English

Iterabwoba rishingiye ku ishyirwa ku karubanda ry’amafoto ateye ikimwaro

Iterabwoba rishingiye ku ishyirwa ku karubanda ry’amafoto ateye ikimwaro ni iki?

Iki ni igikorwa cyo gutera umuntu ubwoba ko uzasakaza amafoto cyangwa amashusho amugaragaza yambaye ubusa. Umuntu uri mu kigero cy’imyaka iyo ari yo yose, ahahise, igitsina n’ibindi, ashobora kugerwaho n’iri terabwoba.

Umuntu yigize inshuti, arakwandikiye agusaba ko wagaragaza umubiri wose cyangwa se ibice bimwe kuri videwo, cyangwa ngo ubimwoherereze. Uyu ashobora kuba umuntu mwamenyaniye ku mbuga nkoranyambaga, ku rubuga runaka cyangwa se imbuga zikinirwaho imikino. Ubusanzwe iyo atangiye kukuvugisha, aza yigize umuntu ukiri muto cyangwa uwo mudahuje igitsina, maze akagusaba ubucuti kandi agakora ku buryo abanza kukubwira amagambo yo kukoshyoshya akubwira utugambo dusize umunyu, cyangwa akagusaba ko mwakundana. Abanza kukwinjiza mu kiganiro gisanzwe kugira ngo mubanze mugirane ubucuti bwa hafi. Hari n’igihe bakwizeza uduhendabana nk’amafaranga, ifaranga ry’ikoranabuhanga, ikarita yo guhahiraho, ikarita yo gukina imikino cyangwa se ko azaguha amasezerano muri sosiyete ikorana n’abanyamideri, ubundi akagusaba ifoto cyangwa videwo wambaye ubusa.

Rimwe na rimwe iri terabwoba ribaho iyo abakora ibyo babashije gufata videwo cyangwa ubundi butumwa mu ibanga mu gihe mwaganiraga. Bamwe bashobora kwinjirira mudasobwa yawe bashakamo ibintu by’urukozasoni. Noneho ya “nshuti” igatangira kugutera ubwoba ko izashyira ku karubanda ayo mafoto cyangwa videwo keretse wemeye gufata andi mafoto cyangwa videwo cyangwa se ukabaha amafaranga. Aba bantu bashobora no gusura imbuga nkoranyambaga zisanzwe kugira ngo bakumenye neza, bakamenya inshuti zawe no gushaka andi makuru yawe ashobora kukwangiriza izina ndetse akaguteza ibyago bikomeye.

Rimwe na rimwe, bashobora kukwegera ku rubuga rumwe, ubundi bakagusaba ko mwakwimukira ku rundi rwa kabiri, cyangwa se n’urwa gatatu aho baba bashakisha urufite ikoranabuhanga rihambaye rituma utabasha kumenya aho baherereye.

Hari n’igihe iri terabwoba rikorwa n’uwo mukundana cyangwa mwahoze mukundana bafite amafoto cyangwa videwo zawe wambaye ubusa, ubundi bakagutera ubwoba ko bazabishyira kuri murandasi, bakabiha abantu basanzwe bagukurikira cyangwa se ku rubuga rusange. Ibi bijya gusa n’ibikorwa n’abantu bahoze bakundana, ni uko ibi by’abakundanaga byo ahanini biba bitagamije izindi nyungu uretse kwihimura.

Ingaruka

Iki gikorwa ni ukwinjirira umuntu kandi kirakwangiza cyane kigatera ihungabana, kigasiga umuntu mu ipfunwe ritagira urugero. Bishobora gutera umuntu ikimwaro no kwiheba, ndetse bamwe babura epfo na ruguru. Hari ababura icyo bakora, bakagera ku rwego rwo kwiyambura ubuzima, kuko batazi ko ubufasha buhari.

Irinde

  • Ita cyane ku byo ukorera kuri murandasi, harimo no kumenya abo muvugana.
  • Genzura igenamiterere ryo kurinda amabanga yawe ku mbuga nkoranyambaga. Kugira ibanga (private) konti zawe bishobora kukurinda abantu bakusanya amakuru akwerekeye.
  • Ntukemere abantu bose bagusaba ubucuti kuri murandasi, niba udasanzwe ubazi mu buzima busanzwe.
  • Ntugatange aderesi y’aho utuye, nimero ya telefoni, imeyiri cyangwa andi makuru y’ingenzi ku wo ari we wese mu gihe mutarahura na rimwe.
  • Igihe umuntu utazi agusabye amakuru ashobora gutuma akumenya, mubwire oya umwubashye.
  • Ntugahe amagambo-banga yawe uwo ari we wese.
  • Iteka ujye ukoresha amagambo-banga agoranye kuvumbura harimo byibura ibintu 12 byivanzemo inyuguti nkuru n’into, imibare n’ibimenyetso. Ntugakoreshe amazina y’abagize umuryango wawe, amatungo, amazina y’amakipe, itariki y’amavuko cyangwa ikindi cyose cyatuma umuntu avumbura ijambo-banga ukoresha binyuze mu kureba amakuru yawe ku mbuga nkoranyambaga. Jya ukoresha ijambo-banga rimwe kuri buri konti.
  • Gukanda ku miyoboro (link) muri imeyiri, ubutumwa bugufi cyangwa inyandiko zaturutse ku bantu utazi bishobora gutuma ushyira mu kaga igikoresho cyawe, bityo umutekano wawe ukajya mu kaga.
  • Itondere ikoreshwa ry’ibikoresho bifata amajwi na videwo nk’utwuma duterekwa mu cyumba cy’umwana tukumvikanisha amajwi ko ahumeka neza, kamera zo kuri mudasobwa ndetse na bafure zikoresha ikoranabuhanga. Menya ko ibi bishobora gucanwa n’umuntu uri kure. Igihe wambaye ubusa, uri gukuramo imyenda cyangwa se uri kwiyuhagira, rebesha kure telefoni na mudasobwa yawe.
  • Igihe utari gukoresha kamera ya mudasobwa yawe, yipfukeho akantu ukoresheje agapfundikizo kayo (igihe igafite) cyangwa se agace k’agapapuro kamatira.

Menyekanisha iri terabwoba

Igihe umuntu aguteye ubwoba ko yagukorera iri terabwoba, cyangwa se ukaba uri kubikorerwa, bimenyekanishe n’ubwo bitera ipfunwe bwose. Bitewe n’ubwoko bw’iterabwoba wakorewe, reba uburyo wabimenyekanisha ku rubuga byakoreweho, cyangwa se ku rubuga amafoto/amashusho yasakarijweho cyangwa se ubimenyeshe polisi.

See Also...