English

Imikino

Imikino ikinirwa kuri internet iryohera abana cyane, ariko hari ibyago byinshi umuntu ashobora guhura nabyo, ariko ushobora kubigabanya ukoresheje inzira nyayo.

Imibare ituruka mu bushakashatsi Get Safe Online  yakoze igaragaza imibare ikurikira ku bijyanye n’ababyeyi n’abana bakoresha imikino yo kuri internet:

– 51% baterwa impungenge n’umutekano w’abana babo

– 37% bumva ntacyo bakora ku bijyanye n’imikino abana babo bakinira kuri internet

– 24% nta makuru bafite ku ngorane zijyanye n’umutekano abana babo bahura nazo igihe bari gukinira imikino kuri internet

– 25% bazi ko abana babo batanga amakuru aberekeye igihe bakinira imikino kuri internet

– 34% bavuga ko abana babo bavuganye n’umuntu batazi igihe bakiniraga imikino kuri internet

– 16% bavuga ko abana babo bakorewe urugomo cyangwa babwiwe amagambo mabi

Ibyago bishoboka​​​​​​​

Ibyago byiyongera ahanini iyo hari umubare munini w’abari gukina baturutse imbere mu gihugu cyangwa hanze yacyo, ibibujijwe biba birimo ari bike kandi kubera abantu bataba bari kumwe imbonankubone. Kubera ibi, umwana wawe ntamenya uwo bari gukinana n’uwo bari kuganira cyangwa icyo abo bantu bagamije. Ikibabaje, bireze cyane kubona abantu bagirirwa nabi n’abantu batazi kandi bagamije gukora ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ubugome, uburiganya cyangwa ibindi byaha. Ingorane ziri kugenda ziyongera uko imikino iri kurushaho kugenda ikinirwa kuri telefoni ngendanwa aho kuba kuri “mudasobwa y’umuryango”, bituma utabona uburyo ugenzura ibyo abana bawe bakorera kuri internet. 

Izindi ngorane zikubiyemo:

– Kuba abana bawe bakinana n’abantu batari mu kigero k’imyaka imwe n’iyabo.

– Kuba abana bawe bashobora gukoresha ikarita yawe yo kwishyura bishyura ifatabuguzi, cyane cyane iyo bazi kuyikoresha.

– Kuba bamara amasaha menshi ku mikino yo kuri internet ntibabone uko bakora imyitozo, bahura n’abantu mu buzima busanzwe cyangwa ngo bakore imikoro wo mu rugo.

Komeza umutekano w’abana bawe igihe bari gukina imikino yo kuri internet​​​​​​​

– Girana n’abana bawe ikiganiro cyeruye kandi kirimo kubwizanya ukuri ku bijyanye no gukina imikino yo kuri internetkwabo ndetse n’ingorane zibamo.

– Igisha abana bawe ibibazo bijyanye no gutanga amakuru bwite ku muntu nka email, aho utuye, abagize umuryango cyangwa ajyanye n’umutungo.

– Basobanurire ko abantu bose bataba bavugisha ukuri ku cyo bari cyo cyangwa abo bavuga ko bari bo, kandi ko ibibagenza bishobora kuba atari byiza.

– Bwira abana bawe ko batagomba gusubizanya n’ababakorera urugomo cyangwa irindi hohotera, kandi ko bagomba kujya bahita babikumenyesha ako kanya.

– Jya usanga abana bawe mukinane imikino yo kuri internetrimwe na rimwe kandi utabateguje mbere. Ibi bizaguha ishusho y’imikino bari gukina ndetse n’abantu baba bari kumwe.

– Shyiraho kandi ugenzure umubare w’amasaha ku munsi cyangwa mu cyumweru abana bawe bakoresha mu mikino yo kuri internet.

– Genzura ikigero k’imyaka yemewe ku mikino kugira ngo urebe niba abana bawe batari kubona ibintu bitajyanye n’imyaka yabo. Hari impamvu ituma bavuga ko bijyanye na 18!

– Ntukigere uha abana bawe amakuru ajyanye n’ikarita yawe yo kwishyura kuko hari igihe bakwishyura ibintu bihenze cyane.

Mukeneye ibisubizo ku bibazo ababyeyi n’abakinnyi bakunze kwibaza ku bijyanye n’ibyiciro by’imyaka yemewe ku mikino ya mudasobwa n’inama z’uburyo iyi mikino yakinwa hubahirijwe ibisabwa, mwasura, http://askaboutgames.com

Ibindi bisobanuro​​​​​​​

Igitabo kirimo inama kigenewe ababyeyi ku buryo barinda umutekano w’abana igihe bakina imikino yo kuri internet cyaturutse mu Bwongereza:  http://www.everybodyplays.co.uk/parents-guide-to-games