English

Ibikorwa by’ubugiraneza kuri murandasi

Ibikorwa by’imiryango y’abagiraneza n’abakorerabushake bigirira akamaro ntagereranywa abaturage, bigafasha abantu bari mu bibazo kurusha abandi, yaba mu gihugu no hanze.  Ubugiraneza bushingira ku mpano zivuye mu baturage basanzwe no mu bigo runaka  kugira ngo hakorwe ibyo bikorwa cyane cyane mu bihe bikomeye by’ubukungu. Ibyinshi mu bikusanwa byemewe n’amategeko ariko hari n’ibitemewe bimeze nko kubyaza abaturage umusaruro no kwiba amafaranga aho ufasha aba atekereza ko arimo gufasha mu buryo bw’impuhwe. Bumwe mu buryo rusange bukoreshwa muri ibi buba kuri internet. Ntuzahagarike gutanga ubufasha bw’amafaranga ku bikorwa by’ubugiraneza wihitiyemo. Ahubwo, uzafate ingamba zo kwirinda no kurinda igikorwa cy’ubugiraneza wahisemo,  ukirinda uburiganya bwo kuri internet.

Ibyago bishoboka

  • Hari imbuga za baringa zo kuri internet, twavuga nk’iz’uburiganya zishyirwaho mu gihe cy’ibyorezo (nko mu gihe cy’amapfa n’imitingito).
  • Email z’uburiganya, email wohererezwa mu buryo bwo kukuryarya bakubaza amakuru ya konti ya banki n’umubare w’ibanga.
  • Uburiganya buva ku kwishyura ikiguzi ku mbuga zidafite ubwirinzi.
  • Hari ubujura bwinshi buterwa n’uko wahaye urwaho abanyabyaha bo kuri internet bakinjira muri konti yawe ya banki cyangwa mu yandi makuru abitse kuri mudasobwa yawe.

Tanga ubufasha mu mutekano​​​​​​​

Kugirango ugenzure ko utanga ubufasha mu mutekano:

  • Sura urubuga rw’abagiraneza ubanje kurwandika muri browser aho kugira ngo ukande kuri link wahawe muri email. Shaka umwirondoro w’urubuga rwabo kuri internet wifashishije urwego rugenzura uwo muryango ushaka gufasha, cyangwa uhamagare abo muri uwo muryango ubwawo.
  • Mbere yo kugira amafaranga ayo ari yo yose utanga nk’imfashanyo, banza urebe ko urubuga urimo ukoresha rufite umutekano. Hagomba kuba hari akamenyetso k’ingufuri mu kadirishya ka browser, kigaragaza igihe cyose ugerageje kwinjiramo cyangwa kwiyandikisha. Genzura neza ko iyo ngufuri itari kuri paji nyir’izina, kuko ni ikimenyetso ko uru rubuga rushobora kuba ari urw’abatekamutwe. Aderesi y’urubuga igomba gutangirwa na ‘https://’. Inyunguti ‘s’ ihagarariye “secure” mu ririmi rw’Icyongereza bisobanuye ‘ubwirinzi’.
  • Igihe ubonye email udakeneye ivuye ku bagiraneza utigeze wumva cyangwa udafite icyo muhuriyeho, ntukayisubize cyangwa ngo ugake kuri link bakohererejemo. Ahubwo siba ubwo butumwa.
  • Ntugasubize ubutumwa bugusaba gufashisha amafaranga binyuze nko kuri Western Union cyangwa MoneyGram, kuko ni ryo banga rusange bakoresha biba.
  • Genzura niba ubugiraneza bwizewe mbere yo guhishura amakuru yawe yihariye cyangwa ikarita yawe ya banki n’andi makuru yawe ya banki kuri internet. Uburyo bwo kugenzura no kurinda amakarita buzwi nka “Verified by Visa,  MasterCard SecureCode na American Express SafeKey bwose ni uburyo bufasha mu bwirinzi bw’inyongera bw’amakarita yawe.
  • Ushobora kubona ko ari ngombwa kwifatanya n’abandi kwegeranya inkunga binyuze ku mbuga, ugomba gusoma no kugenzura bihagije mbere yo kubikora.
  • Igihe ugishidikanya, abari gukora icyo gikorwa cy’ubugiraneza babaye atari abariganya, bazishimira kuguha ubundi buryo bwo gutanga inkunga buri ku rubuga rwabo cyangwa baguhamagaze telefoni.
  • Niba utekereza ko ushobora kuba wahaye amakuru ya konti yawe umujura, bimenyeshe banki yawe vuba.