibikoresho bigendanwa ziturutse ku mbuga zitizewe.
  • Umenye ko abakora uburiganya bazagerageza kukoherereza ubutumwa bw’uburiganya bugamije kumenya amakuru y’undi muntu.
  • Niba telefone yawe yatakaye cyangwa yibwe bimenyeshe banki kare gashoboka.
  • Ukore ku buryo umurongo w’inziramugozi rusange cyangwa bwite ukoresha uba ufite umutekano mbere y’uko wiyandikisha cyangwa ukoresha serivisi.
  • Witondere abahengereza bareba ibyo ukora byaba mu gihe uri kwiyandikisha ngo ukoreshe serivisi,  wohereza cyangwa wakira amafaranga.
  • Wibuke gusezera (gusohoka) igihe urangije gukoresha porogaramu y’ibikoresho bigendanwa.
  • Uko amafaranga uri kohereza yaba make kose, guma ugenzura amafaranga yose wohereje kugira ngo utarenza ayo wemerewe gukoresha.

 

ibisobanuro-byamagambo

A Glossary of terms used in this article:

PIN

Mu magambo arambuye ni “Personal Identification Number” bivuga imibare ikuranga.