English

Gushaka akazi

Gushakira akazi kuri internet bimaze kuba uburyo bukoreshwa cyane. Icyakora, nk’ibindi bikorwa byose byo kuri internet, guhiga akazi kuri internet bigira ingorane ukeneye kumenya kugira ngo ufate ingamba zagufasha kugira umutekano.

Ibyago bishoboka

– Imyanya y’akazi ya baringa iganisha ku buringanya no kwibwa umwirondoro.

– Email z’uburiganya bugamije kumenya amakuru bwite y’undi muntu zikwerekeza ku mbuga z’abakora uburiganya.

– Ubutekamutwe bukoreshwa telefoni bushuka abantu ko bari gukora ikizami cy’akazi cyo kuvuga (interview).

– Gahunda zihamagarira abantu gukorera mu rugo akazi batazishyurirwa, cyangwa ntuhabwe ayo wakoresheje mu bikorwa bitandukanye birimo kohereza ibintu ukoresheje iposita cyangwa abo wahamagaye mu rwego rw’akazi.

– Gushukwa ngo wishyure amafaranga ako kanya kugira ngo barebe ko bakubonera akazi.

– Gushukwa ngo wishyure amafaranga ako kanya kugira ngo bagufashe gutambutsa dosiye yawe kuri polisi cyangwa izindi nzego z’umutekano kandi mu by’ukuri nta hantu wari guhurira n’ibyo bintu.

– Uburiganya mu gukosora umwirondoro aho bagusaba amafaranga yo kugufasha kunoza umwirondoro wawe kugira ngo ubone akazi.

– Kugwa mu byaha utabigambiriye.

– Gutanga amakuru bwite cyangwa ajyanye n’imari mu gihe wuzuza urupapuro cyangwa umwirondoro wawe usabiraho akazi kuri internet.

– Gutanga amakuru yawe bwite cyangwa ajyanye n’imari mu mwirondoro wawe.

– Abagizi ba nabi binjira kuri konti yawe.

– Kumenyesha umukoresha wawe ko uri gushaka akandi kazi utabizi.

– Umutekano wawe bwite ukajya mu kaga kubera abiyitira ko ari abakoresha kandi batabaho.

– Kuba waterwa na virusi na spyware.  

Kwiyandikisha ku rubuga rw’akazi rutekanye

  • Igihe wiyandikisha ku rubuga rw’akazi, banza urebe niba urubuga rwizewe kandi rufite aderesi izwi wabasangaho na nimero ya telefoni yo mu biro babonekeraho.
  • Imbuga z’akazi nyinshi zorohereza abazikoresha ku buryo ushobora guhitamo niba umwirondoro wawe wajya ‘ahagaragara’ cyangwa ukaba ‘ibanga’, cyangwa ‘bwite’ (ku buryo umuntu atagushaka ngo akubone).
  • Imbuga zizewe rero, zigusobanurira aho ibyo bitandukanira, kandi nawe ugomba guhitamo uburyo bukunogeye. Ntukigere utanga amakuru bwite nka nimero y’ubwishingizi, nimero y’uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga, amakuru ajyanye na konti ya banki, amakuru ajyanye n’ikarita yo kwishyura, nimero ya pasiporo cyangwa itariki y’amavuko.
  • Hitamo kandi ukoreshe ijambo-banga ryizewe kandi ntukigere uribwira undi muntu.

Umwirondoro ufite umutekano​​​​​​​

Ntukigere utanga amakuru bwite nka nimero y’ubwishingizi, nimero y’uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga, amakuru ajyanye na konti ya banki, amakuru ajyanye n’ikarita yo kwishyura, nimero ya pasiporo cyangwa itariki y’amavuko.

Irinde iyezandonke​​​​​​​

Ibikorwa bimwe by’iyezandonke bikorwa n’abanyabyaha bakoresha konti za banki z’abantu kugira ngo bohereze amafaranga bibye. Ntukigere utangaza amakuru bwite ajyanye na konti ya banki kugeza igihe uboneye ko akazi wasabye wakabonye, kandi ko unyuzwe ko umukoresha wawe ari uw’ukuri koko.

Kwirinda ubutekamutwe ​​​​​​​

Niwakira email ivuga ko iturutse ku mukoresha ushaka kuguha akazi wabonye umwirondoro wawe ku rubuga rw’akazi, witonde igihe ugiye gukanda ku byo agusaba gukandaho kugira ngo urebe neza niba bikujyana ku rubuga rw’akazi rwizewe.

Uburyo bwo gukorera mu rugo​​​​​​​

Uburyo bwo gukorera mu rugo ni bumwe mu buryo abatekamutwe bakunze gukoresha. Ugire amakenga by’umwihariko nubona akazi ko gushyira ubutumwa muri amverope, ako guteranya mu ruganda, gutanga inyemezabwishyu kwa muganga, cyangwa ako gukora mu nganda. Abakoresha b’ukuri batanga uburyo bwo gukorera mu rugo bagomba kuba bafite ubushake kandi biteguye gusubiza ibibazo bitandukanye kuri gahunda zabo.  Dore bimwe mu bibazo wabaza:

  • Ese ni akahe kazi uzasabwa gukora (baza uwo mukoresha ushaka kuguha akazi kugusobanurira intambwe zose z’ako kazi).
  • Niba uzahabwa umushahara, cyangwa uzajya uhembwa hashingiwe kuri komisiyo.
  • Ni nde uzaguhemba.
  • Ni ryari uzakira igice cya mbere cy’umushahara.

Ayandi makuru​​​​​​​

  • Ukore ku buryo umenya neza niba umukoresha ari uw’ukuri mbere y’uko uhura nawe mu kizamini cyibazwa (interview), kugira ngo umenye niba umutekano wawe bwite utajya mu kaga.
  • Witondere uburyo bukoreshwa mu gutanga akazi ku mbuga nkoranyambaga ufiteho umwirondoro. 
  • Kora ku buryo uba ufite antivirusi na porogaramu nzitirantasi (antispyware) bikora neza kandi bivuguruye ndetse na firewall  ikora mbere y’uko ujya kuri internet.
  • Reba urubuga rwa UK SAFERjobs website (www.safer-jobs.com) ku zindi nama ku buryo wagira umutekano igihe uri gushaka akazi.

Amakuru ari kuri iyi paji  yabonywe ku bufatanye na​​​​​​​

   

See Also...