English

Cyamunara zihendutse bapiganira binyuze mu kwishyura

Cyamunara zihendutse bapiganira binyuze mu kugenda bishyura (izwi cyane nka “bidding fee auction” mu Cyongereza)  ni uburyo bwo guhahira kuri internet  aho umuntu wese witabiriye yishyura amafaranga make, adasubizwa buri gihe cyose ashatse gupiganira isoko ku kintu runaka. Iyo igihe cyo gupiganira isoko kirangiye, umuntu wa nyuma mu gupigana atsindira isoko ry’igipiganirwa kandi akishyura igiciro cya nyuma, ubundi cyagakwiye kuba ari gito ugereranyije n’uko icyo kintu gisanzwe kigura ku isoko risanzwe (ariko ibi si ihame buri gihe).  Ibi bituma cyamunara zihendutse bapiganira bagenda bishyura kuri internet itandukana n’izindi zemewe zo kuri internet, aho zo nta kintu wishyura keretse iyo watsinze. 

Ibyago bishoboka

  • Ibyago byinshi byo kubura isoko kandi waramaze gutakazamo amafaranga, dore ko ayo masoko aba afunguye ku mubare utazwi w’abapiganwa, harimo n’abaturuka mu bindi bihugu. 
  • Gukomeza gupiganira amasoko menshi utazi ingano y’amafaranga urimo gutakaza. 
  • Gukoresha amasoko yikoresha, ashobora kongera igihe cyo gupiganwa no kuzamura imigabane kugira ngo uhangane n’abandi bapiganwa bagumye mu isoko. 
  • Internet n’ibindi bibazo bya tekiniki bitateganyijwe bishobora gutinza inyandiko ipiganira isoko ho amasegonda ya nyuma, cyane cyane iyo abantu benshi baturuka mu bihugu bitandukanye nabo barimo gupiganira iryo soko. 
  • Kudashobora gusesengura uburyo abandi bapiganwa barimo gukoresha. 
  • Kwakira ibicuruzwa bitandukanye n’ibyari byagaragajwe mu kwamamaza. 
  • Kudahabwa ibicuruzwa watsindiye mu isoko. 
  • Gutakaza no kwibwa imyirondoro wakoresheje upiganira isoko. 
  • Gutakaza/kwibwa amakuru yawe bwite/ajyanye n’umutungo. 
  • Email ziyobya, zisa n’iziturutse mu ipiganwa cyangwa imbuga bishyuriraho kuri internet ariko nyamara zoherejwe n’ibisambo bigamije kukujyana ku mbuga z’impimbano mu rwego rwo kukwiba amakuru yawe bwite nk’ajyanye n’uburyo winjira mu ikoranabuhanga ryo kwishyurira kuri internet. 

Koresha cyamunara zihendutse bapiganira bagenda bishyura ufite umutekano 

  • Irinde gukoresha imbuga ziyobya cyangwa z’abatekamutwe. Shaka  ibitekerezo byatanzwe ku mbuga kugira ngo urebe niba nta bandi bakiriya bahuye n’imbogamizi. 
  • Menya ibyo urimo kujyamo: Kubera ko wishyura kugira ngo upigane, amasoko apiganirwa kuri internet habanje kwishyurwa amafaranga adasubizwa ni nk’imikino y’amahirwe kurenza imbuga zo gupiganira amasoko zo hambere. Imbuga zishobora gutanga amasezerano ariko ikiguzi gishobora kuba kinini kurenza uko byateganyagwa iyo hamaze kwiyongeraho ibisabwa byose. 
  • Menya ko hariho amategeko akurengera nk’umuguzi. Ushobora gusabwa gusubiza ibicuruzwa ukanasubizwa amafaranga mu gihe utishimiye ubwiza bw’ibyo wahawe, bidahuye n’icyo wabiguriye cyangwa bidahuye n’ibyari byagaragajwe mbere n’umucuruzi. 
  • Genzura buri gihe amategeko n’amabwiriza byashizweho n’umucuruzi ku bijyanye n’igihe ntarengwa mu rwego rwo kwirinda amakimbirane. 
  • Wibuke ko ushobora kutemererwa gusubiza ibicuruzwa gusa kubera ko wumva utakibikeneye. 
  • Soma buri gihe inyandiko nto zatanzwe kandi ubanze urebe neza ibyo urimo gushyiraho umukono mbere y’uko wemera kubahiriza amategeko n’amabwiriza. 

Ibuka kandi buri gihe…

  • Koresha amagambo-banga akomeye. Ntukagire umuntu ubwira amagambo-banga ukoresha iyo urimo gupiganira isoko cyangwa iyo wishyura ukoresheje internet. 
  • Niba ukeka ko haba hari umuntu winjiriye konti yawe ukoresha upigana cyangwa wishyura, hita ufata ingamba. Reba ahari urupapura ruriho ibijyanye n’ubufasha ku rubuga. 
  • Irinde gukanda ku butumwa bugusaba gusura izindi mbuga wohererejwe muri email utasabye. Urugero, byaba byiza usuye urubuga rwa banki yawe unyuze muri browser ukoresha, cyangwa ukoreshe imbuga wagiye usura ukazibika. 
  • Niba wishyuye ukoresheje ikarita bakoresha bishyura, wibuke ko gukoresha ikarita ya banki ikoreshwa mu guhaha bitanga umutekano wisumbuyeho ugereranyije n’ubundi buryo mu byerekeranye no kwibwa, abishingizi ndetse n’igihe ibicuruzwa bitakugezeho. 
  • Mu gihe urimo kwishyura ukoresheje serivisi zo kwishyurira kuri internet cyangwa ikarita bishyuriraho, genzura niba winjiriye ahantu hatekanye, mu buryo bubiri: 
    • Hagomba kuba hari ikimenyetso cy’ingufuri mu idirishya rya broweser kigaragara iyo ugerageje kwinjira cyangwa kwiyandikisha. Reba neza ko iyo ngufuri itari ku rupapuro nyiri izina…bishobora kuba ari urw’abajura. 
    • Urubuga rugomba kuba rutangizwa na ‘https://’. Inyuguti ‘s’ isobanura ‘secure’ bisobanura ‘gitekanye’.
  • Ibivuzwe haruguru bigaragaza ko hagati yawe na nyiri urubuga hari umutekano wizewe, ntibivuga gusa ko urubuga ubwarwo rwemewe. Urasabwa gukora ibi ugenzura neza niba aderesi y’urubuga, andi magambo ndetse n’inyuguti byose byanditse neza ndetse n’utundi tuntu dushobora kuba duteye impungenge.  
  • Ugomba buri gihe kwibuka gusohoka ku mbuga zose winjiyeho cyangwa washyizeho amakuru yawe. Gufunga browser yawe gusa  ntibihagije kugira ngo wizere umutekano w’amakuru yawe. 
  • Bika neza inyemezabwishyu. 
  • Genzura neza ikarita yawe y’inguzanyo n’amakuru ajyanye n’ibyakorewe kuri konti yawe yo muri banki kugira ngo urebe neza niba havuyeho amafaranga yagombaga kuvaho unarebe kandi niba nta bujura bwabayeho buturutse ku ihererekanywa ry’amafaranga ryakozwe. 
  • Genzura niba ufite ikoranabuhanga rikumira virusi/porogaramu nzitirantasi (antispyware) bigezweho kandi bikora neza ndetse ko n’urukuta rukumira (firewall)  rukora mbere y’uko ujya kuri internet. 

Niba ukeka ko waba warakorewe uburiganya:​​​​​​​

Bimenyeshe polisi.