English

Imbuga za Copycat

Imbuga za Copycat ni imbuga zitanga serivisi z’inzego za Leta, ariko izi mbuga si izemewe n’amategeko ndetse zishyuza igiciro runaka kisumbuye kuri izo serivisi, akenshi usanga nta nyungu nini umukiriya abikuramo. Ibi bigerwaho hifashishijwe imbuga zishakishirizwaho amakuru nka Google, bituma zishyirwa mu myanya y’imbere zikagaragara nk’izemewe n’amategeko cyangwa nk’izifite ‘uburenganzira’. Izi mbuga na none zifite aderesi zimeze nk’iz’imbuga zemewe n’amategeko, urebeye ku birango byazo.

Ubusanzwe Google ntiyemerera izindi mbuga ko zagurisha serivisi zavuye ku mbuga zemewe n’amategeko, ariko Copycat irishyuza. Bakunda kugaragaza ko  serivisi batanga ari  ubuntu cyangwa ari ku giciro gito, ariko akenshi biba bigaragara mu nyuguti nto cyane hasi ku rupapuro cyangwa bitanariho.

Ibyago bishoboka

  • Kuba washukwa ukwishyura menshi serivisi za Leta kandi zishobora kuboneka ku giciro nyacyo ku mbuga za Leta. Muri izi serivisi harimo:
    • Urupapuro rw’inzira ku bajya mu mahanga.
    • Ibyemezo by’amavuko n’urupfu.
    • Uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga n’ibindi byangombwa.
    • Ibizamini byo gutwara ibinyabiziga.
  • Kubwirwa ko imbuga za Copycat zihuta cyangwa zoroshya kubona serivisi ukeneye, kandi nawe washoboraga kubyikorera.

Uburyo bwizewe bwo gushakisha no kugura serivisi zemewe n’amategeko​​​​​​​

  • Ntiwihutire gukoresha imbuga zigaragaye mbere mu ishakiro, kabone n’ubwo zaba zisa nk’izizewe cyangwa se wihuta.
  • Ahubwo, fata umwanya ushakishe urubuga nyarwo rwizewe. Urubuga rwemewe n’amategeko ni urufite ikirango cy’urwego cyangwa Ikigo ndetse n’umwirondoro w’abagize urwo rwego kandi serivisi zihendutse (cyangwa ari ubuntu).
  • Niba uhisemo gukoresha urubuga rutemewe n’amategeko ugura serivisi za Leta, reba neza niba urupapuro wishyuriraho rufite umwirondoro utangira na ‘https://’ (‘s’ ni impine ya ‘secure’ bisobanura ko urubuga rwizewe) ndetse hari ingufuri ifunze muri browser yawe.

Mu gihe uketse ko waba washutswe ukishyura uhenzwe ku mbuga zitemewe n’amategeko:

  • Saba ko wasubizwa amafaranga yawe ubabwire ko wari wibeshye.
  • Gana inzego za leta bireba cyangwa ikigo bireba  urege urwo rubuga..