English

Kode za QR

 

Kode za QR ni uburyo bwihuta kandi bworoshye bwo kugera ku mbuga zamamaza, ukoresheje telefone igezweho  cyangwa tablet. Ababamamaza, batanga uburyo buhendutse mu rwego rwo kugukangurira gusura imbuga zabo nk’uko ushobora kubona ibyamamazwa ku mpapuro zifatika cyangwa zizanye n’ibicuruzwa. Ibi bivuze kandi ko ushobora gushakisha amakuru ajyanye n’ibicuruzwa uri hanze cyangwa hafi y’aho bicururizwa biri. Hari umubare munini wa porogaramu zitandukanye zo muri telefone zigufasha kumenya kode za QR ukoresheje ikoranabuhanga rifata amashusho muri telefone, hanyuma ugahita ujya ku rubuga kandi, niba ubyifuza, ukaba warubika mu zo ukunda cyane.

Kode za QR rero ni nziza cyane, ariko kuzikoresha bishobora kugukururira ibyago byinshi… cyane cyane bitewe n’uko, bitandukanye na aderesi z’imbuga zanditse, Kode za QR ntizishobora gusomwa n’amaso y’abantu asanzwe. Bityo rero, nta makuru na make uba ufite ajyanye n’urubuga urimo gusura ruri muri kode.

Ibyago bishoboka

Kuba Kode za QR zidashobora gusomwa n’amaso asanzwe y’umuntu, ibi byagukururira ibyago byo kuba wajyanwa ku rubuga rw’abatekamutwe. Kabone n’iyo Kode za QR zaba zigaragara ku byapa byamamaza ku mihanda cyangwa mu binyamakuru, abatekamutwe bashobora gusimbuza kode nyayo bagashyiraho iyobya.

Ushobora kuyobywa ugasura urubuga rw’abatekamutwe ugatanga amakuru yawe bwite n’ay’umutungo, bigatuma ubona ibidakwiye cyangwa ukaba wanahakura virusi.

Koresha Kode za QR ufite umutekano​​​​​​​

  • Genzura niba porogaramu isoma Kode za QR ufashe  iturutse ahantu hizewe.
  • Aho bishoboka, cyane cyane ahantu hahurira abantu benshi, genzura amatangazo agaragaza ko Kode ya QR itahinduwe (urugero bakoresheje akamenyetso).
  • Ntukinjize amakuru yawe bwite cyangwa ajyanye n’umutungo ku rubuga rwatanzwe na kode ya QR.
  • Igihe urimo gufata porogaramu y’ubwirizi bwa telefone cyangwa tablet, hitamo iyakoranywemo porogaramu isoma kode ya QR.

Zimwe muri musomyi za kode ya QR zihari zifite ubushobozi bwo kugenzura ubuziranenge n’umutekano w’imbuga izo kode zaturutseho.

 

ibisobanuro-byamagambo

A Glossary of terms used in this article:

Kode ya QR

Kode yakorewe gufotorwa na kamera ya telefone igezweho cyangwa ikindi gikoresho gifotora cyabugenewe ikaba iriho link ikuganisha ku rubuga rw’ikigo cyakoze icyo gikoresho. Iyo kode ntishobora gusomwa n’amaso.