English

Gukoresha mudasobwa ikoreshwa n’abandi

 

Gukoresha mudasobwa, telefone zigezweho  cyangwa tablet ahantu bikoreshwa n’abandi bantu muri iki gihe birasanzwe nko kubikoresha mu rugo cyangwa ku kazi.

Waba ukoresha igikoresho cyawe cyangwa mudasobwa wasanze mu bigo bicuruza serivise z’ikoranabuhanga cyangwa mu masomero, hari ibyago byinshi biba birimo iyo utabyitayeho ku buryo bugaragara.

Ibyago bishoboka

  • Abantu bashobora kubona ibyo uri gukorera kuri internet igihe uri gukoresha umuyoboro w’inziramugozi udafite umutekano cyangwa utemewe.
  • ‘Guhengereza’: Abantu barunguruka bakareba kuri screen yawe ibyo uri gukora.
  • Gutakaza cyangwa kwibwa mudasobwa, telefone igezweho  cyangwa tablet byawe.
  • Porogaramu zangiza, zirimo spyware kuri mudasobwa rusange.
  • Kwibwa amakuru bwite, cyangwa kuba umuntu yareba ibyo wakoreye kuri internet kuri mudasobwa rusange.

Irinde  

Mudasobwa/Telefone igezweho/Tablet yawe bwite:​​​​​​​

Ibyago gikomeye mu mutekano kijyanye no gukoresha ibikoresho byawe bwite ahantu hahurira abantu benshi, ni uko inziramugozi ishobora kuba idafite umutekano, igaha abantu batabyemerewe uburyo bwo gukurikirana ibyo uri gukorera kuri internet. Ibi bishobora kuba birimo gusigarana amagambo-banga yawe no gusoma email zawe bwite. Ibi bishobora kuba igihe umuyoboro hagati y’igikoresho cyawe n’inziramugozi udafite “encryption”, cyangwa iyo hari umuntu uremye internet ya baringa kugira ngo agushuke ugire ngo ni internet ya nyayo.

Ku muyoboro ufite “encryption” , uzasabwa kwinjizamo ‘urufunguzo’, rushobora kuba rusa n’ibintu bikurikira: 1A648C9FE2.

Cyangwa se, ushobora no gusabwa kwinjiramo gusa kugira ngo ubone internet. Ibi bizamenyesha ubitanga ko uri kuri internet mu kigo cyangwa hoteli ye. Nta mutekano uba wizewe ku rwego rudashidikanywaho igihe ukoresha “encryption”.

Inziramugozi rusange itekanye​​​​​​​

  • Usibye igihe uri gukoresha urubuga rwizewe, naho ubundi ntukajye wohereza cyangwa ngo wakire amakuru bwite uri gukoresha inziramugozi rusange.
  • Aho bishoboka hose, koresha internet wiguriye cyangwa, inziramugozi yatanzwe na Leta ku buntu, niba iboneka.
  • Abacuruzi bashaka gukoresha umuyoboro w’akazi bagomba gukoresha umuyoboro ujimije wihariwe (VPN) ufite umutekano wizewe na “encryption”.
  • Ukore ku buryo uba ufite porogaramu ikumira virusi/porogaramu nzitirantasi n’urukuta rukumira (firewall) bikora neza kandi bivuguruye mbere y’uko ukoresha inziramugozi rusange.
  • Ikindi wakora, ushobora gukoresha igikoresho gitanga internet – dongle (umuyoboro mugari) kiguha umuyoboro ufite umutekano. Ibi biboneka mu buryo bwo kwishyura buri kwezi cyangwa kwishyura uko ugiye kubikoresha.
  • Ntugasige mudasobwa, telefoni igezweho cyangwa tablet yawe ahantu utari kubikoresha.
  • Witondere abantu bakuri iruhande kandi bashobora kureba ibyo uri gukorera kuri internet. Reba ukuntu wakoresha akayunguruzo k’amakuru y’ibanga gashobora kubuza abantu bakwicaye ku mpande zombi kureba ibyo uri gukora kuri screen yawe.
  • Urugero ni ibikoresho bya 3M, amakuru ari hano.

Mudasobwa rusange​​​​​​​

  • Wirinde ibikorwa bijyanye no kohereza amafaranga bishobora gushyira hanze amakuru y’ingenzi arimo amagambo-banga cyangwa amakuru bwite nka nimero z’amakarita yo kwishyura.
  • Niba ubishoboye, koresha porogaramu ziri ku mbuga zibona spyware kugira ngo zikugenzurire mbere y’uko ukoresha mudasobwa rusange itizewe.
  • Niba wakoreshaga internet, ukore ku buryo ukoresha browser tools mu gusiba dosiye na cookies  kandi usibe urutonde rw’imbuga wasuye kuri internet.
  • Rinda amagambo-banga ayo ari yo yose ugiye gukoresha ukoresheje urutonde rw’ibirimo rutangwa na internet. Niba ushidikanya, hitamo ahantu hari ubufasha ku rubuga.
  • Reba ukuntu wahindura amagambo-banga ayo ari yo yose ushobora kuba wakoresheje kuri mudasobwa rusange igihe wageze mu rugo.
  • Niba ukoresha konti ya webmail nka gmail, Hotmail cyangwa Yahoo! kugira ngo usome email, ukore ku buryo ziba zikoresha ihuzambuga (web link) ifite umutekano.
  • Witondere abari kuguhengereza.

 

 

See Also...

ibisobanuro-byamagambo

A Glossary of terms used in this article:

VPN

Mu magambo arambuye ni “Virtual Private Network”, ni uburyo bwo kurema umuyoboro utekanye hagati y’ibintu runaka bibiri binyuze kuri internet. Akenshi bwifashishwa mu itumanaho hagati y’ibigo.

Tablet

Ni igikoresho kigendanwa, gikoreshwa nka mudasobwa ariko binyuze mu kugikoresha bakora mu kirahure, kikagira imikorere n’ikoranabuhanga nk’irya telefoni igezweho ariko kikagira imbaraga nk’iza mudasobwa.