English

Ibikangisho byo gusebanya hifashishijwe kamera ya mudasobwa

 

Gukangisha abantu kubasebya kubera kamera bizwi mu Cyongereza nka “webcam blackmail”, ni igikorwa cyo gushuka abantu wenda ngo bakuremo imyenda imwe cyangwa yose imbere ya kamera ya mudasobwa, nyuma bakakubwira ko bafashe ayo mashusho kandi ko bayashyira kuri internet ndetse/cyangwa bikerekwa abazi nyiri ayo mashusho keretse yishyuye amafaranga ngo bidashyirwa hanze. Akenshi aba ari amafaranga menshi. Rimwe na rimwe, uwabikorewe ashobora no kuba yarashutswe agakora ibikorwa by’urukozasoni.

Nta cyahamya ko nyuma yo gukora ibyo bagusaba  nta bindi bintu bazongera gusaba, cyangwa ko n’ubundi uwo mugizi wa nabi atazashyira ayo mashusho hanze.

Ingaruka zishobora kuva ku guseba kugera ku gukorwa n’isoni ndetse cyangwa kwiyahura kw’abakorewe. Abagabo n’abagore b’imyaka iyo ari yo yose, baba aho ari ho hose, bashobora kugwa muri uyu mutego.

Kubera ko abakangisha gusebanya bakunze kuba baba mu mahanga, biragoye cyane kumenya aho bari no kubata muri yombi.

Ibyago bishoboka

  • Utangira umubano kuri internet maze nyuma y’igihe mumaze kumenyerana, uwo muntu akagusaba gukuramo imyenda  cyangwa gukora ibikorwa by’ubusambanyi kuri kamera ya mudasobwa yawe. Mu by’ukuri uwo muhungu cyangwa umukobwa w’inshuti yawe yo kuri internet ari mu bagize agatsiko k’abagizi ba nabi cyangwa akora ubwo buriganya wenyine.
  • Ugakuramo imyenda kuko inshuti ‘zagutegeye’ ngo ubikore, ariko ugasanga umuntu uzi agukangishije kugusebya, cyangwa undi muntu iyo videwo iguyeho atari we yari igenewe.
  • Ushobora gusabwa amafaranga niba utabyubahirije, kandi/cyangwa ukangisha gusebanya ashobora guhindura ibintu akakurega mu buyobozi, urugero, ibyaha byo kuba wariyegereje abana ngo uzabahohotere cyangwa ngo ubasambanye.

Kwirinda webcam blackmail

  • Ntugashukwe ngo wemere gukora ibintu bishobora kukugiraho ingaruka nko gukuramo imyenda cyangwa gukora ibikorwa by’urukozasoni kuri internet. Ntabwo uzi umuntu ushobora kubona ayo mashusho.
  • Ujye uhora wibuka ko ikintu cyose kigiye kuri internet kiguma kuri internet.
  • Ujye witonda mu gihe uri gutumira cyangwa kwemera ubutumire ku mbuga nkoranyambaga. Ntukemere ubusabe bw’ubushuti buvuye ku bantu utazi na gato kuko ibi ntiwabikora mu buzima busanzwe.
  • Vugurura amagenamitere y’amakuru y’ibanga kuri konti z’imbuga nkoranyambaga kugira ngo abantu uzi gusa babe ari bo bashobora kubona ibyo ushyiraho.
  • Ntugashyire mu myirondoro amakuru ukomeyeho, bwite cyangwa ay’ibanga.
  • Niba ukoresha imbuga zo kurambagirizaho kuri internet, uhitemo izitanga ubushobozi bwo kwandikira email uwo ushaka kuvugana nawe ukoresheje serivisi ihisha aderesi ya email y’impande zombi.
  • Ikindi ku mbuga zo kurambagirizaho, shyiraho konti ya email itandukanye kandi itarimo izina ryawe nyakuri. Ibi biroroshye cyane kandi birihuta ukoresheje abatanga izo serivisi nka gmail, Hotmail, Yahoo! Mail cyangwa gmail.
  • Hita ukora ku buryo  abakora uburiganya batakongera kuguhamagara kandi uhite ubarega kurengera.
  • Niba waguye mu mutego w’ubu bwoko bw’ubutekamutwe, ntukore ibyo ukangisha kugusebya asaba, menyesha ikibazo polisi n’urubuga nkoranyambaga bireba.
  • Niba utekereza ko hari uwagushutse ugatanga amakuru ajyanye no kwishyura, hita uhamagara ako kanya banki yawe cyangwa ikigo gitanga ikarita ukoresha.