English

Gukura ibintu kuri internet no kubihererekanya

Gupakurura amakuru kuri internet ni bwo buryo bw’ingenzi bwo kunezezwa n’indirimbo, videwo, imikino n’indi myidagaduro. Gukura ibintu kuri internet ni uburyo bwiza kandi bwizewe bwo kubona inyandiko zo mu bwoko bwa “word”, pdf, videwo, amafoto n’izindi nyandiko. Ikindi kandi, inyinshi mu ikoranabuhanga rikoreshwa na muri mudasobwa no kuvugururwa kwazo bikururwa kuri murandasi. 

Gukura ibintu kuri internet bitandukanye no kubirebera ku muyoboro aho videwo, indirimbo cyangwa amajwi ubyohererezwa na internet kugira ngo ubirebe cyangwa ubyumve igihe ushakiye aho kugira ngo ubibike kuri mudasobwa yawe kugira ngo uzabikoreshe nyuma.

Ibyago bishoboka

  • Ibi bishobora guha urwaho virusi zikinjira muri mudasobwa cyangwa umuyoboro byaba bikomotse ku mbuga cyangwa mu guhererekanya ibintu runaka.
  • Kuba utabishakaga maze ugafata ikoranabuhanga riha umwanya amatangazo yamamaza ya buri kanya kuri mudasobwa yawe.
  • Hari gahunda z’ikoranabuhanga zikoreshwa muri mudasobwa zituma abanyabyaha babasha kubona amakuru yihariye ku nyungu z’ubucuruzi cyangwa z’ubujura.
  • Inyinshi muri izo gahunda zangiza ziba ku ikoranabuhanga zikwinjirana iyo muri guhererekanya ibintu runaka kuri mudasobwa.
  • Gufata ibyangiza cyangwa bitemewe n’amategeko cyangwa virusi ziba zihinduye ikindi kintu.
  • Guhonyora amategeko agenga uburenganzira ku gihangano. Nubwo gukura indirimbo, videwo na za porogaramu z’ubuntu kuri internet bisa n’aho ari byiza, burya kubifata mu gihe birinzwe n’uburenganzira ku gihangano bihanwa n’amategeko.

Gufata ibyo ukeneye kuri internet mu mutekano

  • Genzura niba ufite porogaramu irwanya virusi ikora kandi igendanye n’igihe mbere y’uko utangira kugira ibyo ukura kuri internet.
  • Gukura ibintu kuri internet biri mu bwoko bw’inyandiko za (.exe) bigomba gukoranwa amakenga. Izi nyandiko zifashishwa na za porogaramu zo kuri mudasobwa kugira ngo ikore neza. Gusa inyandiko zo muri buriya bwoko  zakorewe gutwara virusi.
  • Koresha imbuga zizewe zo gukuraho porogaramu za mudasobwa aho  kuzihererekanya.
  • Jya witondera gukura ibyo ubonye byose kuri internet, kuko abantu benshi bita inyandiko zabo amazina bashatse kuri internet. Ikintu kigaragara nk’aho ari ishusho ryo muri film igezweho, gishobora kuba videwo y’urukozasoni cyangwa inyandiko ifite virusi.
  • Jya ukura  indirimbo ku mbuga zishyurwa  nka iTunes, Google Play cyangwa izindi zizewe zizicuruza

Guhererekanya inyandiko mu buryo bwizewe

  • Niba ugomba gukoresha ikoranabuhanga rihererekanya inyandiko mu kazi kawe, genzura neza niba porogaramu ukoresha ifite umutekano, yinjize muri mudasobwa yawe kandi uyikoreshe uko bikwiye.
  • Ukwiriye gushyira porogaramu zifasha mu guhererekanya inyandiko kuri mudasobwa yawe igihe wizeye ko ufite porogaramu yizewe kandi ivuguruye yo kurwanya virusi kandi ikaba ikora neza.
  • Gerageza kwishyura ubwoko bushya bw’iyo porogaramu budaterwa inkunga no kuba ba nyirayo bemeye kunyuzamo  amatangazo yamamaza kugira ngo ugabanye ibyago byo kuba wakwinjizamo uburyo bazajya bamamariza muri porogaramu yawe.
  • Fata porogaramu ku mbuga z’ibigo byayikoze cyangwa ku bacuruzi bemerewe kuyicuruza.
  • Ntugatume abantu basura inyandiko zawe uko biboneye, ahubwo tuganya porogaramu yawe mu buryo butuma ubasha kubasangiza inyandiko runaka ushaka, izindi z’amabanga ukazihisha.  Ibi bituma udahererekanya email, amafoto, amakuru ajyanye n’amafaranga yawe cyangwa inyandiko zo ku kazi n’abantu utazi. 

 

Andi makuru ku bujura bukorerwa ibirinzwe  n’uburenganzira ku gihangano ushobora kuyabona aha hakurikira:

FAST: Ishyirahamwe ryo kurwanya ubujura bw’ikoranabuhanga ryo muri mudasobwa. (rikorera muri Bwongereza)

FACT: Ishyirahamwe ryo kurwanya ubujura bw’ibirinzwe n’uburenganzira ku gihangano (rikorera muri Bwongereza)

IFPI:Ishyirahamwe mpuzamahanga rirengera uruganda rw’urukozasoni

 

ibisobanuro-byamagambo

A Glossary of terms used in this article:

Guhererekanya inyandiko

Gutuma inyandiko zibasha kubonwa n’abandi kuri internet, nk’indirimbo cyangwa videwo. 

Gukura ibintu kuri internet

Gufata ibintu runaka kuri internet, nk’urugero imigereka iri muri email cyangwa bigakurwa kuri mudasobwa iri kure bishyirwa ku bubiko bwawe bugendanwa.