English

Gufasha abanyeshuri gukoresha murandasi batekanye

Ubusanzwe abanyeshuri bagira umwanya muto, ku buryo iyo bari kuri murandasi, bashobora kunanirwa kubona umwanya wo kwibaza niba ibyo bari gukora bitekanye. Kuri ibi, ongeraho ko abakiri bato burya bakunda kwishyira mu byago kurusha ababyeyi babo, bityo inama nke zorohereje z’uburyo bakwirinda ibyago bashobora guhura nabyo kuri murandasi buri munsi, zishobora kubagirira akamaro.

Fasha umwana wawe kubaho ubuzima bwa kinyeshuri buzira ingorane, umugezaho izina nama.

Kwirinda ubushukanyi

Ubutumwa bugufi bw’ubushukanyi bunyuzwa kuri telefoni, imeyiri, ubutumwa yohererezwa mu gikari cy’imbuga nkoranyambaga cyangwa abamuhamagara babeshya ko ari abakozi ba banki, ibigo by’imisoro cyangwa indi miryango yizewe, bw’ubushukanyi, ni ibintu bishoboka cyane.

Gukorana na banki

Umwana wawe akwiriye kugira ibanga amakuru yose ajyanye na konti ya banki cyangwa ubutunzi bwe, kandi akwiriye kohererezanya amafaranga akoresheje porogaramu ya banki.

Guhaha

Gira umwana wawe inama yo kugenzura niba urubuga agiye guhahiraho rwizewe cyangwa se ari urw’abatekamutwe, yifashishije uburyo bwa “Genzura Urubuga” buba kuri uru rubuga.

Kwishyura

Koherereza amafaranga umuntu cyangwa ikigo utazi wifashishije iyoherezwa rikorerwa kuri banki ngo wishyure amafaranga y’icumbi cyangwa se ibindi, bikwiriye kwirindwa. Ahubwo gukoresha ikariya ya banki bitekanye kurushaho.

Icumbi

Fasha umwana wawe kugenzura icumbi ubwe, kandi abanze akore ibishoboka uwamamaje iryo cumbi abe ari umuntu nyakuri, mbere yo kwishyura amafaranga. Kwishyura avansi ndetse n’ubundi bwishyu bikwiriye kwishyurwa hakoreshejwe ikarita ya banki kugira ngo habeho ubwirinzi bukwiriye.

Guhererekanya ibintu byinshi

Icyashyizwe kuri murandasi kiguma kuri murandasi. Amakuru ajyanye n’amafaranga ndetse n’andi mabanga akwiriye gukomeza kurindwa, nk’uko bigenda ku magambo-banga ndetse n’andi makuru ajyanye no kwinjira muri konti zawe. Amashusho y’ubwambure woherereje abandi utabyitayeho ashobora kugera mu biganza by’abantu babi. Igenamiterere ry’aho umuntu aherereye kuri telefoni ndetse n’izindi porogaramu bikwiriye kugenzurwa kugira ngo umutekano wawe urindwe. Ibintu by’ubuntu cyangwa se abatanga ibihembo bakunda gusaba amakuru y’ibanga bakwiriye kwirindwa.

Inshingano kuri murandasi

Ihohoterwa, amagambo y’urwango n’ibindi byaha nta mwanya bifite kuri murandasi. Zirikana ko 70% by’abakoresha babanza gusura imbuga nkoranyambaga z’abasabye akazi mbere yo kubatumira gukora ibizami ndetse no kubaha akazi.

Gukoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga bigendanwa na murandasi nziramugozi

Telefoni, tabuleti ndetse na mudasobwa zigendanwa zikwiriye kurindwa iteka. Niba ibyo umwana wawe ari gukora ari ibanga cyangwa se bifite aho bihuriye n’amafaranga, akwiriye kwirinda gukoresha murandasi nziramugozi kuko ntizizeweho umutekano. Ikindi kandi, burira umwana wawe ku bijyanye no kugaragaza aho aherereye kuri porogaramu zitandukanye.

Imikino yo gutega

Ku banyeshuri bamwe, gutega bihinduka akamenyero kabi. Ibutsa umwana wawe ko ari gutakaza amafaranga n’umwanya ndetse n’ibyiza ashobora kubikoresha. Mwereke itandukaniro riri hagati y’imikino isanzwe ndetse no gutega.

Gutereta

Inama iruta izindi ni ugukoresha porogaramu cyangwa imbuga zizewe ndetse no gukorera ibiganiro mu mwanya wagenewe kwandikiranamo, ntubijyane ahandi. Umuntu ashobora kuba atari uwo avuga ko ari we, bamwe bakoresha imbuga zo gutereta bagambiriye gukora ubutekamutwe cyangwa se gushyira ubuzima bw’abo batereta mu kaga. Bigishe kutagira ubwoba bwo kuba bagira uwo bakumira (block) cyangwa ngo bamubwire oya.

Niba wumva bidakwiriye, wibikora!

Umwana ntakwiriye gushyirwa ku gitutu cyo gukora icyo yumva atabohokeye gukora, cyangwa ngo nawe agire uwo ashyiraho igitutu. Harimo guhererekanya amafoto y’ubwambure, gukinisha abandi mu buryo bubagirira nabi, amakuru arengeje ukwemera, kwinjirira abandi ku mbuga nkoranyambaga n’ubundi bwoko bwose bw’ubuhezanguni.

Akazi keza cyane ku buryo gahinduka ako kutizerwa

Abanyeshuri bakunda kwibasirwa na gahunda zinyuranye zishishikariza abantu gukira mu buryo bwihuse, harimo nk’akazi gahemba amafaranga y’umurengera cyangwa uwakoresha konti yabo ya banki ngo “aragira amafaranga yohereza”. Bakwiriye kuzirikana ko gufasha umuntu kohereza amafaranga yifashishije konti yawe mu buryo bufifitse cyangwa guhisha inkomoko y’amafaranga, n’ubwo byaba byakozwe kubera kutamenya ko ari icyaha, burya ni icyaha.

Gukora amahitamo y’ibyo wakora kuri murandasi

Abakora kode b’abahanga n’abazi imikino yo kuri murandasi bakunda kwegerwa n’abariganya bo kuri murandasi ngo bifashishe ubuhanga bwabo mu gutahura no gufungura kode z’ibyonnyi cyangwa se kwinjirira abandi. Bwira umwana wawe ingaruka zishoboka ndetse muganire uburyo yakoresha ubuhanga bwe mu by’ikoranabuhanga.

See Also...