English

Gushakisha kuri Internet

 

Bitewe no kwiyongera kw’amakuru kuri internet, amakuru yose ukeneye ashobora kuboneka ku mbuga zishakirwaho nka Google na Yahoo! N’ubwo gushakisha kuri internet bifite inyungu nyinshi, hari n’ibyago.

Ibyago bishoboka

  • Kwisanga ku makuru ashobora kwangiza cyangwa atemewe n’amategeko.
  • Kuba ibyo washakishaga bibonwa na ba nyir’izo mbuga z’ubushakashatsi.

Gushakisha kuri internet utekanye

  • Menya uko bakoresha porogaramu z’ubushakashatsi.Ibi byagerwaho unyuze kuri ”Advances Search”, mu genamiterere (settings) cyangwa izindi mbuga bihuje amazina zigaragara mu mbuga zishakishirizwaho amakuru. Imbuga zimwe na zimwe z’ubushakashatsi zibika amagenamiterere (settings) hagati y’inshuro umuntu yashakishijeho ikintu runaka, igihe cyose ufunguye ngo ushakishe. Niba utafunguye urubuga, menya ko porogaramu itari gukora. Buri gihe ushobora gukanda ku igenamiterere rya porogaramu ugasuzuma imimerere.
  • Imbuga zimwe z’ubushakashatsi zikoresha nanone impapuro zikuburira ugiye kujya ku ibisubizo bishobora kugira cyangwa bikuganisha ku makuru yaguteza ibyago. Ibi ntibikubuza kugera kuri izo mbuga, ahubwo bizagufasha gufata umwanzuro niba koko wazisura.
  • Gushyira porogaramu iyungurura  muri mudasobwa yawe ni ubundi buryo bwo kukurinda imbuga zitizewe cyangwa zitemewe n’amategeko.
  • Akenshi imbuga z’ubushakashatsi ziguha amahitamo hagati y’ubushakashatsi bwa hafi cyangwa mpuzamahanga.
  • Menya neza ko uri gukoresha imvugo nyayo mu bushakashatsi (amagambo, interuro) kugira ngo uhabwe ibisubizo nyabyo, unirinde ibyo utari ukeneye.
  • Menya neza ko wakoresheje imyandikire nyayo: n’ikosa rito cyane rishobora gutuma ubona ibisubizo utari ukeneye.
  • Ibuka ko amakuru yose uhawe n’imbuga z’ubushakashatsi bitavuze ko yizewe.
  • Ibuka ko ibisubizo bimwe na bimwe by’ubushakashatsi biba byishyurwa ku bigo kugira ngo bimenyekanishe ibikorwa na serivisi zabyo, ubwo rero ibisubizo bishobora kuza bibogamiye kuri ibyo bigo. Ibi bigaragazwa n’amagambo nka ‘Ad’ cyangwa ‘Sponsored Results’, akenshi agaragara hejuru cyangwa ku rupapuro no mu kazu kari iburyo bw’urupapuro.

Icyo wakora uhuye n’amakuru atemewe n’amategeko​​​​​​​

  • Niba uhuye n’amakuru ubona ko atemewe n’amategeko nk’irondaruhu, iterabwoba cyangwa abiba urwango, ukwiye kubibwira Polisi.