English

Imikino y’amahirwe yifashisha videwo

 

Gukina imikino yifashisha videwo bishobora kuryohera abana bawe kandi bikaba bitekanye, igihe cyose imikino ihuye n’ikigero cy’imyaka yabo, bishyirwaho bikanagenzurwa nawe, kandi wanagennye igihe cyo gukina. Icyakora, hamaze igihe hariho ubwiyongere bw’imbuga zitemewe n’amategeko zoshya abantu, harimo n’abana, gusheta kuri iyo mikino.

Abakoresha izi mbuga bashobora gusheta ku bizava mu marushanwa y’imikino y’amahirwe (eSports)  ifite ibikoresho bikoranye n’imikino nk’imbunda, imbugita, umwambaro w’ubwirinzi (uzwi cyane n’abakina iyi mikino nka “skins”). Raporo yatangajwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika igaragaza ko ku isi isoko rya “skins” zikoreshwa mu mikino y’amahirwe rifite agaciro ka miliyari zigera kuri 5 z’amadolari y’Amerika (imibare yo mu 2016).

Hari ikibazo gikomeye cy’uko ushobora kuba uha abana bawe amafaranga utekereza ko bagiye gukina imikino yo kuri mudasobwa, naho bari kwikinira imikino y’amahirwe. Ibi usibye ko biba bigira umuntu imbata kandi bigateza imbere imyitwarire mibi ku bana batarageza imyaka y’ubukure (harimo n’abana bato bafite nk’imyaka 11 bagaragajwe ko bakoresheje izo mbuga), ahubwo binatuma bakoresha ikarita yawe yo kwishyura bakayisheta (bishobora kugera mu bihumbi amagana by’amafaranga).

Ni gute warinda abana bawe gukina imikino y’amahirwe kuri mudasobwa

– Vugana n’abana bawe ku bibazo biri mu mikino y’amahirwe n’ingaruka mbi bigira mu mvugo ijyanye n’imyaka yabo

– Ukore ku buryo imikino yo kuri internet abana bawe bashaka gukina ijyana n’imyaka yabo

– Kora ubushakashatsi ku mikino bashaka gukina, harimo no kureba niba igira imbuga z’uruganiriro (chatrooms) zishobora kubajyana mu ngeso mbi zo gukina imikino y’amahirwe ndetse no kubiyegereza kugira ngo bazabahohotere nyuma

– Koresha utuyunguruzo twa internet ufungire inzira imbuga zidasobanutse

– Koresha porogaramu z’umutekano wa mudasobwa/ibikoresho bigendanwa ziha ababyeyi ubushobozi bwo gufunga imikoreshereze idahwitse ya internet kandi zo kugenzura ibikorwa abana bawe bakorera kuri internet

– Uko byaba bimeze kose ntukemerere abana kumenya amakuru ajyanye no gukoresha ikarita yawe yo kwishyura