English

Gukoresha internet mu mutekano

 

Kuba gusa umwana wawe azi gukoresha internet ntibivuze neza ko ari mukuru cyangwa afite uburambe ku buryo yakwakira ibyo yasangaho byose.

Bwira umwana wawe uburyo yakoresha internet afite umutekano, ndetse umurangire imbuga zimwe na zimwe zifite umutekano ku bana.

Ugomba kwizera neza ko porogaramu ya internet ukoresha ikoze ku buryo yo ubwayo yagufasha kugira ubwirinzi, umutekano n’amakuru y’ibanga kandi porogaramu ukoresha mu bushakashatsi zikaba zayungurura ibyo zikuzanira zigakuramo ibishobora kwangiza umuntu nk’amashusho y’ubusambanyi, arimo irondabwoko n’ashobora kuganisha ku kurya nabi no kwiyangiriza ubuzima.

Utabikurikiranye gutyo, umwana wawe ashobora kuzajya mu bintu mu by’ukuri bitajyanye n’imyaka ye cyangwa ikigero icyo ari cyo cyose.

Ubonye umwana wawe yahoze areba cyangwa yashoboraga kureba amakuru nk’ayo, ntukibwire ko ari ibintu byizanye kubera amatsiko kandi umubwire impamvu atari ibintu byiza. Mubwire amoko y’imbuga akwiye kujyaho. Bakangurire kujya bakumenyesha igihe bahuye n’ikintu babona giteye inkeke cyangwa giteye umujinya baba bari ku mbuga za internet, bakina imikino yo kuri mudasobwa cyangwa igihe bakoresha imbuga nkoranyambaga.

.