English

Gusimbuza Windows 7

Niba ugikoresha Microsoft Windows 7 muri mudasobwa yawe, ukeneye kumenya ko kuwa 14 Mutarama 2020 Microsoft yahagaritse gutanga ubufasha bujyanye n’igenamiterere. Ibi byatumye amavugurura yayo bitongera gukorwa, ibijyanye n’ubwirinzi, gukemura ibibazo bya za virusi n’iby’ingenzi mu bwirinzi bwa Microsoft bujyanye n’imikorere yayo bitongera gukorwa. 

Ibyago bishoboka

  • Bitewe nuko nta mavugurura ashobora gukorwa, mudasobwa yawe ikoresha Windows 7 ifite ibyago byo kwanadura porogaramu yangiza, kandi ibisambo bikaba binazi iki kibazo.
  • Porogaramu yangiza nk’iyo ishobora gukoreshwa n’ibisambo kubera impamvu nyinshi, zirimo:
    • Kwiba amakuru bwite n’ajyanye n’umutungo byawe mu rwego rwo gutekera abantu imitwe.
    • Kwanduza mudasobwa yawe porogaramu ikubuza kuyinjiramo utabanje kwishyura amafaranga runaka
    • Kwiba umwirondoro hagamijwe kuwukoresha mu gufunguza konti muri banki, impapuro z’inzira ndetse n’izindi serivisi mu izina ryawe.
    • Kugenzura email yawe n’ubundi buryo bw’itumanaho.
    • Gushyira mudasobwa yawe mu muyoboro w’ikoranabuhanga rikoreshwa n’abantu biba amakuru, ubusanzwe rikoreshwa mu kugaba ibitero ku bigo binini cyangwa imbuga za Leta.
  • Ushobora kutabona byoroshye umuntu uguha ubufasha cyangwa ugukorera mudasobwa yawe ikoresha Windows 7.
  • Umubare munini w’ibikoresho na za porogaramu za mudasobwa ntibizakorana na Windows 7.

Ibyago by’inyongera ku bucuruzi

  • Uretse ibyavuzwe haruguru, haba hari ibyago ko ikoranabuhanga ry’amakuru ryawe ryinjirirwa, bituma amakuru yawe yinjirirwa cyangwa akibwa, kutubahiriza amabwiriza ajyanye n’ubwishingizi n’aya GDPR.
  • Biragoye kubona abantu bigenga batanga ubufasha bujyanye n’ikoranabuhanga rya Windows 7.

Mbere yo kugira icyo ukora muri ibi bikurikira ni ngombwa gukora kopi y’ingoboka (backup) y’amakuru ubitse muri mudasobwa yawe kandi ukaba uzi neza ko ashobora kuboneka akanagarurwa ku yindi mudasobwa. 

Vugurura mudasobwa yawe, uyijyanishe n’igihe 

  • Icya mbere, igisubizo cyumvikana, ni ugushyiramo Windows 10. Nyamara, mudasobwa nyinshi zishaje ntizishobora gukoresha Windows 10 bitewe n’ibisabwa zitujuje. Microsoft irakugira inama yo kugenzura niba byakorana hano. Birashoboka ko wavugurura ukajya kuri Windows 10 ku buntu, bitewe n’uburyo byakozwemo. Niba ufite Windows 7 mu buryo bwemewe n’amategeko yatanzwe na Microsoft, ushobora kuvugurura unyuze mu bubiko bwa Microsoft. Niba mudasobwa yawe idashobora kwakira uburyo bushya bwa Windows, uzasabwa kugura indi nshya. 
  • Niba uguze mudasobwa nshya, uzakenera gukura ibyari ku yashaje ikoresha Windows 7 ubishyira ku nshya waguze.
  • Niba ushaka kugumana mudasobwa yawe ishaje no kutavugurura, hari ubundi buryo nk’ubwo ‘gufungurira ahantu habiri’ ukoresheje bumwe mu buryo bukoreshwa n’ikoranabuhanga rya Linux. Ibi bizagufasha gukora ibikorwa byawe byo kuri internet ukoresheje Linux, n’ibikorwa bidakenera internet nko kwandika amagambo, imibare no guhindura amafoto ukoresheje Windows. Gukora ibi bisaba igihe gihagije n’imbaraga kugira ngo ushyiremo ikoranabuhanga, ariko hari imbuga nyinshi zitanga inama n’amakuru ajyanye n’uko wabigenza. 
  • Ukwiye kandi no guhindura ugakoresha mudasobwa nshya ikoresha uburyo butandukanye, izikunze gukoreshwa akaba ari Apple Mac, cyangwa bumwe mu bwoko bugezweho bwa netbooks nka bumwe bukoresha Google Chrome, cyangwa uburyo bukoresha netbook ya Microsoft.
  • Birakwiye kandi ko uhitamo niba ugikeneye gukoresha mudasobwa itagendanwa cyangwa niba ukeneye igendanwa igihe ibyinshi uba ukeneye gukora uba wabikorera kuri tablet, aho ushobora guhitamo uburyo wakoresha, buhera ku buciriritse  bwo ku kigero cya 50 y’ama pounds (fr rdais?) kugeza ku buhenze cyane.

Ibigo by’ubucuruzi n’inganda 

Uburuzi n’inganda bigikoresha Windows 7 bigomba kwihutira guhindura bikajya ku bundi buryo, ibi bikaba bishobora gusaba ishoramari rinini mu byuma bishya, ibindi bikorwa remezo n’ikoranabuhanga rishya. 

Kuva ku bucuruzi buto kugeza ku buciriritse: Hari uburyo bwinshi bwakoreshwa n’ubucuruzi buto n’ubuciriritse busaba guhitamo gukoresha mudasobwa igezweho ifite imikorere igezweho n’ibikoresho bikorana n’uburyo butandukanye. Ugomba kuvugana na “Mocrosoft Certified Partner” (Umufatanyabikorwa Wemewe wa Microsoft) kugira ngo agusobanurire amahitamo meza ajyanye n’ibyo ukeneye. Niba mudasobwa ufite ibashije gukorana na Windows 10, ushobora kugura Windows 10 Professional ku mucuruzi ukwegereye cyangwa ku mufatanyabikorwa wemewe wa Microsoft. Niba mudasobwa yawe idashoboye kuzuza ibisabwa, gura indi mudasobwa nshya ifite Windows 10 Pro. 

Ubucuruzi bunini & Inganda: Microsoft iha ibigo binini ubufasha bwa tekiniki bwimbitse, ibikoresho, n’inama z’inzobere mu rwego rwo koroshya iyimuka n’imicungire y’ibikoresho n’ikoranabuhanga bya Windows, Office na Internet Explorer. Kugira ngo umenye ibijyanye na porogaramu zimurwa no gutangira kuzikoresha wavugisha uhagarariye ibikorwa by’ubucuruzi bya Microsoft cyangwa umufatanyabikorwa wa Microsoft wemewe. 

Uko wavugurura ukagera kuri Windows 10

Kugenzura ko wemerewe kuvugurura ku buntu, jya aho bagenzurira igenamikorere unyuze ahabanza barebera porogaramu, uhitemo ahanditse Control Panel muri Menu, maze uhitemo System and Security, hanyuma uhitemo System. Manuka ugere hasi ku idirishya: bazakwereka niba uburenganzira bwatanzwe. Mudasobwa yawe izasabwa kuba irimo Windows 7 Service Pack 1, ibi bikaba ari ko bigomba kuba bimeze niba mudasobwa yawe ifite ikoranabuhanga rigezweho. Kuri www.microsoft.com/en-gb/windows/windows-10-specifications ushobora kuharebera niba mudasobwa yawe yujuje ibisabwa by’ibanze kugira ngo ishyirwemo Windows 10. 

Bika amakuru yawe muri Cloud cyangwa ahantu hizewe muri mudasobwa mu rwego rwo kwirinda ko yatakarira mu gikorwa k’ivugurura. 

Kura Windows 10 Media Creation Tool aha hakurikira https://www.microsoft.com/en-gb/software-download/windows10 hanyuma uhitemo ahanditse ‘Download tool now’. Iyo urangije kuyifata,  fungura dosiye hanyuma usome kandi wemeze amategeko n’amabwiriza. Hitamo ahanditse “Upgrade this PC now.”  Niba nta mwanya uhagije ufite kuri browser yawe, uzasabwa kugira ibyo usiba hanyuma ushyiremo ikoranabuhanga ukoresheje USB. Ikoranabuhanga rizakwereka uko ubigenza hifashishijwe ibi. 

Bazagusaba guhitamo niba wifuza cyangwa utifuza kugumana amakuru yawe na za porogaramu. Niba wifuza gutangirana imikorere y’ikoranabuhanga mishya ukaba kandi warabitse amakuru na porogaramu byawe mu bubiko ngoboka (bakcup), uzaba ushobora gusubiza amakuru na porogaramu wifuza kugumana muri mudasobwa yawe nyuma yo kuvugurura, cyangwa se mu gihe waba ukizikeneye. Niba uhisemo kutagumana amakuru na porogaramu byawe ariko ukaba wumva ushobora kuzongera kubikenera, genzura niba ufite kode z’uburenganzira. 

Ivugurura rizahita rikorwa. 

Ibi bushobora kumara amasaha, bitewe n’umuvuduko wa mudasobwa yawe n’uwa internet. Mudasobwa yawe izitangiza inshuro nyinshi, ariko ubusanzwe ikirango cya Windows 10 gitanga ikaze kizagaragara. Uzagaragarizwa uburyo bwinshi wakoresha ubika amakuru y’ibanga, hanyuma bagusabe kwinjiramo ukoresheje konti ya Microsoft, niba hari iyo ufite. Reba kandi ukande ahanditse ‘activation’ muri Start menu kugira ngo wemeze niba uburenganzira bwawe bwo gukoresha Windows 10 bwemejwe. Niba butemejwe, uzasabwa kugura uburenganzira bushya. 

Niba warabitse mudasobwa yawe ishaje utagikoresha ​​​​​​​

Ibuka ko, ari ngombwa kuruhura no kubika neza mudasobwa yawe ishaje, kubera impamvu ebyiri: 

  • Amakuru ari kuri mudasobwa yawe ashobora kubonwa ku buryo bworoshye waba uyigurishije, utandukanyije ibikoresho byayo cyangwa uyitanzemo impano, ndetse n’amakuru ‘yasibwe’ ashobora kugarurwa n’ibisambo ku buryo bworoshye. Kubika za mudasobwa neza bizubahiriza amabwiriza yo kurengera ibidukikije no kugenzura ko utarimo kwica amategeko.

 

ibisobanuro-byamagambo

A Glossary of terms used in this article:

USB

Mu magambo arambuye ni “Universal Serial Bus. Uburyo bwo guhuza mudasobwa n’ibindi bikoresha nk’ububiko bugendanwa (hard drive), keyboard ndetse n’igikoresho gisoma MP3. 

Linux

Ni ikoranabuhanga riboneka ku bunturyifashishwa muri mudasobwa na buri wese ubishatse 

Cloud

Reba ibijyanye no kugena ububiko kuri “cloud”.