English

Ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryo kuri murandasi

Murandasi yahinduye ubushobozi bwacu bwo kubona amakuru, kuganira n’abandi, kugaragaza ibitekerezo byacu, kuganira n’abandi ku ngingo runaka twihitiyemo no kubabwira uko tubibona. Ikoranabuhanga ryatumye tubasha kugera ku bantu benshi icya rimwe, cyangwa se abantu runaka cyangwa amatsinda mato mato. Gusa ku rundi ruhande, uku kugera kuri murandasi n’ubushobozi bwo kwishyira ukizana ukagaragaza icyo utekereza nta nkomyi, bituma hari uburenganzira bwa muntu buhasyonyorerwa.

Gusa, imiterere ya murandasi isa n’aho ituma nta muntu utegeka cyangwa ngo ayobore abahirirwa, ituma habaho ihohoterwa ryo ku rwego rwo hejuru, kandi abagore n’abakobwa bakunze kwibasirwa kuruta abandi.

Ibyago umuntu ashobora guhurira na byo kuri murandasi

Ihohoterwa abagore, abakobwa n’abandi (abafite amahitamo y’imikoreshereze y’ibitsina yihariye ndetse n’abiyumva ugutandukanye n’uko baremye) bakunze guhura naryo harimo:

  • Guterwa ubwoba ko bazakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ubundi bwoko bw’ihohoterwa
  • Kwibasirwa gushingiye ku gitsina n’ubundi bwoko bwose bwo kwibasirwa
  • Kugendwa runono no kugenzura cyane ibyo ukora kuri murandasi
  • Kwandikwaho ibintu byo kubasebya bishingiye ku gitsina
  • Kwandikirwa ubutumwa buganisha ku mibonano mpuzabitsina
  • Gushyira ahagaragara amafoto, amashusho cyangwa amajwi ajyanye n’imibonano mpuzabitsina hatatanzwe uburenganzira
  • Kugera ku makuru bwite y’umuntu binyuze mu kumwinjirira
  • Kurema no gukwirakwiza amakuru y’ibinyoma yibasira umuntu cyangwa abantu runaka
  • Kugerageza gutera umuntu ubwoba
  • Kugera ku makuru bwite y’umuntu no kuyasakaza kuri murandasi
  • Kwerekana amashusho y’urukozasoni igihe abantu bari mu nama kuri murandasi, bikozwe n’abantu binjiriye inama batari batumiwe

Buri kimwe mu bivuzwe haruguru bishobora kugira ingaruka zikomeye ku muntu zirimo igisebo, gutakaza ubunyangamugayo ndetse n’ibibazo byo mu mutwe bishobora kuganisha ku kwiheza, kwigira nabi ndetse no kuba umuntu yakwiyambura ubuzima.

By’umwihariko, abakorewe ihohoterwa bashobora kwamburwa uburenganzira bwo gukoresha murandasi, bityo uretse kubuzwa kuyigeraho no gutakaza inyungu zo kuyikoresha, ahubwo no kureka kwiyumva nk’abantu bashoboye ndetse n’uburenganzira bwabo bwa muntu buba buhonyowe.

Ibi bishobora no kurushaho kuba bibi biturutse ku kuba, akenshi abakorewe ihohoterwa kuri murandasi ari bo bagawa, bazize ibitekerezo byabo, imyitwarire yabo cyangwa se bakazira gusa kuba bagerageje kwirwanaho cyangwa gukoma mu nkokora iryo hohoterwa.

Ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa kuri murandasi rishobora kuba rimwe cyangwa se rigahoraho, kugera ku rwego rimera nk’ubukangurambaga bugambiriwe. Rishobora gukorwa binyuze muri imeyiri, ubutumwa bugufi, kwandikirana, imbuga nkoranyambaga cyangwa se imbuga za murandasi cyangwa rikaba ryaherekezwa n’ibikorwa by’ihohoterwa ryo mu buzima busanzwe butari ubwa murandasi. Gusa itandukaniro hagati y’ibi byombi ni uko hagendewe ku buryo murandasi ihita isakaza ibyabaye, bituma abakoze ibyo byaha babasha kugeza iryo hohoterwa kure kurushaho.

Abatangije iryo hohoterwa si bo bonyine bo kugawa ku bw’ingaruka bateje, ahubwo n’abibasira abakorewe iryo hohoterwa, cyangwa se bakabikwirakwiza bifashishije imiyoboro yabo, harimo no kuba abantu babisakaza bakoresheje umunwa mu bo bahura (akenshi ntibamenya uruhare babigizemo).

Ibikorwa by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa kuri murandasi byariyongereye cyane kuva aho icyorezo cya COVID-19 cyadukiye. Ibibazo by’ubukungu, kutemererwa gutembera, akato ndetse n’ibibazo byo mu mutwe byatumye abanyabyaha babasha kubona urubuga rwisanzuye rwo gukora ubwo bwoko bw’ihohoterwa.

Icyo wakora igihe ukorewe ihohoterwa rishingiye gitsina kuri murandasi

Bibwire umuntu wo mu muryango, inshuti, uwo mukorana/mwigana cyangwa se umuntu ukwigisha wizeye ko atazagucira urubanza cyangwa ngo abikwirakwize mu bandi.

  • Bimenyeshe inzego zibishinzwe
  • Ntugasubize cyangwa ngo ugire icyo ubwira uwashoje iryo hohoterwa cyangwa uwabisakaje, kuko bishobora gutuma habaho ibindi bikorwa bikwibasira harimo no kugutera ubwoba.
  • Fungira amayira (block) uwakoze ibyo ndetse n’abari kubisakaza
  • Niba iryo hohoterwa rifite aho rihuriye n’amashusho cyangwa amafoto y’imibonano mpuzabitsina yakwirakwijwe kuri murandasi, bimenyeshe abayobozi b’urubuga byakoreweho, ubasabe ko bikurwaho ndetse uwabikoze agahagarikwa.
  • Ushobora kurega kuri polisi abakora iteshamutwe, ihohoterwa ryifashisha amashusho cyangwa ubundi bwoko bw’ihohoterwa rikorerwa kuri murandasi.
  • Menyesha polisi iterabwoba ryakwibasiriye, abakugenda runono bagenzura ibyo ukora kuri murandasi, abakwinjirira cyangwa abakwirakwiza amashusho afite aho ahuriye n’ibitsina.
  • Niba warashegeshwe n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa kuri murandasi, ushobora gusaba ubufasha abashinzwe gufasha abantu bahuye n’ibibazo by’imitekerereze. Ushobora kubona amakuru aberekeye kuri murandasi. Kuri murandasi kandi hari amatsinda afasha abahuye n’ibibazo nk’ibyo, ariko ujye uzirikana kubanza kugenzura niba itsinda ugiye kwinjiramo ari byo koko rikora.

Mu gihe wumvise ushaka kugira uwo ukorera bumwe mu bwoko bw’ihohoterwa twavuze haruguru, byaba ari wowe ubitangije cyangwa undi, banza ubitekerezeho neza, tekereza ingaruka bizagira ku wo bikorerwa, kandi uzirikane ko uzaba uri gukora icyaha gihanwa n’amategeko. Ibi kandi ni ko bimeze ku kuba wahererekanya cyangwa ugasakaza ibyo bintu kuri murandasi, cyangwa ahandi.

See Also...