English

Internet nziramugozi na hotspot

 

Imiyoboro y’inziramugozi yahinduye uburyo dukoreshamo telefone zigezweho na tablets, igihe turi hanze muri gahunda zitandukanye ndetse no mu rugo cyangwa mu biro. Imiyoboro y’inziramugozi yo mu rugo no mu kazi yatumye byoroha gukoresha internet no kohereza no kwakira email mu cyumba twaba turimo cyose mu nyubako ndetse no hanze… kandi inafasha abashyitsi kubigenza batyo. Gukoresha imiyoboro y’inziramugozi ‘rusange’ cyangwa ahantu haboneka internet burya biba bisobanuye ko twabasha no kubikoresha igihe turi mu bigo bacururizamo serivisi z’ikoranabuhanga, amahoteli n’utubari. N’ibikoresho bigendanwa bacomeka bitanga internet , cyangwa ‘dongles’ bitanga uburyo bworoshye kurushaho, buguha ubushobozi bwo gukorera kuri internet ahantu hose telefone igendanwa ishobora kubona internet hose.

Inziramugozi yo mu rugo/ku kazi n’iya rusange (umuyoboro w’inziramugozi nk’uko zikunze kwitwa), zikoresha ikoranabuhanga rimwe (802.11). Hari ibibazo bimwe zihuriraho, hakaba n’ibyago buri imwe igiye yihariye. Ushobora kwirinda mu buryo bworoshye ukoresheje ingamba nke zoroshye zo kwirinda.

Imiyoboro y’inziramugozi zo mu Rugo/ku kazi/izigendanwa

Ibyago bishoboka

Niba igikoresho gitanga internet (hub, router, dongle) kidafite umutekano, abandi bantu bashobora kwinjiramo mu buryo bworoshye niba bari aho ishobora kubageraho. Ibi bishobora gutuma abantu batabyemerewe bakora ibikurikira:

  • Gukoresha data zawe, bituma umuvuduko wo kuri internet y&rsquorsquo;ibikoresho byawe bwite ugirwaho ingaruka.
  • Uburenganzira wari ufite bwo  gukura ibintu kuri internet  bugakoreshwa n’abandi, kandi wari wabyishyuriye mu kigo gitanga serivisi za internet (ISP).
  • Gukura ibintu kuri internet bidakwiye, bizatuma aderese yawe ari yo igaragara mu gihe cy’ikurikiranwa aho kuba mudasobwa yabo.
  • Bagera ku makuru y’ibanga  igihe ushobora kuba uri kuyohereza cyangwa kuyakira kuri internet.

Gukoresha internet nziramugozi mu mutekano

Ibi byago byose byavuzwe haruguru bishobora kwirindwa ukoze gusa ku buryo igikoresho gitanga internet (hub, router, dongle) kiba gifite umutekano. Kugira ngo umenye ko ari uko bimeze, mu buryo bworoshye wareba imiyoboro y’inziramugozi iri kuboneka, iba irinzwe, igaragazwa n’akamenyetso k’ingufuri.

When you first connect a smartphone, tablet, computer, printer or any other wireless-enabled device to any wireless hub/router/dongle, you will be prompted to enter a password/key, provided the network is in secure mode. This will enable the device to connect on this occasion and normally, for future use. The password/key will be supplied with the hub/router/dongle, but you may be given the opportunity to change it to one of your own choice. You will probably need to do this using a computer.

Igihe ushyize telefone igezweho, tablet, mudasobwa, printer cyangwa ikindi gikoresho gishobora gukoresha inziramugozi kuri hub, router cyangwa dongle, , uzasabwa kwinjiza ijambo-banga/urufunguzo, igihe umuyoboro uzaba utekanye.  Ibi bizatuma igikoresho kijya kuri internet kuri iyi nshuro kandi, n’ikindi gihe wongeye kujyaho. Ijambo-banga/urufunguzo bizazana na hub, router na dongle,  ariko uzahabwa ubushobozi bwo kubihindura ugashyiramo ibyo uhisemo. Ushobora gukenera mudasobwa mu gihe uri gukora ibi.

Niba uri gushyiramo hub, router, dongle bishya,  ishobora kuzana n’akantu k’umutekano kariho gacanwe, byarakorewe mu ruganda. Hari inzego eshatu z’ingenzi za encryption ziboneka (WEP, WPA and WPA2), WPA2 ni rwo rwego ruhanitse. Ibikoresho nka Hub, router na dongle nyinshi biguha ubushobozi bwo guhitamo urwego rwisumbuyeho, ariko wibuke ko ibikoresho bishaje bimwe bishobora kudakorana n’inzego zo hejuru. Ushobora gukenera mudasobwa mu gihe uri gukora ibi.

Niba ku mpamvu iyo ari yo yose hub, router, dongle y’inziramugozi yo mu rugo/ku kazi/hanze bidafite umutekano, reba icyo agatabo k’amabwiriza y’imikoreshereze kabivugaho.

Gushyira umutekano ku muyoboro wawe w’inziramugozi ntibikuraho ko ukeneye gufata izindi ngamba zo kwirinda kuri internet.

Inziramugozi rusange​​​​​​​

Ibyago bishoboka​​​​​​​

Ibyago mu mutekano bijyanye no gukoresha inziramugozi rusange ni uko abantu batabyemerewe bashobora kubona ibyo uri gukorera kuri internet byose.  Ibi bishobora kuba birimo gusigarana amagambo-banga yawe no gusoma email zawe bwite.Ibi bishobora kuba igihe umuyoboro hagati y’igikoresho cyawe n’inziramugozi udafite encrypton, cyangwa iyo hari umuntu uremye internet ya baringa kugira ngo agushuke ugire ngo ni internet ya nyayo.

Ku muyoboro ufite encryption, uzasabwa kwinjizamo urufunguzo, rushobora kuba rusa n’ijambo rikurikira:  1A648C9FE2.

Cyangwa se, ushobora no gusabwa kwinjiramo gusa kugira ngo ubone internet. Ibi bizamenyesha ubitanga ko uri kuri internet mu kigo, hoteli cyangwa akabari ke. Nta mutekano uba wizewe ku rwego rudashidikanywaho igihe ukoresha encryption.

Inziramugozi rusange itekanye​​​​​​​

  • Usibye igihe uri gukoresha urubuga rwizewe, naho ubundi ntukajye wohereza cyangwa ngo wakire amakuru bwite uri gukoresha inziramugozi rusange.
  • Aho bishoboka hose, koresha internet y’ibigo bizwi neza byayiguze.
  • Abagize ikigo  bashaka gukoresha umuyoboro w’akazi bagomba gukoresha umuyoboro ujimije wihariwe (VPN) wizewe ufite umutekano wizewe na encryption.

Izindi nama

  • Ntugasige telefone igezweho, tablet, mudasobwa igendanwa cyangwa dongle yawe ahantu utari kubigenzura.
  • Witondere abantu bakuri iruhande bashobora kuba bari kureba ibyo uri gukorera kuri internet.
  • Gukoresha umuyoboro w’inziramugozi ifite umutekano ntibikuraho ko ukeneye gufata izindi ngamba zo kurinda umutekano.

ibisobanuro-byamagambo

A Glossary of terms used in this article:

WPA2

Mu magambo arambuye ni “WiFi Protected Access 2”: Uburyo bwo guhisha amakuru muri kode hirindwa kumvirizwa cyangwa kuba abariganya bagera ku muyoboro. Bisonurwa n’amahame ya 802.11. Ubu buryo butanga umutekano kurusha WPA cyangwa WEP.

WPA

Mu magambo arambuye ni “WiFi Protected Access”: Uburyo bwo guhisha amakuru muri kode hirindwa kumvirizwa cyangwa kuba abariganya bagera ku muyoboro. Bisonurwa n’amahame ya 802.11. Ubu buryo butanga umutekano kurusha WEP.

VPN

Mu magambo arambuye ni “Virtual Private Network”, ni uburyo bwo kurema umuyoboro utekanye hagati y’ibintu runaka bibiri binyuze kuri internet. Akenshi bwifashishwa mu itumanaho hagati y’ibigo.

ISP

Ni “Internet Service Provider” mu magambo ahinnye y’Icyongerezaakaba ari ikigo gitanga interineti. 

Gukura ibintu kuri internet

Gufata ibintu runaka kuri internet, nk’urugero imigereka iri muri email cyangwa bigakurwa kuri mudasobwa iri kure bishyirwa ku bubiko bwawe bugendanwa. 

802.11

Ni urugero-fatizo rw’imiyoboro nziramugozi.