English

Facebook n’amakuru yawe

Facebook, urubuga nkoranyambaga ruzwi kurusha izindi ifite abanyamuryango barenga miliyari 2 ku isi hose. Yungukira mu kwamamaza: niba ujya wibaza ukuntu ibicuruzwa wigeze kwitaho biza bikakwitura imbere kuri screen mu matangazo yamamaza n’ibiri ku rukuta rwawe, ni uruhuriranye rw’ibintu bitandukanye by’ikoranabuhanga bikoreshwa kugira ngo bikugezeho ubu butumwa bwamamaza. Hari abantu benshi binubiye uburyo Facebook ikoresha ikanasangiza abandi amakuru yawe, ariko se ni ayahe makuru igufiteho. Ushobora gusaba dosiye yuzuye y&rrsquo;amakuru ifite. Uru rukuta rutanga urutonde rw’ubwoko bw’amakuru, kandi rugasobanura mu buryo bworoshye uburyo ushobora kubona amakuru ifite kuri wowe, byaba kuri mudasobwa yawe cyangwa kuri porogaramu ya Facebook.

AMAKURU YAWE

Ibyo ushyiraho: Ibyo ushyira kuri Facebook, ibyo washyizeho bihishe bitakigaragara ku ruhererekane rw’ibyo washyizeho n’ikusanya ry’ibitekerezo wakoze

Amafoto: Amafoto washyizeho ukayasangiza abandi

Videwo: Videwo washyizeho ukazisangiza abandi

Ibitekerezo: Ibitekerezo washyize ku rukuta rwawe, cyangwa ibyo wanditse ku byo abandi bashyizeho cyangwa mu matsinda ubarizwamo

Ibyo wakunze cyangwa wagize icyo ubivugaho: Ibyo washyizeho, ibitekerezo n’inkuta wakunze cyangwa wagize icyo uvugaho

Inshuti:  Abantu muziranye kuri Facebook

Abo ukurikira n’abagukurikira: Abantu, imiryango cyangwa ibigo by’ubucuruzi wahisemo kureba ibyo bashyiraho, n’abantu bagukurikira

Ubutumwa:  Ubutumwa wandikiranye n’abandi bantu kuri Messenger

Amatsinda:  Amatsinda ubarizwamo, amatsinda ucunga, n’ibyo wandika cyangwa ibitekerezo utanga mu matsinda ubarizwamo

Ibikorwa:  Ibyo wasubije ku bikorwa n’urutonde rw’ibikorwa watangije

Amakuru ku mwirondoro: Amakuru y’uburyo umuntu yakubona, amakuru wanditse ku gice cya ‘About you’ mu mwirondoro wawe na ‘life events’

Inkuta:  Inkuta ucunga

Isoko: Ibikorwa ufite ku isoko

Ibyo wishyuye: Ibyo wacururije kuri Facebook

Ibyo wabitse: Urutonde rw’ibyo washyizeho wabitse

Ahantu hawe: Urutonde rw’ahantu waremye

Porogaramu z’ibikoresho bigendanwa: Porogaramu z’ibikorwa bigendanwa washyizemo na porogaramu z’ibikoresho bigendanwa ucunga

Ibindi bikorwa:  Ibikorwa bijyanye na konti yawe, nk’abo wasuhuje ku rubuga ubasigira ubutumwa bugufi n’ababigukoreye

Ubutumwa bwamamaza: Inkuru zo kwamamaza zijyanye nawe, abakora ibikorwa byo kwamamaza batwaye amakuru yawe bayagukuyeho n’amakuru wabihereye wowe ubwawe.

Ibyo washatse:  Ibyo washakiye kuri Facebook

Aho wari uherereye:  Ahantu neza neza wari uherereye bakuye kuri serivisi ziranga aho umuntu aherereye barebeye ku gikoresho cye

Abo mwavuganye n’ubutumwa:  Urutonde rw’abo wahamagaye n’abaguhamagaye ndetse n’ubutumwa wahisemo gusangiza abandi mu igenamiterere rya telefone yawe

Uwo uri we (About you):  Amakuru ajyanye na konti yawe ya Facebook

Amakuru ajyanye n’umutekano n’ayo winjiriraho: Amazina winjiriyeho, igihe wasezeraga, igihe wamaze ukoresha Facebook n’ibikoresho ukoresha kugira ngo ujye kuri Facebook.

Amakuru ku muyoboro:  Amakuru ajyanye n’umuyoboro ukoresha

 

NI GUTE WABONA KANDI UGAFATA AMAKURU BAFITE KURI WOWE

Kuri mudasobwa yawe

  1. Ku rukuta rwawe ‘rw’ingenzi’ (timeline, wall?), reba ahari akamenyetso k’umwambi umanuka ku ruhande rw’iburyo rw’icyapa cy’ubururu hejuru.
  2. Kanda ku kamenyetso k’umwambi noneho uhitemo ‘Settings’  ku rutonde bahita baguha. Ibi bizafungura paji iriho “General Account Settings”.
  3. Ku gice cy’uruhande rw’ibumoso, kanda kuri ‘Your Facebook Information”. Ibi bizafungura paji ya “Your Facebook information”
  4. Kanda ‘Download your information’. Ibi bizafungura paji ya ‘Download your information’.
  5. Ahanditse ‘New file’ hazahita hitoranya ubwaho  niba utarigeze ufata ayo makuru mbere. Witonze, hitamo  urwego rw’amakuru ushaka gufata, n’ikigereranyo cy’amatariki ushaka ko ayo makuru aba ajyanye nayo. Wibuke ko niba ukanze ku itariki runaka mu mateka kuri karendari ahari ‘from’, ugomba kureba umwaka kuri karendari ya ‘do’ kugira ngo bitazakuzana kuri wa mwaka umwe n’uri kuri karendari ya ‘from’.
  6. Tukugira inama y’uko wagumishamo uburyo bwa ‘HTML’ busanzwe ndetse na ‘High’ buguha ubwiza bw’amashusho meza. Kanda buto y’ubururu ya ‘Create File’.
  7. Uzakira email ya Facebook yemeza ko yakiriye ubusabe, noneho n’indi ikubwira ko dosiye yawe y’amakuru yabonetse.
  8. Gukanda kuri link muri  email ya kabiri bizagusubiza kuri paji ya ‘Download your information’. Gukanda kuri buto ya ‘Download’  bizatuma ubona ubutumwa bwiterera kuri screen yawe bugusaba ijambo-banga. Andikamo ijambo-banga ryawe na ‘OK’ bizahita bipakurura amakuru yawe muri dosiye ya  .zip.

Kuri porogaramu yawe ya Facebook​​​​​​​

  1. Kora kuri menu (akamenyetso gafite imirongo itatu) hasi kuri screen yawe, noneho umanuke ugere kuri ‘Settings & Privacy’
  2. Hitamo ‘Settings’.
  3. Manuka ugere kuri ‘Your Facebook Information’  noneho uhitemo ‘Download your information’.
  4. Ahanditse ‘New file’ hazahita hitoranya ubwaho  niba utarigeze ufata ayo makuru mbere. Witonze, hitamo  urwego rw’amakuru ushaka gufata, n’ikigereranyo cy’amatariki ushaka ko ayo makuru aba ajyanye nayo. Tukugira inama y’uko wagumishamo uburyo bwa ‘HTML’ busanzwe ndetse na ‘High’ buguha ubwiza bw’amashusho meza. Kanda buto y’ubururu ya ‘Create File’.
  5. Uzakira email ya Facebook yemeza ko yakiriye ubusabe, noneho n’indi ikubwira ko dosiye yawe y’amakuru yabonetse.
  6. Gukanda kuri link muri  email ya kabiri bizagusubiza kuri paji ya ‘Download your information’. Gukanda kuri buto ya ‘Download’  bizatuma ubona ubutumwa bwiterera kuri screen yawe bugusaba ijambo-banga. Andikamo ijambo-banga ryawe na ‘OK’ bizahita bipakurura amakuru yawe muri dosiye ya  .zip.