English

Gukoresha banki ku gikoresho ngendanwa

Kugera kuri konti ya banki ukoresheje ikoranabuhanga ni ugukoresha porogaramu cyangwa imbuga byagufasha gukoresha banki ukoresheje telefoni  ifite ikoranabuhanga rigezweho na tablets. Ibi  biri kugenda bimenyekana cyane uko abantu babona ibyiza byo kureba kuri konti, kohereza amafaranga no kwishyura batavuye mu ntebe bicayemo cyangwa basohotse bari muri gahunda zitandukanye. Banki zikomeye zishora imari ifatika mu mutekano kugira ngo ubashe kugera kuri konti ukoresheje ikoranabuhanga utuje kandi utekanye. Icyakora, ni inshingano zawe gukora ku buryo igihe uri gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo ugere kuri konti ubikora neza wirinda ubwawe ndetse n’amafaranga yawe.

Ibyago bishoboka

  • Abantu batemerewe,  barimo abagizi ba nabi, babona uko binjira kandi bagakoresha konti yawe ya banki kubera ko babonye cyangwa bafoye amazina ukoresha winjira.
  • Amakuru yawe y’ibanga n’ibyo uri gukora kuri konti bitwarwa igihe uri gukoresha inziramugozi idafite umutekano.
  • ‘Guhengereza’: Abantu bareba ibyo uri gukora kuri internet, barunguruka ibyo uri gukora kandi bakoresheje kamera zicunga umutekano (CCTV).
  • Gutakaza cyangwa kwibwa igikoresho cyawe ugendana, gishobora kuba gifite, cyangwa gitanga uburyo bworoshye bwo kugera kuri konti yawe ya banki n’amakuru y’ibanga.
  • Gushukwa ugasura imbuga za banki za baringa cyangwa ugashyira mu gikoresho cyawe porogaramu ya baringa yo gukoresha banki.
  • Kwemezwa n’abantu biyitirira ko baturutse kuri banki cyangwa polisi ukabaha amakuru y’ibanga, bakubwira ko hari ikibazo kuri konti yawe.

Gukoresha uburyo bwo kugera kuri konti ukoresheje ikoranabuhanga mu buryo butekanye​​​​​​​

  • Kora ku buryo telefone ifite ikoranabuhanga rigezweho na tablet byawe bihora bifite nomero iranga umuntu ibirinda kandi igoye kuyifora. Ntukagire uwo ubwira nimero iranga umuntu (PIN) yawe, cyangwa ngo uyandike cyangwa ngo uyibike ahantu abandi bashobora kuyisanga.
  • Nk’uko ukoresha mudasobwa ukabasha kugera kuri banki ukoresheje internet, hitamo, koresha kandi urinde neza cyane amagambo-banga n’amagambo yo kwibukwa.
  • Ntukigere ushyira igikoresho cyawe ahantu hose ubonye, cyangwa ngo ugisige cyangwa ngo ukibike ahantu hadatekanye. Shyira mu gikoresho cyawe porogaramu igufasha gusaba amakuru arimo igihe uri kure yacyo, cyangwa niba isanzwe iri ku gikoresho cyawe wemeze ko yaka.
  • Kora ku buryo porogaramu yawe igufasha gukoresha banki n’izindi porogaramu byajya bihora bivuguruye.
  • Ujye uhora usezera kuri porogaramu yawe cyangwa urubuga bigufasha gukoresha banki igihe cyose usoje igikorwa wakoragaho. Gufunga iyo porogaramu cyangwa urwo rubuga cyangwa kuzimya igikoresho cyawe byonyine ntibihagije.
  • Ntugakoreshe imiyoboro y’inziramugozi idafite umutekano igihe uri gukoresha banki, kugura cyangwa kureba kuri email zawe. Ahantu hahurira abantu benshi, biragoye kumenya ko internet ihakoreshwa ifite umutekano cyangwa itawufite, rero byaba byiza utayikoresheje. Ni byiza gukoresha umuyoboro wa internet wa 3G cyangwa 4G, n’ubwo waba ugenda buhoro.
  • Witonde igihe uri gushyira (download)  porogaramu runaka ku gikoresho cyawe uyikuye kuri internet: ukore ku buryo ziba ziturutse mu iduka ryemewe kandi urebe icyo abantu bavuga kuri iryo duka n’abaritangaho ubuhamya. Hari porogaramu zo gukoresha banki ibihumbi zangiza ziba ziri ahantu hose, cyane cyane ku bikoresho bikoresha Android, n’izishobora gukurwa  ku maduka yizewe.
  • Kura, koresha kandi uvugurure imwe muri porogaramu z’umutekano kuri internet zizewe uyikoreshe ku gikoresho cyawe.  
  • Reba igenamiterere (settings) ry’umutekano w’igikoresho cyawe kugira ngo urebe niba gifite umutekano ushoboka wose.
  • Reba niba porogaramu yo gukoresha banki yawe yaremerewe kuba itekanye. Reba ku rubuga rwabo raporo bashyize hanze zisobanura uburyo bakoze ibi. Cyangwa se, reba icyo abandi bakoresha porogaramu bavuga, ubishake wifashishije internet.
  • Soma amategeko n’amabwiriza bya banki yawe mu bijyanye no gukoresha banki wifashishije igikoresho kigendanwa (mobile banking). Ube uzi neza inshingano zawe uko zimeze, n’iza banki yawe.
  • Kuri porogaramu, reba kandi ukoreshe uburyo bw’ubutumwa bugufi bwoherezwa igihe cyose hagize ikintu gikorwa kuri konti yawe. Ibi bizakumenyesha igihe hari uburiganya buri gukorerwa kuri konti yawe igihe buzaba buri kuba.
  • Witondere email, ubutumwa cyangwa abaguhamagara biyitirira ko baturutse kuri banki cyangwa polisi bakubwira ko hari ikibazo kuri konti yawe bakagusaba amakuru ajyanye n’uko winjiramo ndetse n’amakuru y’ibanga. Banki yawe cyangwa undi muryango by’ukuri ntibishobora kugusaba aya makuru.

Niba hari abakuriganyije cyangwa abagerageje kukuriganya​​​​​​​

  • Hita uhamagara banki yawe ako kanya
  • Bimenyeshe polisi

 

ibisobanuro-byamagambo

A Glossary of terms used in this article:

PIN

Mu magambo arambuye ni “Personal Identification Number” bivuga imibare ikuranga. 

Android

Ikoranabuhanga ryifashishwa muri telefoni nyinshi zigezweho na tablet. Ni ikoranabuhanga ryifashishwa cyane ku isi.