English

Imikino yo kuri murandasi

Imikino myinshi yo kuri mudasobwa ikinirwa kuri internet aho umuntu aba akinana n’abandi kuri internet, byaba ku gikoresho cy’umukino, mudasobwa, igikoresho kigendanwa cyangwa ku mbuga nkoranyambaga. Abenshi bakina biyise izina runaka batekereje, ubwo muri rusange uba utazi umuntu muri gukina uwo ari we. Hashobora no kuba harimo ingorane z’amafaranga zihishe inyuma mu gihe umuntu ari gufata (download)  no gukina imikino ya porogaramu zo ku mbuga.

Kugira ngo bongeremo ikintu muri uko kuba bakina ari benshi, abakinnyi bakunze kuvugana biciye mu kwandikirana cyangwa bagahamagarana bakoresheje mikoro na ekuteri (headphones). Imikino myinshi guhera ku yoroshye nk’umukino wa Esheke n’amakarita kugeza ku bantu barasana cyangwa imikino yo kugenda batembera bimara amatsiko aho abakinnyi ibihumbi bawukinira icyarimwe, nayo iba irimo. Imikino yo kuri internet iri kugenda irushaho gutuma abantu bakoresha amafaranga  bagura ibikoresho by’imikino.

Ibyago bishoboka

  • Mu mikino yo kuri internet ihurirwamo n’abakinnyi benshi, kuba abantu benshi bahishe imyirondoro yabo bangana batyo bataziranye kandi batagenzuwe, badafite umuhuza, bishobora gutera uruhuri rw’ingorane zirimo:
    • Gutanga amakuru bwite, arimo ijambo ry’banga, email cyangwa aho utuye cyangwa se imyaka utabishaka ndetse utazi ingaruka byakuzanira.
    • Ingorane zose zijyanye n’ibibera mu byumba by’uruganiriro (chatrooms) kuri internet.
  • Gufata (download) ‘ibigufasha gukopera’ bizwi nka “cheats” bikubeshya ko biri bugufasha, kandi mu by’ukuri, bishobora kuba birimo virusi/porogaramu y’intasi (spyware).
  • Gukura kuri internet (downlaod) cyangwa kubona kopi z’imikino yibwe mu bundi buryo, bishobora kuzamo ibihano birimo guhagarikirwa konti, gufungira igikoresho cy’umukino uburenganzira bwo kugera kuri seriveri  y’uwawukoze cyangwa gukurikiranwa mu nkiko.
  • Witondere abagizi ba nabi igihe ugura cyangwa ucuruza ibiri mu mukino kuri internet, urugero abakinnyi bo ku rwego rwo hejuru igihe bisaba amafaranga.
  • ‘Kubabaza abandi’ – iyo abakinnyi baguhisemo by’umwiharimo bakakubuza amahoro bashaka ko gukina kwawe bitakuryohera.
  • Kwivanaho ibikoresho by’imikino, mudasobwa n’ibikoresho bigendanwa utasibye amakuru bwite yawe n’amakuru ajyanye na konti.
  • Gufata (download) imikino ya porogaramu n’ikinirwa kuri internet 'by’ubuntu' usabwamo kwishyura kugira ngo bakwemerere uburenganzira bwose.
  • Gukina imikino amasaha menshi icya rimwe ku buryo ushobora kuba imbata wayo.

Gukina imikino byizewe

  • Kina imikino yo kuri internet gusa igihe ufite antivirusi/porogaramu nzitirantasi (spyware) n’ikoranabuhanga ry’urukuta rukumira (firewall)  bikora neza kandi bivuguruye.
  • Kina imikino yemewe gusa uba waguriye ku isoko nyaryo kandi ufitiye ibyangombwa.
  • Genzura ukuri n’umutekano w’ibyo washyize ku gikoresho cyawe na porogaramu nshya ubigurira ahantu hizewe.
  • Hitamo izina ukoresha ridatanga amakuru bwite yawe. Ikindi, niba umukino wawe usaba ko ushyiraho umwirondoro wawe, kora ku buryo udatanga amakuru bwite ayo ari yo yose.
  • Koresha ijambo ry’ibanga rikomeye.
  • Ntuhe amakuru bwite ayo ari yo yose abandi bakinnyi.
  • Kora ku buryo porogaramu y’umukino iba ihora ijyanye n’igihe (up to date) Imikino myinshi ikinwamo n’abakinnyi benshi ijya yishyira ku gihe ubwayo,  mbere y’uko winjiramo ngo ukine. Witondere cyane gushyira (download) porogaramu yose itemewe ijyanye n’umukino ku gikoresho cyawe.
  • Witondere abatekamutwe n’abakoresha amayeri biba igihe uri kugura cyangwa kugurisha ‘ibikoresho’ biba imbere mu mukino ukinirwa kuri internet no hanze.
  • Soma amategeko n’amabwiriza by’uwawukoze cyangwa ikigo kiwucumbikiye kugira ngo umenye neza niba nta mafaranga yihishe bazaguca vuba cyangwa nyuma.
  • Igihe wivanaho ibikoresho byo gukinisha wabigurisha, wabihinduza, wabitanga cyangwa wabiteramo inkunga, ukore ku buryo amakuru yawe bwite yose yasibwe. Uburyo bwo gukora ibi buratandukanye bitewe n’igikoresho. Ntiwibagirwe gusiba amakuru ya konti yawe, na kopi ngoboka (backup) cyangwa wohereze imikino yawe ku gikoresho gishya niba ari byo bikwiye.
  • Shyiraho amabwiriza n’amategeko y’ibanze ku bana bawe igihe bari gukinira kuri murandasi.

Andi makuru​​​​​​​

Inama ku mubyeyi ku buryo yarinda abana igihe bari gukinira imikino kuri internet:  http://www.everybodyplays.co.uk/parents-guide-to-games 

 

Imikino itandukanye yo kuri internet irasobanurwa mu nama zikubiye muri videwo, hano:  https://www.youtube.com/user/FamilyGamerTV