English

Kohererezanya ubutumwa byihuse

“Instant messaging”, cyangwa “IM” mu magambo ahinnye y’Icyongereza ni uburyo bugufasha kuganira cyangwa kohererezanya ubutumwa n’abandi ako kanya, hifashishijwe murandasi, nk’uko bigenda iyo umuntu yoherereza undi ubutumwa bugufi kuri telefoni. Gusa uburyo bwa IM bwo busigaye bufite ikoranabuhanga rihambaye ryemerera abantu kuba baganira bakoresheje amajwi cyangwa videwo, aho bavugana barebana. Zimwe mu mbuga zimaze kumenyekana cyane mu gukoresha ubu buryo harimo WhatsApp, Telegram, Signal na Wickr. IM kandi isigaye inashyirwa muri porogaramu z’imikino, izo abantu bashakiraho abakunzi, izo bahamagaranaho bakoresheje videwo n’izindi. 

Uretse kuba “Instant Messaging” imenyereweho kuba uburyo abantu baganira biherereye, imaze no kumenyerwa nk’urubuga nkoranyambaga cyangwa porogaramu ukwayo. Ubu buryo bwari busanzwe bumenyerewe na mbere y’umwaduko w’icyorezo cya COVID-19, ariko imikoreshereze yabwo yarazamutse cyane, kuko abantu ntibari bagifite uburyo bwo kubonana, ngo basabane n’inshuti n’abavandimwe, baganire, babwirane amakuru n’ibindi.

Kimwe n’ibindi bintu dusanzwe dukora kuri murandasi, “Instant Messaging” nayo igira ibyago bishobora kugendana na yo.

  • Abantu tubona kuri murandasi, akenshi ntibiba bisobanuye ko uko tubabona ari ko bari. Ibi ni nako bishobora kugenda ku bantu baganira (chat) igihe bari gukina imikino cyangwa bakoresha izindi mbuga zihuza abantu. Bityo usanga umutekamutwe yifashisha imbuga ziganirirwaho, akaba yakuvugisha yigize cyangwa yiyitiriye undi muntu usanzwe uzi neza, wenda akakubwira ko yahinduye numero, maze wamara kumugirira icyizere, akagukorera ubutekamutwe.
  • Umuntu ashobora kugusaba gufata porogaramu irwanya virusi maze akakubwira ngo uyifungure kuri mudasobwa yawe cyangwa ikindi gikoresho.
  • Kumviriza cyangwa gukurikirana ikiganiro ugirana n’abandi. Igihe cyose ubwirinzi bwa porogaramu ukoresha budakoresha uburyo buzwi nka “end-to-end encryption”, ntabwo wakwizera ko nta muntu ugusomera cyangwa ngo akurikirane ibyo uganira n’abandi.
  • Porogaramu wohererezaho ubwo butumwa ishobora guterwa na virusi cyangwa ibindi bitero.
  • Aho uganirira n’abandi hashobora kuba igicumbi cy’ibitutsi, amagambo yibasira abandi cyangwa ibiganiro bidakwiriye.

Uko wakoresha “instant messaging” mu buryo butekanye

  • Ntugatange amagambo-banga yawe, amakuru y’ikarita yawe ya banki cyangwa se andi makuru y’ibanga.
  • Mu gihe wakiriye ubutumwa ku rubuga ruganirirwaho bukubwira ko uwo muganira yahinduye numero, banza umuhamagare kuri nimero ye ya nyayo usanzwe umuziho kugira ngo wizere ko ari we, ngo hato utagira amakuru cyangwa nimero yawe uha abatekamutwe.
  • Abantu utazi ujye ubakumira (block). Niba urubuga ukoresha rubyemera, shyiramo uburyo butuma abantu washyize kuri list y’abemerewe (allow list) ari bo bonyine babasha kukuvugisha.
  • Itondere guha amakuru bwite cyangwa y’ibanga umuntu muhuriye ku rubuga runaka. Erega n’amakuru yoroheje nk’izina ry’umukoresha wawe, ashobora kwifashishwa n’abatekamutwe!
  • Ntugakande ku nzira (links) waherewe ku mbuga ziganirirwaho, wazihawe n’abantu utazi kandi utizeye, ndetse ukaba utarahura nabo mu buzima busanzwe.
  • Ntukuzuze amakuru yawe ahagenewe umwirondoro (profile), cyangwa se aho ugomba kuzuza ngo ubashe gukoresha urubuga; ushobora gushyiraho amakuru wihimbiye kugira ngo urinde amakuru yawe kujya hanze.
  • Ntukifashishe ijambo-banga rya imeyiri yawe ngo abe ari ryo ukoresha ku mbuga ziganirirwaho.
  • Ntugakoreshe imbuga ziganirirwaho ngo wohereze amakuru akomeye nk’ibijyanye n’ikarita yawe ya banki, cyangwa andi makuru akomeye, n’ubwo urwo rubuga rwaba rurinzwe n’uburyo bwa “end-to-end encryption”. Ntabwo wapfa kumenya uwo ubwo butumwa bushobora guhita bwohererezwa, n’ubwo byaba byakozwe hatagambiriwe ikibi.
  • Hagarika uburyo ibintu byivana kuri murandasi bihita byibika ku gikoresho cyawe cy’ikoranabuhanga (automatic download).
  • Amakuru uhawe binyuze ku mbuga ziganirirwaho, yagenzurire ahandi, wifashishije igikoresho cy’ikoranabuhanga gitekanye.
  • Jya unyanisha n’igihe imbuga uganiriraho n’abandi. Ahubwo ujye ushyiramo uburyo butuma zibasha kwijyanisha n’igihe ubwazo.
  • Ntukemerere abana gukoresha imbuga ziganirirwaho igihe hatari umuntu uri hafi ngo abagenzure. Iteka ujye wibuka no kugenzura imyaka ntarengwa y’abemererwa gukoresha urwo rubuga.

ibisobanuro-byamagambo

A Glossary of terms used in this article:

Kumviriza

Kumviriza amajwi y’abandi ku ikoranabuhanga utabiherewe uburenganzira n’abaryohereje cyangwa abo rigenewe.