English

Email z’ibikangisho

Hakomeje kwiyongera bikabije umubare w’abantu bohereza email zitera abantu ubwoba ko bazoherereza abantu bose ufitiye email zabo, amakuru ababwira ko warebye videwo z’urukozasoni kuri internet, keretse niwishyura amafaranga runaka. Izi email ziba zivuga ko uwohereje ubutumwa yashyize  muri mudasobwa yawe ikoranabuhanga ryiba amakuru  ryifashishijwe mu kumenya ibyo uwo muntu yarebaga, ngo bakabikora bakoresheje amashusho yafashwe na webcam y’uwo muntu ari mu bikorwa bijyanye no kwishimisha gushingiye ku bitsina.

Izi email  ziba zanditse mu kibonezamvugo gipfuye n’amagambo yanditse nabi, zohererezwa abantu nta guhitamo kandi benshi, nta makuru ahari niba ibyo bintu koko byararebwe cyangwa bitararebwe, ariko uko byagenda kose, izi email zishobora gutera abantu ubwoba no guhangayika, cyane cyane iyo uzohererejwe yigeze areba ibyo bintu byavuzwe. Zimwe muri izo email, nyamara, ziba zifite zimwe mu nyuguti zigize ijambo ry’ibanga ry’uwazohererejwe, ku buryo rwose ushobora kugira ngo ni ukuri. Ijambo ry’ibanga akenshi riba ryarakuwe mu makuru yibwe mu makuru umukiriya akoresha yinjira yakuwe ahantu hatandukanye. Izi username ndetse n’amagambo y’ibanga bishyirwa ku ntonde maze bikagurishwa ku mbuga zihuriraho ibisambo. Ku bw’ ibyo rero, ntibishoboka rwose ko ijambo ry’ibanga ryawe ryaba ryarafashwe bitewe n’ubwoko ubwo ari bwo bwose bwa virusi yinjiye muri mudasobwa yawe cyangwa telefoni ngendanwa. Birashoboka, ariko nyamara byongera ikizere cyo kwemera ko ibivugwa ari ukuri, bigatuma abantu bamwe na bamwe bibwira ko ubashyiraho iryo terabwoba yabanetse koko.

N’ubwo email iyo ari yo yose y’uburiganga  itemewe haba mu buryo bw’amategeko ndetse no mu buryo bwa kimuntu, , abo bashingiye ku gukangisha gusebanya bibanda by’umwihariko, nk’uko bimeze aha, ku cyubahiro n’ububasha, ikuzo mu bandi bantu by’usebywa, biba bishobora gushyirwa mu kaga.

Inyandiko yuzuye ya email  yakiriwe irashyirwa munsi y’ahari inama kuri iyi paji.

Igihe wakiriye videwo igukangisha kugusebya ko izereka abantu ko warebye videwo z’urukozasoni​​​​​​​

–   Ntuzigere wishyura amafaranga bakwaka

–   Ntuzigere usubiza

–   Ntuzigere ukanda kuri link  baguhaye muri email

–   Humura: Wibuke ko iyi ari email yohererezwa abantu benshi kandi ko hari amahirwe menshi ko ikoranabuhanga ryawe ritinjiriwe na virusi ziba amakuru.

–   Niba ijambo ry’ibanga ryawe ryarandukuwe neza muri email uko ryakabaye:

–   Hindura ijambo ry’ibanga ukoresha kuri iyo konti cyangwa izindi konti uyikoreshaho. Gendera ku nama dutanga zijyanye no guhitamo ndetse no gukoresha amagambo y’ibanga afite imbaraga, kandi wibuke ko atari byiza  gukoresha ijambo ry’ibanga rimwe kuri konti zawe zose. Hitamo gukoresha ikoranabuhanga ricunga amagambo y’ibanga (password manager),nk’uko abenshi babigenza, niba wumva utazashobora kwibuka amagambo yose y’ibanga yawe.

–   Vugana  n’ikigo cyangwa urubuga byavuzwe  unabamenyeshe ko ijambo ry’ibanga ryawe ryakoreshejwe muri ubu buryo kugira ngo bashobore gukora iperereza.

–   Kubera ko kandi iyi email ari icyaha kigambiriye uburiganya , ushobora no kubimenyesha polisi.

Ubutumwa nyirizina buri muri email​​​​​​​

"(Ijambo ry’ibanga nyirizina ry’uwandikiwe) ni rimwe mu magambo y’ibanga yawe bwite, reka noneho turase ku ntego. Nta makuru yange na make ufite, nyamara nge ndakuzi neza kandi birumvikana ko urimo kwibaza impamvu wakiriye  iyi email, si byo?

Nashyize virusi mu mavidewo y’urukozasoni (imbuga ziriho videwo z’urukozasoni), hari icyo utazi rero, wigeze gusura zimwe muri izo mbuga ugamije kwishimisha (Niba wumva icyo nshaka kuvuga). Mu gihe wari uhuze ureba izo videwo, browser  yawe yatangiye gukora nka RDP (Remote Desktop Protocol), ifite ikoranabuhanga rituma ushobora kugenzura ibyo umuntu yandika (keylogger), byatumye mbasha kubona ibyo uba uri kubona ndetse mbasha no kugenzura webcam yawe. Nyuma y’ibyo, porogaramu yange yahise ikurura urutonde rw’abantu bose muvugana ibakuye kuri messenger, facebook na email.

Waba uri kwibaza icyo ngamije?
Wagize umwaku kuba navumbuye imyitwarire mibi yawe. Nahise rero mfata umwanya uhagije nshakisha amakuru yose akwerekeyeho hanyuma nteguramo utuvidewo twinshi tubumbiye hamwe. Igice cya mbere kigaragaza videwo wari urimo kureba hanyuma igice gikurikiraho kikagaragaza amashusho yawe yafashwe na webcam  igihe wabirebaga (ni amashusho y’umuntu urimo kureba ibintu biteye ishozi). Mu by’ukuri, ngamije gusenya ibyo bintu  nkanagufasha gutuma ubuzima bukomeza nk’ibisanzwe. Intego yange rero ni ukuguha uburyo bwagufasha gusohoka muri icyo kibazo neza. Uburyo rero ufite bw’amahitamo harimo  kudaha agaciro iyi email (sinabikugiramo  inama), cyangwa ukanyishyura amadorali 1000.

Urumva wahitamo  iki?

Reka dusesengura aya mahitamo abiri mu buryo bwimbitse. Amahitamo ya mbere ni ukwirengagiza  ubu butumwa. Gusa ugomba kumenya ikizakurikiraho nuhitamo ubu buryo. Nta kindi nzakora usibye koherereza  videwo yawe abantu bose muvugana harimo abagize umuryango wawe, abo mukorana n’abandi benshi. Ntibizagukiza igisebo urugo rwawe ruzagira igihe abagize umuryango wawe n’inshuti zawe bazabona videwo zawe zisebeje nzaboherereza kuri email. Ibyiza ni uko wanyoherereza amadorali 1000. Ibi tuzabyita “Uburyo bwo kubika amabanga”. Reka nkubwire uko bizagenda nuhitamo ubu buryo. Amabanga yawe yose azakomeza kuba ibanga. Nzasiba iyi videwo. Nyuma yo kwishyura, uzakomeza kubaho ubuzima bwawe ndetse nta n’umwe mu muryango wawe uzamenya ibyabaye. Uzishyura ukoresheje amafaranga y’ikoranabuhanga rizwi nka Bitcoin (niba nta makuru ubifiteho, icyo usabwa ni ugushakisha kuri google "uko bagura Bitcoin")

$ 1000

ADERESI yoherezwaho: (interuro ndende igizwe n’inyuguti n’imibare)

(Igiye ivangavanzemo inyuguti ndende n’ingufi,  yiterure uyitereke ahabugenewe witonze)

Ikitonderwa: Ufite  umunsi umwe wo kwishyura. (Mfite ikoranabuhanga nashyize muri iyi email, aka kanya rero nzi ko wasomye ubu butumwa). NTUGIRE UWO UBWIRA icyo ugiye gukoresha aya mafaranga, cyangwa se bayakwime. Uburyo bwo kubona bitcoin bushobora gutwara igihe cy’umunsi umwe cyangwa ibiri, ntutinde guhita ubikora rero. Ntintabona izo BitCoins, nzahita noherereza iyi videwo abantu bose muziranye harimo abagize umuryango wawe, abo mukorana, n’abandi. Gusa nunyishyura, ndahita nsiba iyi videwo ako kanya. Niba ushaka ikimenyetso, subiza ukoresheje “yego!” ndahita noherereza iyi videwo inshuti zawe 11. Ntiwemerewe kugira icyo ubivugaho,  bityo rero wipfusha ubusa  umwanya wange n’uwawe  usubiza iyi email."

Email z’ibikangisho

See Also...