English

Guhererekanya umuziki na filime

Internet iri gukomeza kuba isooko ikunzwe n’abana yo kuboneraho umuziki, filimi n’ubundi bwoko bw’imyidagaduro, ariko biroroshye kuba bahura n’ibibazo igihe bari gufata umuziki na filime babishyira ku bikoresho byabo cyangwa bari kubihererekanya n’abandi. Hari impamvu nyinshi ukwiriye kubamenyeshamo ibibazo byo gukora ibyo niba batazi amategeko abigenga.

Imbuga na porogaramu byo gusangiriraho umuziki na filime bishobora guteza ibibazo mu buryo butatu. Ibikoreshwa ku buntu ushobora gusanga byica amategeko ajyanye n’umutungo mu by’ubwenge, bisobanuye ko kubifata ukabishyira ku gikoresho cyawe cyangwa kubishyira ku mbuga  binyuranyije n’amategeko. Imbuga zimwe zikwirakwiza amashusho y’urukozasoni, ibintu bibiba inzangano zishingiye ku irondaruhu cyangwa ibindi byose bidakwiye cyangwa bitemewe n’amategeko, rimwe na rimwe biba byigaragaza nk’ibintu byubashywe. Kandi izi serivisi zemerera abantu utazi kubona uburyo binjira mu bice bya mudasobwa yawe cyangwa iy’umwana wawe, bituma ishobora guterwa na virusi, porogaramu y’intasi (spyware) ndetse na porogaramu zigarurira mudasobwa.

Ereka abana bawe aho bashobora gufata  umuziki na videwo mu buryo bwemewe n’amategeko, ku mbuga nka iTunes na Amazon, cyangwa ugatira filimi zijyanye n’imyaka yabo uzikuye ku batanga izo serivisi kuri internet.

Koresha imbuga cyangwa porogaramu zemewe zo gukuraho ibintu ubishyira ku gikoresho cyawe, kandi bijyanye n’imyaka ndetse byemerera ababyeyi kugena ibyo abana bakora n’ibyo batakora.