English

Guhaha

Gukoresha internet mu kugura ibicuruzwa na serivisi bituma hadakoreshwa igihe n’imbaraga nyinshi kandi biguha amahitamo yagutse. Ariko nanone hari ibyago bihuzwa no guhahira kuri internet kandi ukeneye kwitondore kugura, uwo uguraho n’uko wishyura ibyo waguze. 

Ibyago bishoboka

  • Uburiganya buterwa no kwishyurira ku mbuga zidafite ubwirinzi.
  • Uburiganya buterwa no kwishyurira kuri internet nziramugozi idafite ubwirinzi.
  • Ububiko/amaduka mpimbano byo kuri internet, imbuga nyiganano na email bacururizaho cyangwa batangiraho serivisi zitabaho.
  • Kugura ibicuruzwa byiganano ubigambiriye cyangwa utabigambiriye,  kubona ko biri ku rwego rwo hasi mu buziranenge kandi ushobora no guhurira n’ibyaha bikomeye muri iyo nzira.
  • Gutakaza amafaranga yawe igihe urimo kwishyurira kuri banki, igihe ubonye ibicuruzwa biri ku rwego rwo hasi mu buziranenge cyangwa bikaba bitabaho.
  • Kwakira ibicuruzwa cyangwa serivisi bidahuye n’ibyari byamamajwe.
  • Guhabwa igiciro cyashyizweho hashingiwe ku makuru yegeranijwe n’umucuruzi ku birebana n’umuco wo kugurira kuri internet cyangwa imbuga zisurwa.

Kugura ufite umutekano​​​​​​​

  • Genzura niba umucuruzi mutamenyeranye wo kuri internet, uzamwizere umaze kubishakisha. Gushyiraho aderesi y’aho bagusanga na telefoni bakubonaho. Ibuka ko uburyo bwiza bwo kubona umucuruzi wizewe ari ukuba wamwoherejweho n’umuntu wizewe.
  • Ibuka ko kwishyura ukoresheje ikarita yo kugura bitanga umutekano cyane kurusha ubundi buryo mu kwirinda uburiganya, icyizere kidakuka n’ibicuruzwa bitoherejwe.
  • Genzura kabiri amakuru yose y’ibyo ugiye kugura mbere yo kwemeza ubwishyu.
  • Ntugasubize email udashaka zoherejwe n’ibigo utazi.
  • Mbere yo kwinjiza amakuru y’ikarita yo kwishyura ku rubuga,genzura niba ihuza rifite ubwirinzi, mu buryo bubiri:
    • Hagomba kuba hari ikimenyetso cy’ingufuri mu idirishya rya browser kigaragara iyo ugerageje kwinjira cyangwa kwiyandikisha. Reba neza ko iyo ngufuri itari ku rupapuro nyiri izina…bishobora kuba ari urw’abajura.
    • Urubuga rugomba kuba rutangizwa na ‘https://’. Urubuga rugomba kuba rutangizwa na ‘https://’.
  • Ibivuzwe haruguru bigaragaza ko hagati yawe na nyiri urubuga hari umutekano wizewe, ntibivuga gusa ko  urubuga ubwarwo rwemewe. Urasabwa gukora ibi ugenzura neza niba aderesi y’urubuga, andi magambo ndetse n’inyuguti byose byanditse neza ndetse n’utundi tuntu dushobora kuba duteye impungenge.
  • Imbuga zimwe zihita zikuyobora ku zindi mbuga zishyurirwaho (nka WorldPay). Genzura niba izo mbuga zifite ubwirinzi mbere yo kwishyura
  • Ntukishyure ibicuruzwa igihe ukoresha ihuzanzira idafite ubwirinzi.
  • Bungabunga kandi wibuke ijambo-banga wahisemo kugira ngo ugenzure serivisi ukoresha ku mbuga zimwe na zimwe, nka Verified by Visa.
  • Igihe ugiye kwishyura umuntu, ntugahite wohereza ako kanya amafaranga kuri konti ye ya banki ahubwo jya ukoresha kwishyura gufite ubwirinzi nka PayPal, ubundi amafaranga ahererekanwe kuri za konti ku buryo bw’ikoranabuhanga.
  • Genzura amabwiriza agenga imikoreshereze y’amakuru bwite y’ibanga ndetse n’amabwiriza agenga kugarura igicuruzwa.
  • Ugomba buri gihe kwibuka gusohoka ku mbuga zose winjiyeho cyangwa washyizeho amakuru yawe. Gufunga browser yawe gusa  ntibihagije kugira ngo wizere umutekano w’amakuru yawe.
  • Bika neza inyemezabwishyu.
  • Genzura neza ikarita yawe y’inguzanyo n’amakuru ajyanye n’ibyakorewe kuri konti yawe yo muri banki kugira ngo urebe neza niba havuyeho amafaranga yagombaga kuvaho unarebe kandi niba nta bujura bwabayeho buturutse ku ihererekanywa ry’amafaranga ryakozwe.
  • Genzura niba ufite ikoranabuhanga rikumira virusi/porogaramu nzitirantasi (antispyware) bigezweho kandi bikora neza ndetse ko n’urukuta rukumira (firewall)  rukora mbere y’uko ujya kuri internet.
  • Igihe bishoboka, genzura niba igiciro cyatangajwe n’umucuruzi kuri browser  yawe ari kimwe n’ikiri kuri browsers z’abandi kugira ngo wizere ko utarimo kugenzurwa  cyangwa kwishyuzwa arenze asanzwe.

Niba utekereza ko wibasiwe n’uburiganya

Bimenyeshe polisi.