English

Ihohotera rikoresha ikoranabuhanga

Ihohotera ryo kuri internet kimwe n’irikorewe mu kibuga, mu nzira cyangwa mu rugo, rishobora gutera umwana akaga. Ukwiye gutoza umwana wawe kujya akubwira igihe cyose ibi byaba byamubayeho.

Bakwiriye kandi gusobanurirwa ko  ari bibi kwandika, kohereza ubutumwa cyangwa gusangiza abandi ikintu cyose gishobora kwibasira, gukomeretsa cyangwa se kubangamira umuntu mu buryo bumwe cyangwa ubundi, yaba abo badakunda cyangwa batanazi. Mwumvishe uko yamererwa abaye ari we uhohotewe. Ihohotera rishobora kubyara gusebanya  kandi bihanwa n’amategeko.

Niba ari kuri mudasobwa, bika ubwo butumwa burimo ihohotera ukanda ahanditse ‘Print Screen’ kuri keyboard  yawe. Niba ari kuri telefoni igendanwa, fotora iyo shusho kandi ubimenyeshe ababifite mu nshingano.

Na none…kora ku buryo abana bawe barindisha mudasobwa na telefoni zabo  ijambobanga cyangwa PIN  kugira ngo hatagira ubutumwa bukurwamo  bugakoreshwa n’undi muntu aharabika abandi mu izina ry’umwana wawe.

Andi makuru (aturuka mu Bwongereza)

www.nspcc.org.uk/preventing-abuse/child-abuse-and-neglect/bullying-and-cyberbullying 

www.childline.org.uk/info-advice/bullying-abuse-safety/types-bullying/online-bullying/

ibisobanuro-byamagambo

A Glossary of terms used in this article:

PIN

Mu magambo arambuye ni “Personal Identification Number” bivuga imibare ikuranga.