English

Ibicuruzwa by’byiganano

Ibicuruzwa by’ibyiganano bitari umwimerere bikorwa hagamijwe kubisanisha n’ibicuruzwa nyirizina, byagiye bikorwa bikanacuruzwa imyaka myinshi, ariko iterambere rya internet ryorohereje abigana kugurisha ibyo bicuruzwa ku bwinshi kandi ku bantu benshi. Abatubuzi benshi ni abahanga ku buryo bigoranye gutandukanya ibicuruzwa byujuje ubuziranenge n’ibitabwujuje. Ibicuruzwa by’byiganano bitari umwimerere bikunze gururuzwa kuri internet harimo imitako, ibikapu, amasaha, ibikoresho by’amashanyarazi ndetse n’ibikoresho by’ubwiza. Za CD na DVD, imikino na porogaramu za mudasobwa bitari umwimerere bigenda bicika bitewe n’iterambere ryo gukura  ibintu kuri internet  ndetse no kurebera amashusho no kumva indirimbo kuri internet bigenda burushaho kumenyekana.

Gukora no kugurisha ibicuruzwa by’byiganano bitari umwimerere bihanwa n’amategeko. Nyamara kugura ibicuruzwa by’byiganano bitari umwimerere ntibihanwa n’itegeko, n’ubwo wabikora ubizi.wabikora ubizi. Ariko hari impamvu nyinshi utari ukwiye kubigura ubizi.

Ibyago bishoboka

–  Ubusanzwe, ibicuruzwa by’ibyiganano nta buziranenge biba bifite ugereranyije n’iby’umwimerere mu bwiza nk’imyenda nk’urugero, no mu buryo iba ikwiriye uyambara cyangwa mu bijyanye n’ibikoresho by’amashanyarazi, nabyo birakora. Ibi bicuruzwa bishobora no kudahuza n’uko uwabiguze nyirizina abishaka.

– Kugura ibicuruzwa bitari umwimerere bishobora kugushyira mu kaga, wowe cyangwa abandi. Ibikoresho by’amashanyarazi bitujuje ubuziranenge bishobora guteza impanuka zo gufatwa n’umuriro cyangwa guteza inkongi. Imibavu yo kwitera  n’amavuta yo kwisiga bitari umwimerere bitasuzumwe bishobora kuba birimo uburozi bwangiza umubiri w’ubikoresheje.

–  Imbuga zimwe na zimwe zamamaza zikanagurisha ibicuruzwa bitizewe zishobora kwangiza amakuru yawe bwite cyangwa/ ndetse mudasobwa / telefoni byawe bikangizwa na porogaramu zangiza.

– Kugura Ibicuruzwa byi’byiganano bitari umwimerere byangiza ubucuruzi bw’abakora ibyujuje ubuziranenge ndetse n’imibereho y’abakozi babo. Bigira n’ingaruka ku igabanuka ry’ubukungu bw’igihugu.

–  Hariho n’Ibicuruzwa by’ibyiganano bitari umwimerere biba byakozwe n’abacakara.

–  Akenshi amafaranga avuye mu bicuruzwa by’ibyiganano bitari umwimerere akoreshwa mu byaha nk’ubushimusi, ubucakara no mu bikorwa by’iterabwoba.

–  Amakuru wuzuza ku rubuga rugurisha ibi bicuruzwa by’ibyiganano bitari umwimerere ashobora kwifashishwa n’abagizi ba nabi, nk’urugero, bagakora imbuga za internet zitemewe n’amategeko mu izina ryawe nk’aho ari wowe nyirazo. 

–  Gukora no kugurisha ibicuruzwa bigamije inyungu ukoresheje ibirango bitari ibya nyir’ubwite ni icyaha gihanishwa ibihano biremereye harimo no kuriha ihazabu z’akayabo cyangwa igifungo, cyangwa byombi.

Mu gihe waba ugiye kugwa mu ikosa ryo kugura ibicuruzwa by’byiganano bitari umwimerere​​​​​​​

–  Nyamara n’ubwo waba wifuza gutunga icyo gikoresho, ntukakigure ubizi neza ko ari ikiganano kitari umwimerere, ku bw’impamvu zavuzwe hejuru.

Ni gute wakwirinda kugura ibicuruzwa by’ibyiganano bitari umwimerere​​​​​​​

–  Gurira gusa abacuruzi bavugwa neza, bazwi cyangwa warangiwe. Soma imbuga zitangirwaho ibitekerezo n’ibinyamakuru byo kuri internet

–  Suzuma amakosa y’imyandikire ku rubuga rwabo, ikibonezamvugo – harimo n’imyandikire y’aderesi y’urubuga. Abatekamutwe bakunda gushyira urujijo mu myirondoro kugira ngo bakujijishe ube wabizera ko ari umwimerere. Ni byiza buri gihe kwiyandikira ubwawe  aderesi usanzwe uzi ko ari umwimerere.

–  Niba uguriye ku rubuga ruteza cyamunara, genzura ibyangombwa by’umucuruzi, unasome ibimwerekeyeho.

–  Ntiwizere ibicuruzwa byamamarijwe ku mbuga nkoranyambaga cyangwa mu butumwa bugufi.

–  Reba niba umucuruzi afite agasanduku k’iposita, atari email gusa.

–  Reba amategeko arebana n’igihe k’igerageza cyangwa garanti. Abacuruzi benshi b’abatekamutwe ntibabitanga

–  Niba igicuruzwa gisanzwe gihenda kigurishijwe kuri make, ujye uhita wibaza impamvu. 

–  Reba niba urupapuro rwo kwishyuriraho ari nta makemwa. Soma urupapuro ruriho inama zacu.

–  Ntuzishyure ukoresheje banki, abigusabye bishobora kuba ari ubwambuzi agambiriye, kandi banki yawe ntizaba itegetswe kukuriha ayo mafaranga mu gihe usanze watuburiwe.