English

Amavugurura ya porogaramu ya mudasobwa

Porogaramu iri muri mudasobwa yawe igomba kuba irimo:

Ibikoresho bya Microsoft (byaba ibizana na sisiteme y’imikorere ya Windows cyangwa ibigurwa ukwabyo)

  • Office (harimo Word, Excel, PowerPoint, Outlook)
  • Agakina amashusho n’amajwi (Media player)
  • Publisher
  • Imishinga

Izikunze kuba zishyizwemo mbere (igihe uguze mudasobwa)

  • Porogarame ya Adobe isoma inyandiko ziri muri PDF
  • Porogaramu ya Adobe Flash
  • Java
  • Porogaramu ya Roxio ikoreshwa mu gukora CD na DVD

Izindi Porogaramu (ubwawe wakuye kuri CD/DVD cyangwa kuri internet)

  • Drivers za printer (ikoranabuhanga rifasha mudasobwa gusobanukirwa inyandiko bashaka gusohora ku mpapuro).
  • Porogaramu ya Konti
  • Porogaramu y’Umutekano
  • iTunes

Nk’uko bimeze kuri sisitemu z’imikorere, abakora ibyaha by’ikoranabuhanga bihutira gushaka ahari intege nke mu yindi porogaramu ya mudasobwa kandi bagakomeza kugira batyo igihe cyose ubwo bwoko buzamara. Mu rwego rwo kubirwanya, abakora izi porogaramu za mudasobwa basohora buri gihe amavugurura nk’amavugurura ku mutekano cyangwa amavugurura y’ahantu hateza ibyago, akurinda porogaramu zangiza na porogaramu zishyira umutekano mu kaga. Ubundi bwoko bw’amavugurura bukosora amakosa atuma iyo porogaramu irushaho gukora neza, kandi si ngombwa ko aba ajyanye n’umutekano.

Ibyago bishoboka

Kutavugurura porogaramu yawe ya mudasobwa bishobora kubyara ibibazo bikomeye, bigira ingaruka kuri mudasobwa yawe ndetse n’umutekano wawe bwite. Ibi bikubiyemo:

  • Virusi, spyware  n’izindi porogaramu zangiza.
  • Ibitero by’abakora ibyaha by’ikoranabuhanga.
  • Kwanga gukora, kugagara ndetse no gukora nabi muri rusange.

Hamwe no gukemura ibibazo by’umutekano, amavugurura ya porogaramu za mudasobwa akunze kuba afite uburyo bwisumbuyeho ndetse n’ibintu bishya aba azanye.

Kurinda Mudasobwa Yawe​​​​​​​

Muri rusange uzakira ubutumwa buvuye ku wakoze porogaramu ya mudasobwa buze mu buryo bw’imbuzi kuri screen yawe, bukumenyesha ko amavugurura yabonetse. Ubusanzwe uzasabwa guhitamo hagati yo gufata  no gushyiramo ivugurura (update) ako kanya cyangwa nyuma. Inama tujya ni uko wayifata noneho ukayashyiramo vuba hashoboka.

Amavugurura amwe ya mudasobwa asaba ko wongera ugacana mudasobwa zawe kugira ngo ajyemo neza. Ikindi, ubusanzwe baguha guhitamo kubikora ako kanya cyangwa nyuma. Ikindi, tukugira inama yo kubikora vuba hashoboka.

Gushyira amavugurura ya porogaramu agezweho muri mudasobwa yawe bidakuraho ko ukeneye gukoresha porogaramu z’umutekano kuri internet ndetse na porogaramu za “firewall”.

 

ibisobanuro-byamagambo

A Glossary of terms used in this article:

Virusi

Porogaramu ikorwa hagamijwe ikibicyangwa se nyiri kuyikora akaba agambiriye gukora ibikorwa binyuranyije n’amategeko nko kwangiza ibikoresho by’abandi byifashisha ikoranabuhangakwiba n’ibindi.