English

Koherereza umuntu ubutumwa bumwibasira

Gutesha umuntu umutwe no kumwibasira ni ibintu byahozeho, ariko kuva itumanaho rya murandasi riteye imbere, byoroheye ababikora kwagura ibikorwa byabo, cyangwa kubikorera gusa kuri murandasi. Ubu butumwa buhoraho kandi budakenewe buhora iteka bwoherezwa n’undi muntu ni ikinti kibangamye kandi ingaruka zacyo yaba ku bagabo cyangwa ku bagore zirakabije zirimo gutuma udatekana no kukubihiriza, ndetse bikaba byavamo ibibazo bikabije birimo agahinda gakabije n’ihungabana. Abantu bohereza ubwo butumwa bwibasira abandi bifashishije ikoranabuhanga bashobora kuba abanyamahanga cyangwa abo usanzwe uzi ( rimwe na rimwe abo mwatandukanye), ndetse no ku zindi mpamvu zitandukanye.

Abantu bohereza ubwo butumwa bwibasira abandi bifashishije ikoranabuhanga bashobora kuba abanyamahanga cyangwa abo usanzwe uzi ( rimwe na rimwe abo mwatandukanye), ndetse no ku zindi mpamvu zitandukanye. Uko barushaho kwiyemeza cyangwa gutwarwa, nina ko bashobora kuva ku rubuga rumwe bajya ku rundi, kugeza ubwo bakwinjirira mu bikorwa byawe byose byo kuri murandasi. Akenshi amakuru akwerekeyeho bayakura mu myirondoro yawe bwite, uko uhagaze mu bukungu, imibanire yawe n’abandi, aho ukorera n’aho utuye.

Ibyago

  • ​​​​​​Kwibwa umwirondoro – amakuru bwite yawe yose akagenzurwa.
  • Konti zawe zo kuri murandasi bakazigenzura.
  • Kubona no gukoresha ibindi amakuru yawe n’abo muvugana.
  • Kumenya aho uherereye bifashishije ibikoresho by’ikoranabuhanga mu gukurikirana aho umuntu aherereye hagendewe kuri nimero ya telefone cyangwa porogaramu ntasi zishyirwa muri telefone.
  • Gusangiza amakuru y’ibinyoma ku mbuga nkoranyambaga n’izindi mbuga zitandukanye.
  • Gushinga izindi mbuga zigamije ubugizi bwa nabi, ibinyamakuru mbuga no gukoresha imbuga nkoranyambaga zashinzwe kubera wowe.
  •  kwibasira abandi mu izina ryawe, ugafatwa nk’umunyabyaha.
  • Gutakarizwa ikizere ku mbuga nkoranyambaga n’ahandi hose kuri murandasi.
  • Gutakarizwa ikizere aho ukorera.
  • Kwakira ubutumwa bugutera ubwoba nko kuri email n’ahandi.
  • Gutesha umutwe cyangwa kwibasira  abo mubana, inshuti cyangwa abo muziranye ( uyu muntu ukuneka ashobora no kubikorera abandi 21 mubo muziranye)
  • Gukoresha ifoto yawe.
  • Gutuma abandi bantu bakwibasira.
  • Kuganisha ku mirwano.
  • Uyu ukwibasira ashobora gushimuta urubuga/ urukuta rwawe rwa murandasi.
  • Ibyago byo kugira ingaruka zatewe n’ihungabana

Uko wakirinda kwibasirwa kuri murandasi

  • Suzuma amakuru akwerekeyeho  kuri murandasi, uyabike neza.
  • Hindura kenshi email yawe n’amagambobanga ku mbuga z’ingenzi zo kuri murandasi kandi uyarinde.
  • Suzuma amagenamiterere y’ amakuru yawe yihariye n’umutekano wayo.
  • Gabanya kujya mu mahuriro/matsinda rusange atangirwamo ibitekerezo
  • Genzura ko mudasobwa na telefoni byawe bifite porogaramu nzitiranztasi ikora neza
  • Genzura  niba ihuzanzira rya murandasi ukoresha rifite ubwirinzi bufunguye.
  • Uretse igihe ukoresha urubuga rwizewe, irinde kohereza no kwakira ubutumwa bw’umwihariko kuri murandasi nziramugozi rusange
  • Gabanya gusangiza amakuru yawe n’ayerekeye ubukungu bwawe
  • Bwira inshuti, umuryango n’abo mukoranaku byerekeye izi mbogamizi

Mu gihe ugizweho ingaruka no kunekwa kuri murandasi

  • Egeranya ibimenyetso byose bishoboka
  • Tanga amakuru kuri Polisi
  • Shaka ubufasha ku nzego zizewe ushakisha  “ kuneka abantu kuri murandasi”
  • Imbuga nkoranyambaga nyinshi zigira uburyo bwo kumenyekanisha ibyo bibazo, nka Facebook, kanda hano.

ibisobanuro-byamagambo

A Glossary of terms used in this article:

Kwibwa umwirondoro

Icyaha cyo kwiyitirira undihifashishijwe amakuru ye bwitehagamijwe ubujura.