English

Imbuga zigereranya ibiciro

Imbuga zigereranya ibiciro zikomeje kurushaho kugenda zimenyekana muri iyi myaka ya vuba ishize. Muri rusange, zigaragaza intambwe nini yatewe, zikaba zigufasha kubona igiciro nyacyo igihe urimo kugura ubwishingizi, serivisi z’imari, serivisi zifitiye abantu benshi akamaro, itumanaho ndetse n’ibindi bicuruzwa, ku buryo bwihuse kandi bworoshye kandi zizakomeza nta kabuza gukundwa zibifashijwemo n’uko ubucuruzi bwo kuri internet buzagenda bukura. Ushobora kuba urimo guhomba amafaranga menshi ubaye utizera imbuga zigereranya ibiciro. Kugira ngo ubigereho, nyamara, ukeneye kugenzura ko amakuru ubonye ari nyayo, ajyanye n’igihe kandi akaba ajyanye n’ibyo wifuza. 

Ibyago bishoboka

  • Amakuru yawe ashobora gusangirwa n’izindi mbuga n’ubundi bucuruzi.
  • Bishobora kurangira utabonye ibyo wifuza bitewe n’uko ibigaragaye bidatondetse ku buryo bukunogeye, cyangwa se bimwe bikaba byakuwemo ku buryo bitagaragara ku rutonde. 
  • Zimwe mu mbuga zishobora kuba zitakira ibibazo. 
  • Rimwe na rimwe, imbuga zishamikiye ku rubuga rugereranya ibiciro cyangwa urwo rubuga ubwarwo, zishobora kuba ari baringa. 
  • Email zishukana zisaba amakuru ajyanye no kwinjira ku rubuga no kwishyura, ziyitirira imbuga zigereranya ibiciro, nyamara ahubwo ari iz’abatekamutwe. 

Gukoresha Imbuga zigereranya ibiciro ufite umutekano

  • Rinda amakuru yawe ugenzura amategeko n’amabwiriza agenga urubuga rugereranya ibiciro ajyanye n’amakuru ndetse n’ibanga. 
  • Niba utifuza ko amakuru yawe bwite anyanyagira mu bindi bigo, genzura niba ufite ubushobozi bwo ‘kubihagarika’ ku rubuga, urugero ukanda ahantu handitse ko nta burenganzira bwo guhererekanya amakuru yawe utanze. 
  • Gereranya ibiciro usaba amakuru wumva ukeneye koko, nk’urugero atajyanye gusa n’igiciro ahubwo wenda amakuru ajyanye n’igiciro kiri hejuru mu by’ubwishingizi, cyangwa ajyanye no koroherezwa kubona inguzanyo. 
  • Genzura niba amakuru weretswe atondetse hakurikijwe agaciro kayo, igiciro, cyangwa kumenyekana ndetse unarebe icyo urubuga ruvuga ku bijyanye n’igihe ruvugururira amakuru yarwo ajyanye n’ibiciro no kuboneka kw’ibicuruzwa. 
  • Koresha imbuga zinyuranye: ntabwo buri serivisi yose ari ko iboneka ku rubuga urwo ari rwo rwose kabone n’ubwo baba bakoresheje amagambo nka ‘twababoneye serivisi ihendutse’ cyangwa ‘twashatse isoko’. 
  • Menya neza abo murimo gukorana ubucuruzi. Genzura niba urubuga rutanga amakuru agaragaza ubwoko bw’ubucuruzi rukora (si izina gusa ry’urubuga), unarebe niba rugaragaza aderesi zarwo, ibisabwa n’amategeko byombi. 

Izi nama kandi zatanzwe hejuru zinareba imbuga zose zatanzwe n’urubuga rugereranya ibiciro mu rwego rwo kuba nazo wazisura. 

Ibuka kandi buri gihe…

  • Koresha amagambo-banga akomeye. Kutagira umuntu uwo ari we wese wereka amakuru ajyanye n’uko winjira ku rubuga cyangwa amagambo banga ukoresha wishyura kuri internet. 
  • Niba ukeka ko konti yawe wishyuriraho kuri internet yaba yarinjiriwe, hita ufata ingamba. Reba ahari urupapura ruriho ibijyanye n’ubufasha ku rubuga. 
  • Irinde gukanda ku butumwa bugusaba gusura izindi mbuga wohererejwe muri email. Urugero, byaba byiza usuye urubuga rwa banki yawe unyuze muri browser ukoresha, cyangwa ukoreshe imbuga wagiye usura ukazibika. 
  • Niba wishyuye ukoresheje ikarita bakoresha bishyura, wibuke ko gukoresha ikarita ya banki ikoreshwa mu guhaha bitanga umutekano wisumbuyeho ugereranyije n’ubundi buryo mu byerekeranye no kwibwa, abishingizi ndetse n’igihe ibicuruzwa bitakugezeho. 
  • Mu gihe urimo kwishyura ukoresheje serivisi zo kwishyurira kuri internet cyangwa ikarita bishyuriraho, genzura niba winjiriye ahantu hatekanye, mu buryo bubiri: 
    • Hagomba kuba hari ikimenyetso cy’ingufuri mu idirishya rya broweser kigaragara iyo ugerageje kwinjira cyangwa kwiyandikisha. Reba neza ko iyo ngufuri itari ku rupapuro nyiri izina…bishobora kuba ari urw’abajura. 
    • Urubuga rugomba kuba rutangizwa na ‘https://’. Inyuguti ‘s’ isobanura ‘secure’ bisobanura ‘gitekanye’ 
  • Ibivuzwe haruguru bigaragaza ko hagati yawe na nyiri urubuga hari umutekano wizewe, ntibivuga gusa ko  urubuga ubwarwo rwemewe. Urasabwa gukora ibi ugenzura neza niba aderesi y’urubuga, andi magambo ndetse n’inyuguti byose byanditse neza ndetse n’utundi tuntu dushobora kuba duteye impungenge.  
  • Ugomba buri gihe kwibuka gusohoka ku mbuga zose winjiyeho cyangwa washyizeho amakuru yawe. Gufunga browser yawe gusa  ntibihagije kugira ngo wizere umutekano w’amakuru yawe. 
  • Bika neza inyemezabwishyu. 
  • Genzura neza ikarita yawe y’inguzanyo n’amakuru ajyanye n’ibyakorewe kuri konti yawe yo muri banki kugira ngo urebe neza niba havuyeho amafaranga yagombaga kuvaho unarebe kandi niba nta bujura bwabayeho buturutse ku ihererekanywa ry’amafaranga ryakozwe. 
  • Genzura niba ufite ikoranabuhanga rikumira virusi/porogaramu nzitirantasi (antispyware) bigezweho kandi bikora neza ndetse ko n’urukuta rukumira (firewall)  rukora mbere y’uko ujya kuri internet. 

Niba ufite ibyifuzo cyangwa ibibazo bijyanye n’urubuga rugereranya ibiciro ​​​​​​​

Niba ukeka ko waba waroherejwe ku rubuga rutiyubashye cyangwa rw’abatekamutwe, geza ikibazo cyawe ku itsinda ry’urubuga rugereranya ibiciro. 

Niba ukeka ko waba warakorewe uburiganya: ​​​​​​​

Bimenyeshe polisi.