English

Gusangiza amakuru y’umurengera

 

Gusangiza amakuru y’umurengera bitugiraho ingaruka nyinshi ziruta izo dushobora kumenya. Waba waratanze amafoto agaragara ko ntacyo atwaye y’inshuti zawe cyangwa umuryango cyangwa waratanze utabishaka amakuru ajyanye na banki cyangwa pasiporo, ushobora kuba uri gusangiza amakuru afite agaciro kanini ku bantu bakora uburiganya cyangwa abiba umwirondoro w’abandi.

Ni gute nakwirinda gusangiza amakuru y’umurengera

  • Bumwe mu buryo bwiza bwo kudatanga amakuru y’umurengera ku mbuga nkoranyambaga ni ugukora ku buryo konti yawe iba bwite. Ikintu cyose usangije abandi cyangwa ushyize kuri internet kigira icyo kibwira abantu kuri wowe nk’imico yawe n’aho uherereye. Ibaze niba ushaka ko ibi ubisangiza abantu bose.
  • Ntukigere winjizamo amakuru yahuzwa kandi agakoreshwa n’abantu bakora uburiganya, urugero imyaka yawe, itariki y’amavuko, aho utuye, aho ukorera, ikigo cya mbere wizeho, izina mama wawe yiswe n’ababyeyi be, abo muva inda imwe cyangwa amazina y’itungo ryo mu rugo, cyangwa amagambo-banga agaragara.
  • Iyo wemereye abantu kubona amakuru yawe ku mbuga nkoranyambaga kugira ngo winjire mu irushanwa, ubone igihembo cyangwa ugire uruhare mu bushakashatsi, ushobora kuba uri gusangiza abantu amakuru y’ibanga. Reba amategeko n’amabwiriza kandi nabwo witondere ibyo uri kwemerera abandi kumenya kuri wowe cyangwa konti yawe.
  • Gushyira ndetse no gusangira amafoto y’igihe uri mu biruhuko cyangwa mu kazi bishobora gutuma abashaka kukwiba bamenya ko nta muntu uri mu rugo. Kandi, mu igenamitere (setting) ya porogaramu iri mu bikoresho byawe uzimye serivisi zerekana aho uherereye.
  • Ibijya kuri internet, burya biguma kuri internet. Tekereza kabiri mbere y’uko ukanda ibyo usangiza abandi kugira ngo wirinde udashyiraho ibintu byatuma wowe cyangwa abandi mugira ikimwaro cyangwa mukagira ikibazo. 70%* y’abakoresha  bifashisha imbuga nkoranyambaga kugira ngo bamenye kurushaho abasabye akazi mbere y’uko babaha akazi rero ujye uhora ubaza inshuti niba nta cyo bibatwaye ko ushyiraho ifoto yabo cyangwa abana babo.
  • Tekereza kabiri ku bitekerezo n’amafoto uri gusangiza abandi. Uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga, pasiporo, amabaruwa amwe n’izindi nyandiko bifite amakuru y’ibanga ukeneye agaragara uwo uri we.

* Imibare yafashwe mu bushakashatsi bwo mu 2017 bwa CareerBuilders: https://www.careerbuilder.com/advice/social-media-survey-2017