English

Ifaranga ry’ikoranabuhanga

Rimenyerewe nka “cryptocurrency” mu Cyongereza, rikaba ifaranga ry’ikoranabuhanga aho ibiceri bicurirwa mu ruhurirane rwa seriveri. Ibi biceri bihererekanwa mu makotomoni yo ku ikoranabuhanga ndetse bishobora kugurwa hifashishijwe amafaranga asanzwe cyangwa andi mafaranga y’ikoranabuhanga. Ibi byose bikorerwa mu kizwi nka “blockchain”.

Ikintu cya mbere ukwiriye kumenya ni uko iri faranga rigira igiciro gifite uburemere nk’ubw’ibaba, bityo iyo urishoyemo, uko uba ufite amahirwe menshi yo kunguka, ni nako isaha ku isaha uba ushobora kugira igihombo gikomeye.

Ikindi kandi, uburyo bwinshi busanzwe abashukanyi bakoresha ngo bakore ibyaha byo mu rwego rw’imari n’uburiganya, busigaye bukoreshwa no mu ifaranga ryo ku ikoranabuhanga, bityo ni ingenzi cyane kumenya uburiganya bubamo mbere y’uko bukubaho.

Ikiyongeraho ni uko, bitandukanye cyane n’uko irindi shoramari rikorwa, aho usanga rigenzurwa, isoko ry’ifaranga ry’ikoranabuhanga ntirigenzurwa, bityo igihe habayeho igihombo, haba hari amahirwe make, cyangwa se nta na make, yo kuba wagaruza ibyo wibwe.

Uburyo butekanye bwo gushora mu ifaranga ryo ku ikoranabuhanga

  • Mbere yo kugira ishoramari ukora, banza ufate akanya gahagije ubitekerezeho. Menya neza ingaruka zirimo ndetse n’inyungu ushobora gukuramo. Zirikana iteka ko ifaranga ryo ku ikoranabuhanga ntaho rihuriye n’amafaranga asanzwe.
  • Banza ukore ubushakashatsi bwimbitse mbere yo kugura ifaranga ry’ikoranabuhanga, uhereye kuri murandasi, ushakishe amateka, amaraporo ndetse n’ibitekezo byatanzwe kuri sosiyete icuruza iryo faranga na serivisi bigendana. Genzura niba amakuru ari ku rubuga yerekeye abakozi bakora muri iyo sosiyete ahari kandi yumvikana (harimo n’amateka yabo), aho sosiyete ikura amafaranga ndetse n’ikigero cy’ubutunzi ifite kugira ngo itaba iteze amakiriro ku butunzi bwawe cyangwa irindi shoramari rishya, menya aho ikorera ndetse n’amakuru ajyanye n’aho yanditswe mu buryo bwemewe n’amategeko.
  • Menya ko kuba sosiyete runaka ifite uburenganzira bwo gukora cyangwa se ikaba ari umunyamuryango w’urwego runaka bidaha umutekano ishoramari wakorana nabo.
  • Kora ibishoboka ube wumva neza ibigendanye n’igura ugiye gukora:
  • Ese wabasha gukura ifaranga ryawe kuri urwo rubuga?
    • Ese uburyo basobanuramo uko sosiyete izacunga umutungo w’abakiriya birasobanutse neza?
  • Ese uburyo babika kandi bagacungamo iryo faranga biranditse kandi biri ku karubanda ku buryo atari ubwiru?
    • Ubundi iryo faranga rikoreshwa iki? Kora ibishoboka umenye agaciro igiceri kiba gifitiye nyira cyo.
  • Zirikana ko mu buryo butandukanye n’uko umuntu abona ifaranga cyangwa indi mitungo isanzwe, iyo woherereje umuriganya ifaranga ry’ikoranabuhanga, ntushobora kumenyesha sosiyete yariguhaye ngo ihagarike cyangwa igaruze ayo mafaranga, nk’uko wakabigenje ubaye wakoresheje ikarita ya banki bisanzwe.
  • Menya uburyo butandukanye kandi buhambaye bakoresha ngo bareshye abakiriya harimo nko kugerageza kukuvugisha bakoresheje inzira zitandukanye, kuguha amahirwe yo kugura mbere y’umunsi ntarengwa runaka, kugurisha ibintu mu byiciro, kugura bike, kwemererwa kwinjizamo abandi bantu cyangwa se kwizezwa inyungu z’umurengera no guhirwa n’iryo faranga. Kugura ifaranga ry’ikoranabuhanga bikwiriye gukorwa nawe ubwawe, si imeyiri, ubutumwa bugufi, videwo, imbuga nkoranyambaga cyangwa ngo bikorwe byabanje guhabwa umugisha n’umuntu w’icyamamare.
  • Ntukamenyekanishe ku mbuga nkoranyambaga ko utunze cyangwa se waguze ifaranga ry’ikoranabuhanga ku nshuro yawe ya mbere. Ubushukanyi bukorerwa kuri murandasi aho bakwizeza inyungu z’umurengera mu gihe waba wohereje ifaranga ry’ikoranabuhanga bireze. Iteka aho byagiye biba, ababikoze nta nyungu zigeze zibagarukira nk’uko babaga babyijejwe.
  • Niba wumva ikintu kiryoheye amatwi cyane, ubwo si ukuri.

See Also...