English

Gusimbuza Windows XP

 

N’ubwo Microsoft ihora izana uburyo bushya bw’imikorere ya Windows buri mwaka, bamwe mu bakoresha mudasobwa mu bigo no mu rugo baracyakoresha Windows XP, ari yo yasimbujwe mu mwaka wa 2007.  Nyamara, Microsoft yahagaritse uburyo yafashaga XP mu mwaka wa 2014 ari nayo mpamvu itagitanga amavugurura, impinduka mu by’umutekano, gukemura ikibazo cy’amavirusi na Microsoft Security Essentials  mu mikorerere yayo.

Ibyago bishoboka

  • Igihe nta mavugurura mu by’umutekano akorwa, mudasobwa yawe ikoresha Windows XP iba icyo gihe ifite ibyago byinshi byo guterwa na porogaramu zangiza, n’abanyabyaha bazi neza ibibazo ifite.
  • Bene iyo porogaramu yangiza ishobora kwifashishwa n’abanyabyaha bagamije ibintu bitandukanye birimo:
    • Kukwiba imyirondoro ikuranga n’ijyanye n’imitungo yawe kugira ngo bakore amanyanga.
    • Guteza muri mudasobwa yawe virusi zikwibisha amafaranga
    • Kukwiba imyirondoro yawe kugira ngo bayakishe amafaranga muri banki, impapuro z’inzira n’indi mitungo mu mazina yawe.
    • Gukurikirana ubutumwa wohereza n’ubwo wohererezwa n’ibindi biganiro ugira.
    • To make your PC part of a botnet, commonly used to attack corporate or government websites.
  • Gutuma mudasobwa yawe ijya mu murongo w’izihurizwa hamwe bifashishishe internet kugira ngo bibe amakuru, uburyo akenshi bwifashishwa mu kugaba ibitero ku mbuga z’ibigo cyangwa za Leta. Bishobora gutuma utabasha kwita kuri XP yawe cyangwa kuyikora igihe yagize ikibazo.
  • Umubare munini w’ibyuma bikorana na mudasobwa ndetse na porogaramu ntibizongera gukorana na Windows XP.

Ibyago by’inyongera ku bigo

  • Uretse ibyavuzwe hejuru, ushobora no kubura uko winjira mu makuru ubitse, bikaba byatuma amakuru yawe amenyekana cyangwa akibwa, kutuzuza ibisabwa mu bwishingizi cyangwa ibyo abakiriya bagusaba no kunyuranya n’amabwiriza ajyanye no kurinda amakuru.
  • Kugabanuka k’umubare w’abagurisha ibyunganira ibyuma na porogaramu za mudasobwa batanga serivisi ku mikorere ya Windows XP.

Mbere yo kugira icyo ukora muri ibi bikurikira ni ngombwa gukora kopi ngoboka (backup) y’amakuru ubitse muri mudasobwa yawe kandi ukaba uzi neza zo ashobora kuboneka akanagarurwa ku yindi mudasobwa.​​​​​​​

Kuvugurura mudasobwa zawe​​​​​​​

Mbere na mbere, igisubizo nyacyo ni ugushyira muri mudasobwa yawe ubwoko bushyashya bwa Windows buzwi nka Windows 10 bujyanye n’imiterere n’imikorere yayo. Nyamara, mudasobwa nkeya cyane mu za kera ni zo zishobora gukoresha Windows 10, kandi ufite amahitamo menshi niba wifuza guhindura ugakoresha mudasobwa zigezweho za vuba aha n’ibikoresho by’itumanaho. Ugomba kuvugana n’umufatanyabikorwa wemewe wa Microsoft kugira ngo agusobanurire amahitamo meza ajyanye n’ibyo ukeneye.

Ku bigo binini n’ibigo by’ubucuruzi, Microsoft itanga abakozi bafite ubuhanga bucukumbuye, ibikoresho, n’ubujyanama butangwa n’impuguke kugira ngo bakorohereze gukoresha no gutunga ibikoresho n’ikoranabuhanga bya Windows, Office na Internet Explorer. Kugira ngo umenye ibijyanye na porogaramu zimurwa no gutangira kuzikoresha wavugisha uhagarariye ibikorwa by’ubucuruzi bya Microsoft cyangwa umufatanyabikorwa wa Microsoft wemewe. Ushobora kandi no kwiga uburyo wowe ubwawe wagerageza ukanatangira gukoresha