English

Coronavirus & wowe

Ubu nonaha, kwirinda ubwacu, kurinda abacu, inshuti zacu n’abo dukorana COVID-19 (Koronavirusi) ni ikintu kiruta ibindi mu bitekerezo by’abantu, aha no hirya no hino ku isi. Ibyo ari byo byose, ibi bihe bitigeze bigira ibindi bisa bihamya impamvu zo gufata ibyemezo byo kwitonda bitigeze bibaho.

Kandi ikindi gikomeye ni ukwizera neza ko dufite umutekano mu isi y’ikoranabuhanga ku rugendo, mu busabane, mu buzima bwo mu biro no mu bindi bintu dufata nk’aho twamaze kubyizera.

Kuki umutekano wo kuri internet kuri ubu ufite akamaro kurusha ubusanzwe?​​​​​​​

Buri gihe, iyo habayeho ikintu gikora ku mubare mwinshi w’abantu kiba imbarutso y’umubare utagira uko ungana w’abantu bakora ibikorwa by’uburiganya. Kubera Koronavirusi, itege ko hazabaho amatangazo y’ibinyoma ku kintu icyo ari cyo cyose uhereye ku rukingo kugera ku gapfukamunwa, link zifungura amakuru na videwo bitera kwibaza, abahamagarira gufasha atari byo, n’ubutumwa bwo kuri email bubeshya ko bwoherejwe n’ibigo bikora ubucuruzi mu birebana n’ingendo, amasosiyete atanga indishyi n’ubwishingizi cyangwa abategura ibirori/ amarushanwa. Abakora uburiganya bazi ko mu bihe nk’ibi, tuba turajwe ishinga n’ikibazo kiriho cyangwa duhuze cyane ku buryo tutamenya niba ikintu atari ukuri.

Ba nyir’ibikorwa by’ubucuruzi n’abakozi babo ntibamenyereye gukorera mu rugo kandi nabo bakeneye kugira ibyo bitondera byiyongera ku byo dusanganywe aho dusanzwe dukorera.

Kandi niba dukoresha igihe cy’umurengera kugira ngo amaboko yacu aruhuke, hari andi mahirwe ko twagabanya gucunga ibibera kuri internet, twaba turi ku mbuga nkoranyambaga, dukina, turambagiza umukunzi, dukura ibintu kuri internet cyangwa ibindi bintu byinshi dufata nk’aho twamaze kubyizera.

Nyamara Koronavirusi irimo iragira ingaruka ku buzima ubaho kuri internet, nyamuneka soma inama zacu zisumba izindi  kugira ngo zigufashe kwirinda ubwawe, kurinda umuryango wawe, kurinda imari yawe, ibikoresho byawe n’ikigo cyawe. Nk’uko bibaho iteka, urebe neza inama zacu harimo ibirebana n’ijambo-banga, ubwishyu, kugura ufite umutekano no kuvugurura porogaramu za mudasobwa n’iz’ibikoresho bifite ikoranabuhanga rigezweho.

Ubutumwa bw’abakora ubujura bujyanye na Koronavirusi​​​​​​​

Ubutumwa bwamenyekanye bw’abakora ubujura bujyanye na  Koronavirusi bushobora gutuma abagwa muri bene uwo mutego batakaza akayabo k’amafaranga. Hano hari uburyo bwagufasha kubirinda:​​​​​​​

  • Ukenge uburyo bukoreshwa n’abiyita abakora ubucuruzi burebana n’ingendo, abakora mu makompanyi y’ubukerarugendo, indege, amato atwara abakerarugendo, sosiyete z’ubwishingizi cyangwa ibigo byishyura indishyi byizeza gutegura ingendo, amacumbi n’ibikorwa bihuza abantu ndetse bikizeza gusubiza ikiguzi nyiri ukwishyura igihe atanyuzwe: bashobora kuba rwose bakoresha uburiganya. Mu gihe nta cyizere, hamagara sosiyete mwagiranye amasezerano, kuri terefone kuri nomero uzi neza ko ari yo. Ubu buryo bushobora gufata isura y’ubutumwa bwa email, ubutumwa bugufi, amatangazo anyuzwa ku mbuga nkoranyambaga, ubutumwa butaziguye, amatangazo yamamaza kuri internet no guhamagarwa kuri terefoni.
  • Gira amakenga y’ibicuruzwa nk’udupfukamunwa, imiti isukura intoki, inkingo, imiti n’ibicuruzwa bidapfa kuboneka, kuko bishobora kuba n’ibicuruzwa bitanariho. Shishoza mbere yo kwishyura ukoresheje uburyo bwo kohereza amafaranga kuri banki, kandi aho bishoboka wishyure ukoresheje ikarita yo kubikuza ya banki kandi nukora utyo uzongereho uburinzi bw’inyongera.
  • Nk’uko bisanzwe iteka, ntugakande kuri link utazi ubonye muri email , mu butumwa bugufi cyangwa mu matangazo ari kuri internet, cyangwa mu nyandiko ziri ku mugereka wa email. Ashobora kuba afatanye n’imbuga zikurura amagambo-banga n’andi makuru y’ibanga cyangwa bikaguteza kononerwa na porogaramu zangiza, byombi bishobora kugukururira uburiganya butuma wibwa imari yawe cyangwa umwirondoro wawe. Ashobora kandi kukujyana ku mbuga z’ubusambanyi cyangwa urugomo, z’urwango, z’ubuhezanguni cyangwa ibindi.

Gukorera mu rugo​​​​​​​

  • Genzura neza ko serivisi muhuriraho n’abandi zikorerwa kuri cloud nko guhanahana inyandiko no gutangiraho ibiganiro mu nama zifite umutekano urinzwe n’ijambo-banga rigoye gutahura ndetse z’fungurwa n’uburyo bubiri butandukanye (2FA).
  • Kugena amagambo-banga agoye gutahura kuri konti nshya cyangwa winjiramo uri kure kandi ukagena amategeko arebana n’imikoreshereze y’ijambo-banga, nko kutagira uwo uha ijambo-banga, gukoresha ikoranabuhanga rigenzura  ijambo-banga kandi ntukoreshe ijambo-banga rimwe kuri konti irenze imwe.
  • Reba niba rifite umutekano kandi/cyangwa rikora ku mutima kugira ngo uhe abakozi uburenganzira bwo gukoresha mudasobwa zabo n’ibikoresho ngendanwa ku mpamvu z’akazi (‘itwaze igikoresho cyawe’- BYOD)
  • Niba abakozi bakeneye kwinjira mu muyoboro wa mudasobwa wa sosiyete, mu nyandiko no mu butumwa bwa email, shyiraho urusobemiyoboro rwihariye (VPN). Mbere y’aho, soma inyandiko z’igenzura z’inzego umutekano wa VPN ugezeho. VPNs zisanzweho zigomba kungwa.
  • Shimangira akamaro ko gukingira ibikoresho byatanzwe n’isosiyete mu gihe byatakaye, byibwe cyangwa byononekaye. Genzura neza ko bishobora gufungwa mu gihe byatakaye cyangwa byibwe. Ibikoresho bigomba gushyirwa ahantu bitononekara, urugero kure y’abagize umuryango n’abashyitsi baza mu rugo.
  • Abakozi bagomba kugenzura neza ko router za broadband zitekanye kugira ngo hatagira umuntu utabyemerewe winjiramo, kandi niba bari hanze kandi batari hafi, bakirinda gukoresha inziramugozi (Wi-Fi ) na hotspots mu gihe urimo ukora ikintu k’ibanga.
  • Mu gihe ibiganiro by’akazi ari ibanga, genzura neza ko bivugirwa ahantu hatagerwa n’indangururamajwi ifite ikoranabuhanga rigezweho nko mu rugo.
  • Komeza urebe neza kandi ugenzure, harimo n’ahantu hose amakuru yatoborera, ibintu bishobora kuba bisa n’ibyo dukoreramo magingo aya.

See Also...

ibisobanuro-byamagambo

A Glossary of terms used in this article:

VPN

Mu magambo arambuye ni “Virtual Private Network”, ni uburyo bwo kurema umuyoboro utekanye hagati y’ibintu runaka bibiri binyuze kuri internet. Akenshi bwifashishwa mu itumanaho hagati y’ibigo.