English

Imikino y’amahirwe kuri internet

Habayeho kwiyongera kudasanzwe ko gukundwa kw’imikino y’amahirwe yo kuri internet mu myaka ishize, kandi abakina imikino y’amahirwe bafite imbuga nyinshi bashobora guhitamo urwo bakiniraho. Zimwe zitanga ubwoko runaka bw’imikino y’amahirwe (nka bingo, poker cyangwa gutega bizwi nka betting), mu gihe izindi ziha abakinnyi ubwoko butandukanye bahitamo.

Imikino y’amahirwe yo kuri internet nk’ibindi bikorerwa kuri murandasi, igira ingorane z’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi. Icyakora, hari izindi ngorane zihariye zijyana nayo, nk’iyishyurwa ridasobanutse ndetse ritari ku mugaragaro, kuba ikinwa n’abana cyangwa abandi bantu b’intege nke. Imikino y’amahirwe ituma umuntu aba imbata yayo, ugomba kumenya igihe ugomba guhagarikira.

Ibyago bishoboka

  • Abantu bashobora kwinjira kuri konti yawe yo kuri internet baciye kuri:
    • Email z’uburiganya bugamije kumenya amakuru y’undi muntu bugushuka ngo utange ijambo-banga n’amakuru ku mbuga za baringa.
    • Kubwira abandi bantu utabizi, cyangwa gutanga amakuru ku muryango n’inshuti.
  • Kwibwa umwirondoro bitewe na virusi na porogaramu y’intasi (spyware), biha abagizi ba nabi uburyo bwo kwinjira kuri konti yawe n’andi makuru bwite abitse kuri mudasobwa yawe.
  • Gusura imbuga z’ibinyoma n’iza baringa.
  • Kureshywa ngo ufungure konti bakagusezeranya ko uzabona agahimbazamusyi gatubutse.
  • Kureshywa ngo ukine imikino yo kuri internet ya nyayo ifite kwishyurwa kuri hejuru mu buryo bwo ‘gukina byo kwinezeza’.
  • Kuba imbata.
  • Ibigo bimwe bikora amakarita yifashishwa mu kwishyura bifata amafaranga yo mu gutega nka kashi kandi bishobora gukuraho umubare runaka w’amafaranga ku giciro cyashyizweho/inyungu ku itariki yo kwishyuriraho.
  • Gufata  ibigufasha gukopera bizwi nka “cheats” bikubeshya ko biri bugufashe, kandi mu by’ukuri, bishobora kuba birimo virusi cyangwa porogaramu y’intasi (spyware).
  • Kuba harimo uruganiriro ku mbuga zimwe z’imikino y’amahirwe (nk’imikino ya bingo) bishobora gutuma:
    • Gutanga amakuru bwite, arimo ijambo ry’banga, email cyangwa aho utuye cyangwa se imyaka utabishaka ndetse utazi ingaruka byakuzanira.
    • Ingorane zose zijyanye n’ibibera mu byumba by’uruganiriro kuri internet.

Gukina imikino y’amahirwe yo kuri internet ufite umutekano

  • Ukore ubushakashatsi ku rubuga rw’umukino w’amahirwe ubona utazi kugira ngo urebe niba rwizewe. Wibuke ko uburyo busumba ubundi bwo kumenya ko urubuga rwizewe ari ukureba icyo ruvugwaho ku zindi mbuga zizewe.
  • Ukore ku buryo uba uzi neza imikorere n’amategeko by’ubwoko bw’umukino w’amahirwe cyangwa “betting” uri gukoresha.
  • Soma kandi wumve neza amategeko n’amabwiriza y’urubuga mbere y’uko ufungura konti.
  • Hitamo izina ukoresha ridatanga amakuru bwite yawe. Ikindi, niba umukino wawe usaba ko ushyiraho umwirondoro wawe, kora ku buryo udatanga amakuru bwite ayo ari yo yose.
  • Koresha amagambo y’banga akomeye, kandi ntukigere ubwira amagambo-banga yawe abandi bantu.
  • Gerageza imikino yo ‘gukina byo kwinezeza’ mbere y’uko ukina imikino y’amahirwe, ariko wibuke ko kwishura bikunze kuba biri hejuru cyane kurusha imikino isanzwe.
  • Mbere yo kwinjiza ku rubuga amakuru ajyanye n’ikarita yo kwishyura, reba neza niba uwo murongo wizewe, mu buryo bubiri:
    • Hagomba kuba hari akamenyetso kameze nk’ingufuri ahantu bandikira izina ry’urubuga, kagaragara igihe ugerageje kwinjira cyangwa kwiyandikisha. Reba neza niba ingufuri itari ku rukuta nyir’izina … ibi bishobora kukwereka urubuga rw’abatekamutwe.
    • Izina ry’urubuga rigomba gutangizwa na ‘https://’.  ‘s’ irimo isobanuye “secure” bivuga ‘gutekana’.
  • Ibi byavuzwe haruguru bigaragaza gusa ko umurongo uguhuza na nyir’urubuga utekanye, ariko ntibisobanuye ko urubuga ubwarwo ari urw’ukuri. Ibi wabireba ugenzura witonze ko ntaho bigaragara ko bibeshye mu myandikire y’urubuga, amagambo n’inyuguti byiyongeramo n’ibindi bintu ubona bidasobanutse.
  • Ujye uhora usohoka ufunge ku rubuga winjiyeho cyangwa wandikishijeho amakuru. Gufunga urubuga wakoreragaho ntibihagije mu kurinda amakuru y’ibanga.
  • Reba raporo y’ikarita yo kwishyura na raporo ya banki neza nyuma yo kwishyura kugira ngo urebe niba amafaranga yishyuwe ari yo, ariko kandi ko nta buriganya bwabayeho mu gihe wakoraga icyo gikorwa.
  • Kora ku buryo uba ufite antivirusi/porogaramu nzitirantasi (spyware) bikora neza kandi bivuguruye ndetse n’ikoranabuhanga ry’urukuta rukumira (firewall)  rikora mbere y’uko ujya kuri internet.
  • Ntugasubize email utazi ziturutse ku bigo utazi.
  • Kora ku buryo uba ufite antivirusi/porogaramu nzitirantasi (spyware) bikora neza kandi biri ku gihe ndetse n’ikoranabuhanga ry’urukuta rukumira (firewall) rikora mbere y’uko ujya kuri internet.
  • Ujye uhora ugenzura buri gihe ayo umaze gukoresha.
  • Nubona ko utagishoboye kureka gukina imikino y’amahirwe, itabaze imbuga zitanga inama cyangwa ushake umuntu wabihuguriwe agufashe.

Andi makuru n’ubufasha

Niba utaramenya neza uburyo imikino y’amahirwe iri kukugiraho ingaruka, ushobora gukora  isuzuma ryo kuri internet  ry’ikigo cyo mu Bwongereza cyitwa GamCare gishinzwe gutanga ubufasha. Kizakubaza ibibazo bitandukanye bijyanye n’imyitwarire yawe mu mikino y’amahirwe. Nusoza kizaguha amanota ajyanye n’uburyo wasubije ndetse kinaguhe inama z’intambwe wakurikizaho.

 

ibisobanuro-byamagambo

A Glossary of terms used in this article:

Kwibwa umwirondoro

Icyaha cyo kwiyitirira undihifashishijwe amakuru ye bwitehagamijwe ubujura.