English

Imiyoboro ijimije yihariwe (VPN)

 

Imiyoboro ijimije yihariwe yose itanga serivisi imwe y’ibanze: itanga uburyo bwo guhisha amakuru (end-to-end encryption) ku makuru yose yoherejwe ayiciyemo. Iyi encryption ntibuza amakuru yawe kubonwa ariko bisobanuye ko umuntu uri gusoma ibiri mu makuru yabonye ahura n’ikibazo cyo gusobanukirwa ibyanditsemo.

Encryption yose ishobora kumvikana, mu yandi magambo umuntu ubonye amakuru yoherejwe ashobora, urebye, gusobanukirwa ibiri muri encryption, sisitemu yose irambirije ku kuba imbaraga byasaba mudasobwa kugira ngo ishyire ibirimo encryption  mu buryo bwumvikana bishobora gutwara amafaranga menshi aruta inyungu zaba zirimo kandi ko bishobora no gutwara umwanya munini mu buryo budakenewe.

VPN z’ibigo

Iyi end-to-end encryption ku mpande zombi igaragara nk’ikintu cyiza, ariko nayo ishingira cyane ku ho izo mpande zombi ziri. Mbere, VPN  yakoreshwaga kugira ngo ifashe abakoresha iya kure; aha ni ho impande zombi ziri: uruhande rwa mbere ruri ku muyoboro w’ikigo, urwa kabiri ruri ku gikoresho kiri gukoreshwa n’umukozi, hakoreshejwe iya kure.  Ubu bwoko bwa VPN  bwakoreshejwe neza imyaka myinshi kandi burema ‘umuyoboro’ ufite encryption hagati ya mudasobwa y’umukozi n’umuyoboro w’ikigo, ibi bituma mudasobwa y’umukozi isa nk’aho nayo iri ku muyoboro (mu buryo bw’iya kure). Ibi byerekana guhuza hagati ya mudasobwa zizewe z’ikigo kimwe kandi mu buryo butekanye.

VPN z’umukiriya​​​​​​​

Mu gihe twagaragaje mu rugero twatanze haruguru, ko umuyoboro utekanye uri hagati ya mudasobwa zizewe, impande z’ubu bwoko bwa VPN ni mudasobwa y’umuguzi ku ruhande rumwe na seriveri  z’utanga VPN  ku rundi ruhande. Bityo rero, iyo abazitanga bari kwamamaza ‘itumanaho rifite umutekano ku mpande zombi’, kure bigera ni aho bakorera gusa. Itumanaho ryose wohereje ridafite umutekano ririndwa na VPN y’igikoresho cyawe kugeza aho mudasobwa z’abatanga VPN  iri, nyuma y’aho rirongera rigasubira uko ryari rimeze ridafite umutekano mu nzira yose risigaje. Icyo ibyo bivuze ni uko mu gukoresha ubu buryo bwa VPN , uba ushyize icyizere kinini cyane k’utanga VPN.

Muri ubu buryo, uguha VPN  ashobora kubona ibintu byose uri gukora, urubuga usura n’ibikubiye mu bintu byose wohereza. Mu bijyanye n’itumanaho rifite umutekano, urugero ku rubuga rufite “s” ahahera kuri aderese ya HTTP n’akagufuri k’icyatsi kibisi, ntibashobora kumenya ibikubiye mu makuru ayo ari yo yose uri kohereza. Niba ushaka gukoresha banki kuri internet, urugero, ntibashobora kubona amakuru ayo ari yo yose nk’amazina ukoresha, amagambo-banga, cyangwa amakuru ajyanye na konti zawe. Icyakora, bashobora kubona banki ukoresha kandi bakabona n’urutonde rw’imbuga usura zose, mudasobwa zose ukoresha kuri internet, n’abo ukoresha kuri serivisi za email igihe ukoresha serivise zabo.

Bityo rero, mu gihe ukoresheje VPN y’ubu bwoko, uba wizeye ko uwayiguhaye adashobora gukoresha amakuru yawe mu buryo wabona ko butemewe. Serivisi nyinshi muri izi zivuga ko zitajya zibika amakuru y’ibyo ukora kuri internet, ariko nta buryo zifite bwo kwerekana ibi. Kubera ko zishobora kuba zifite amakuru y’imbuga zose dusura kandi ko zishobora kuba zarabonye ibikubiye mu itumanaho ryaba ridafite umutekano, uba wizeye ko batagumana ayo makuru kandi ko batayakoresha mu bintu birimo gusesengura umuntu no kumutanga mu bagomba kohererezwa ubutumwa bwamamaza, byaba ku bwabo cyangwa ku bw’undi muntu bakorana.

Iyo habaho kwamamaza kwinshi ku muguzi, VPN zivuga ko zikwemerera kubeshya serivisi  zo kuri internet ko  zibasha kubona aho uherereye kandi mu by’ukuri atari ho uri, bigushoboza kubona serivisi zitaboneka aho uri. Serivisi nyinshi nka Netflix na BBC iPlayer ziri kumenya ibi kandi zabona ko umuntu uzikoresha ari kugerageza guhisha aho aherereye, bakamwima ubushobozi bwo gukoresha serivisi zabo. Abatanga izi serivisi bamwe banavuga ko gukoresha sisiteme zabo bizahisha ibikorwa bimwe bidasobanutse ikigo gitanga serivisi ya internet  ukoresha, ibi bintu ntabwo Get Safe Onlineibishyigikiye.

Inyungu nyayo yo gukoresha VPN nk’umukiriya  ni igihe uri gukoresha inziramugozi z’ahantu hari internet rusange nk’aho bacururiza ikawa,  n’ibyumba bya hoteli, aho itumanaho rishobora kumvirizwa mu buryo bworoshye cyane niba iyo nziramugozi idafite umutekano. Iyo bimeze bityo, VPN  ishobora kutababuza kubibona ariko, nk’uko byavuzwe haruguru, ushobora gukora ku buryo ibyo bintu bidasomeka. Muri ubu buryo, ugomba kwibuka ko utari gukuraho ibyago burundu, ahubwo ko uri kuyikura ku nziramugozi iri aho ukayishyira kuri mudasobwa z’uguha VPN.

Incamake​​​​​​​

– Mu bijyanye na VPN  yatanzwe n’ikigo cyawe kugira ngo ubashe gukoresha umuyoboro wabo, impande zombi z’itumanaho ziri hagati ya mudasobwa zizewe kandi, niba bigennye neza, bishobora gufatwa nk’ibyizewe.

– Mbere y’uko ukoresha VPN  y’umuguzi, ugomba kureba

– Uyitanga umwizera ku ruhe rwego.

– Ni iki wakora ku kigo gishobora no kuba kidakorera mu Bwongereza.

– Niba ukeneye koko gukoresha inziramugozi ifunguye, aho gukoresha internet ya 3G, 4G cyangwa 5G byawe biba ubundi bifite umutekano.

– Niba koko VPN  y’umuguzi ukeneye ko koko uwishyurira iryo fatabuguzi uko umeze, mu by’ukuri, wimura ibyago gusa.

ibisobanuro-byamagambo

A Glossary of terms used in this article:

VPN

Mu magambo arambuye ni “Virtual Private Network”, ni uburyo bwo kurema umuyoboro utekanye hagati y’ibintu runaka bibiri binyuze kuri internet. Akenshi bwifashishwa mu itumanaho hagati y’ibigo.