English

Gukoporora Gukopera

Internet ni isoko ngari y’ubushakashatsi mu masomo n’imikoro by’umwana wawe.

Ikibabaje nyamara, bishobora kumworohera cyane gukoporora amakuru ku rubuga nta handi aciye akayatanga nk’aho ari umukoro yakoze, kandi ibi ni uguterura inyandiko z’abandi nta ruhushya. Na none hariho imbuga nyinshi zibonekaho inyandiko n’amasomo bigurishwa.

Umuntu bizagiraho ingaruka ni umwana wawe kuko ntabwo yakwiga ari  kwandukura gusa. Musobanurire impamvu amakuru ayo ari yo yose nk’ayo kuri Wikipedia ataba yizewe.

Mu gukoporora, umwana wawe yaba ari no kwica amategeko agenga uburenganzira bw’umuhanzi ku gihangano cye.

.