English

Amavugurura ya Windows

 

Iyo Microsoft isohoye ubwoko bushya bwa Windows, abagizi ba nabi bakoresha internet bahita bihutira gushaka ahari intege nke muri sisitemu y’imikorere kandi bagakomeza kubikora batyo igihe cyose iyo windows izamara. Mu rwego rwo kubirwanya, Microsoft isohora buri gihe amavugurura atandukanye iciye ku mavugurura ya Windows nk’amavugurura ku mutekano cyangwa amavugurura ku hantu hakeneye kwitabwaho, bikurinda porogaramu zangiza cyangwa ibintu byashyira umutekano mu kaga.

Ubundi bwoko bw’amavugurura bukosora amakosa cyangwa bugatuma imikorere ya Windows irushaho kugenda neza, kandi ntabwo buri gihe aba ajyanye n’umutekano. Babasha no kubona ibikoresho bya Microsoft uri gukoresha kuri mudasobwa nabyo bikabona amavugurura.Ibi bishobora kuba birimo Microsoft Office (Word, Excel, PowerPoint n’ibindi) na Internet Explorer (browser ya Microsoft yawe).

Ibyago bishoboka

Kutavugurura Windows bishobora kuzana ibibazo byinshi, byagira ingaruka kuri mudasobwa yawe ndetse n’umutekano wawe bwite. Ibi birimo:

  • Virusi, spyware n’izindi porogaramu zangiza.
  • Ibitero by’abakora ibyaha by’ikoranabuhanga.
  • Kwanga gukora, kugagara ndetse no gukora nabi muri rusange.

Hamwe no gukemura ibibazo by’umutekano, amavugurura ya Windows akunze kuba arimo ibintu bituma sisiteme y’imikorere irushaho gukora neza ndetse n’ibindi bishya azanye.

Kurinda mudasobwa yawe​​​​​​​

Kugira ngo ube uzi neza ko amavugurura mashya ya Windows yafashwe  kandi yashyizwemo, ugomba kureba ko mudasobwa yawe imeze ku buryo bukurikira:

  • Windows XP
    • Guhera ku bikubiye muri Start menu, kanda ‘Control Panel’. Hitamo ‘Automatic Updates’, noneho ukore ku buryo uhitamo ‘Automatic (recommended)’
  • Windows Vista
    • Guhera ku bikubiye muri Start menu, kanda ‘Control Panel’. Hitamo ‘Security’, noneho ukande ahanditse ‘Turn automatic updating on or off’(ahanditse Windows Updates). Ukore ku buryo uhitamo ‘Install updates automatically (recommended)’
  • Windows 7
    • Guhera ku bikubiye muri Start menu, kanda ‘Control Panel’. Hitamo ‘System and Security’,  hanyuma ukande ‘Turn automatic updating on or off’  (ahanditse Windows Updates). Ukore ku buryo uhitamo ‘Install updates automatically (recommended)’
  • Windows 8
    • Guhera ku bikubiye muri Start menu, kanda ‘Control Panel’.  Hitamo ‘Windows Updates’, hanyuma ukande ‘Install optional updates’.  Ku ruhande rw’ibumoso, kanda ‘Change settings’.  Ahari Important updates, hitamo ubwoko ushaka. Ahari ‘Recommended updates’,  hitamo agasanduka kari ahari ‘Give me recommended updates the same way I receive important updates’  noneho ukande kuri ‘OK.’   Ushobora gusabwa ijambo-banga rya admin  cyangwa kwemeza amahitamo yawe.

Muri rusange uzakira ubutumwa buvuye kuri Microsoft buje mu buryo bw’imbuzi kuri screen yawe, bukumenyesha ko amavugurura ya Windows abonetse. Muri make, ayo mavugurura azahita yishyira kuri mudasobwa yawe noneho usabwe kongera gucana mudasobwa yawe kugira ngo ajyemo neza.

Gukura amavugurura mashya ya Windows kuri internet ntibikuraho ko ukeneye gukoresha ubwoko bushya bwa porogaramu ikumira virusi, porogaramu nzitirantasi (antispyware) na firewall.

Andi makuru​​​​​​​

Amavugurura ya Microsoft Windows

 

ibisobanuro-byamagambo

A Glossary of terms used in this article:

Virusi

Porogaramu ikorwa hagamijwe ikibicyangwa se nyiri kuyikora akaba agambiriye gukora ibikorwa binyuranyije n’amategeko nko kwangiza ibikoresho by’abandi byifashisha ikoranabuhangakwiba n’ibindi.