English

Internet y’Ibintu (The Internet Of Things)

 

“The Internet Of Things” cyangwa se “Internet y’ibintu” tugenekereje mu Kinyarwanda, cyangwa se nanone IOT mu mpine, ni interuro ikunze gukoreshwa igaragaza ibikoresho bifatika biba bicometse kuri internet, ariko bitari ibisanzwe bimenyereweho gukoresha internet nka mudasobwa, tablet cyangwa telefone zigendanwa. Aho kuba ibikoresho bikoreshwa mu itumanaho cyangwa ibisanzwe bikoreshwa mu gukura ibintu kuri internet (download), ni ibikoresho bikoreshwa mu buzima bwa buri munsi byashyizwemo sisitemu  zikoresha internet kugira ngo zibone uko zikora kandi zitange amakuru y’umumaro kuri ba nyirabyo cyangwa abandi bantu, baba ababikoze cyangwa abashinzwe kugenzura no kugena amakuru bikoresha.

Ku bantu bigenga cyangwa ibigo bito, ibi bikoresho birimo kamera zikoresha internet zifashishwa mu bijyanye n’umutekano, gucunga no kugenzura abana, ibikoresho bigena igihe amazi ashyuhira n’igihe akonjera, televiziyo ziri kuri internet/ udukoresho dufasha televiziyo kwakira amashusho, ibikoresho byo gukina amajwi n’amashusho mu byumba bitandukanye, ibikoresho bikoresha ikoranabuhanga (kuva kuri firigo kugeza ku kugena ingero zo mu rwogero, kugabanya no kugena urumuri rw’amatara n’igihe azimira) ndetse, n’ibinyabiziga bifite moteri nabyo biri kwiyongera. Ibi byose biri kurushaho gukoresha internet mu kumenyesha uko bimeze cyangwa imikorere yabyo, cyangwa kuvugurura imikorere, kandi bikaba muri uwo mwanya. Ibyinshi biri kuri internet hifashishijwe ihuzamiyoboro (router) y’inziramugozi yo mu rugo cyangwa ku kazi, bifasha nyirabyo kugenzura no gucunga ibintu bimwe cyangwa byose hakoreshejwe iya kure yifashishije telefone igendanwa cyangwa ibindi bikoresho.

Ku bigo binini, ibikoresho byo mu ruganda, ibikoresho bikora amashanyarazi, ibitanga ingufu z’amashanyarazi, ibigo by’ubuzima  na sisitemu z’ubwikorezi nabyo biri kugenda bikoresha internet cyane, byereka ukurikirana ibikorwa amasaha 24 kuri 24 uko ibintu bihagaze bikagera ku muyobozi w’ikigo, aho baba bari hose ku isi.

Ibyago bishoboka

Icyakora, kuko ibi bikoresho bikoresha internet, nk’uko bimeze kuri mudasobwa n’ibikoresho bigendanwa biba bishobora kwinjirwa n’abantu batabyemerewe cyangwa bikagabwaho ibitero kuri internet. Ariko urebye ibyago biba biri hejuru cyane kuri byo kuko abantu benshi ntibumva ko ibi bikoresho bishobora kugabwaho ibitero kuri internet.

Biba bisa nk’aho bitumvikana uburyo umuntu ashobora kugaba ibitero kuri firigo yawe aciye kuri internet. Icyakora, hari ingero zikomeye zabayeho za kamera zikoresha internet za CCTV zo mu rugo cyangwa ku kazi zagabweho ibitero kuri internet ababikoze bagamije kuneka ibyo ba nyiri ibyo bikoresho n’imiryango yabo babaga bari gukora, rimwe na rimwe ugasanga ibyo bari gukora bishyizwe kuri internet ku buryo abantu bose babinona. Ibyago ni uko wowe n’umuryango wawe mushobora kuba muri kubonwa n’abantu bo hanze mu buryo butemewe n’amategeko kandi mwibereye mu nzu yanyu.

Byaba ari kamera yawe cyangwa ibindi bikoresho byawe ukoresha mu rugo cyangwa ku kazi biri gukoreshwa, ubuzima bwawe bwite n’ibanga ryawe mu rugo, akazi, umuryango, abakozi n’abakiriya biba byinjiriwe.

Kurinda ‘ibintu’ byawe​​​​​​​

Igikoresho cyose uguze kigomba kuba kigennye ku buryo kibasha kujya ku ihuzamiyoboro (router) yawe, kandi byinshi bisaba ijambo ry’banga, riba akenshi ryarashyiriwemo ku ruganda. Tukugira inama yo:

  • Hindura ijambory’banga ryashyizwemo n’uwagikoze ushyiremo irigoyekumenywa cyangwa gufindurwa ariko nanone iryo wowe ushobora kwibuka. Ijambory’ibanga ryawe ntugire undi uribwira.
  • Ukore ku buryo inziramugozi yawe iba ifite umutekano iri ku rwego rwa WPA2 igihe cyose kandi ntugahe kode yo kwinjira umuntu wese utemerewe.
  • Soma kandi wimenyereze amabwiriza y’uwagikoze, by’umwihariko ajyanye no kugishyira kuri internet.

ibisobanuro-byamagambo

A Glossary of terms used in this article:

WPA2

Mu magambo arambuye ni “WiFi Protected Access 2”: Uburyo bwo guhisha amakuru muri kode hirindwa kumvirizwa cyangwa kuba abariganya bagera ku muyoboro. Bisonurwa n’amahame ya 802.11. Ubu buryo butanga umutekano kurusha WPA cyangwa WEP.